10.Jonas
- Alif Laam Ra 62. Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi
- Ese ni igitangaza ku bantukuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) "Burira abantu (ukuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza babandi bemeye ko bazagororerwa kwa Nyagasani wabo kubera ibikorwa byabo byiza?" Nyamara abahakanyi baravuze bati "Mu by’ukuri, uyu ni umurozi ugaragara
- Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma akaganza ku ntebe y’icyubahiro (Arishi). Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)
- Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni we waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho babandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga
- Ni we wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi
- Mu by’ukuri, mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah)
- Mu by’ukuri, babandi batizera kuzahura natwe, bakishimira ubuzima bwo ku isi bakananyurwana bwo, ndetse na babandi birengagije amagambo yacu
- Abo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo bakoraga
- Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema
- Ubusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) "Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe,Nyagasani!)" kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari "Salamu"(kwifurizanya amahoro). Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) "Al’ham’du lilahi rabil alamina" (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose)
- Kandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tubarekera mu buyobe bwabo barindagira
- N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo aribwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga
- Kandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo byakoraga ibibi, kandi byari byaranagezweho n’intumwazabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi
- Nuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora
- N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, babandi batizera kuzahura natwe baravuga bati "Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri, ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri, nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)
- Nonese ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi ntizizatsinda
- Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati "Aba ni abavugizi bacu kwa Allah". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese murabwira Allahibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
- (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kubaijambo ryaturutsekwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho
- Baranavuga bati "Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we(kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, (ubumenyi) bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura)
- N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bakerensa amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha". Mu by’ukuri, intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana)
- (Allah) ni we ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritse ho (bavuga bati) "Nuramuka uturokoye aya (makuba),rwose turaba mu bashimira
- Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri, ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga
- Mu by’ukuri, ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwendetse nk’aho bitigeze bibaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetsoku bantu batekereza
- Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashatse mu nzira igororotse (Isilamu)
- Abakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umukungugu cyangwa ngo basuzugurike. Abo niabantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo
- Naho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijorory’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
- (Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwebose, maze tukabwiraababangikanyije Allah tuti "Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!" Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti "Si twe mwajyaga mugaragira
- Bityo, Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kukomu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira
- Aho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati "Ni Allah". Vuga uti "Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)
- Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. Nonese ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? Nonese ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)
- Uko ni koijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri babandi bigometse, ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye)
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti " Allah ni we waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa)". Ese ni gute mwateshuka ku kuri
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?" Vuga uti " Allah ni we uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? Nonese ubwo amahitamo yanyu ashingira ku ki
- Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose,gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora
- Ntibishoboka ko iyiQur’an yazanwa n’undi utari Allah. Ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya ko yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose
- Cyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti "Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah,niba koko muri abanyakuri
- Ahubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi bataranagerwaho (n’ingaruka) z’ibyo basezeranyijwe. Uko ni ko abababanjirijebahinyuye. Bityo, reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze
- No muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi
- Nibanaguhinyura (yewe Muhamadi), uzavuge uti "Mfite ibikorwa byanjye na mwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandinanjye sinzabazwa ibyo mukora
- No muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese wakumvisha utumva kabone n’ubwo yaba adashaka kukumva
- No muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko
- Mu by’ukuri, Allah nta muntu ajya ahemukira na rimwe, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo
- N’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose babandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse
- Kandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga
- Na buri muryango (umat) wahawe intumwa; ubwoIntumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa
- Baranavuga bati "Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allahyashaka. Buri muryango (umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo
- Vuga uti "Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? Nonese kuki inkozi z’ibibi zisaba ko byihutishwa (kandi ntaho zabihungira)
- Ese biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera?(Icyo gihe muzabwirwa muti) ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa
- Hanyuma babandi bihemukiye babwirwe bati "Ngaho nimwumve ububabare bwibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga
- Barakubaza bati "Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntaho mwacikira(Allah)
- N’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa
- Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi
- Ni we utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa
- Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhweku bemera
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze (z’uko yabayobore Isilamu akanabahishurira Qur’an); ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho
- Vuga uti "Nimumbwire ku byamafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!" Vuga uti "Ese Allah ni we wabibahereye uburenganzira, cyangwamwahimbiye ikinyoma Allah
- Ese babandi bahimbira Allah ibinyoma batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri, Allahni nyir’ubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira
- Ntacyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwaakanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu)
- Nta gushidikanya ko mu by’ukuriinshuti magara za Allahzitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda
- (Abo ni) babandi bemeye kandi bakaba baratinyagaAllah
- Bazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagamboya Allahntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye
- Kandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri, icyubahiro cyose ari icya Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
- Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. Nonese babandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma
- Ni we wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva
- Baravuze bati " Allah afite umwana". Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi
- Vuga uti "Mu by’ukuri, babandi bahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka (ku isi no ku mperuka)
- Ni umunezero w’igihe gito ku isi, hanyuma bakazagarurwa iwacu maze tukabumvisha ububabare bw’ibihano bikaze kubera ibyo bahakanaga
- Unabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro, (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize
- Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu)
- Nuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunarohaabahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze
- Hanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibitangaza bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera
- Nuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi
- Bamaze kugerwaho n`ukuri kuduturutseho, baravuga bati "Mu by’ukuri, ubu ni uburozi bugaragara
- Musa aravuga ati "Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho?Ese koko ubu ni uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka
- Baravuga bati "Ese uje kugira ngo utuvane ku (myizerere) twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu? Mwembi ntabwo tuzabemera
- Farawo aranavuga ati "Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga
- Nuko abarozi bamaze kuza,Musa arababwira ati "Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga
- Nuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati "Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri, Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana
- Kandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi
- Ariko ntawemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri, Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu banyabyaha
- Nuko Musa aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Niba mwaremeye Allah, nimumwiringire niba koko muri Abayisilamu
- Maze baravuga bati "Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi zibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu)
- Kandi ku bw’impuhwe zawe dukize abantu b’abahakanyi
- Nuko Musa n’umuvandimwe we tubahishurira ubutumwa (tugira tuti) "Nimuhe abantu banyu amazu mu Misiri, kandi amazu yanyu muyagire aho gusengera, ndetse mujye muhozaho amasengesho. Ngaho geza inkuru nziza ku bemera
- Musa aravuga ati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, wahaye Farawo n’abambari be imitako n’imitungo mu buzima bw’isi (ntibagushimira), Nyagasani wacu! Byabaye impamvu yo kuyobya (abantu)inzira yawe. Nyagasani wacu! Oreka imitungo yabo (ntigire icyo ibamarira) unadanangire imitima yabo, kugira ngo batemera kugeza babonye ibihano bibabaza
- (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi
- Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira bagamije kubarenganyano kubagirira nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati "Nemeye konta yindi Mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu
- Ese ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi
- Uyu munsi turarohora umubiri wawe tuwurinde kwangirika, kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu birengagiza ibimenyetso byacu (ntibabikuremo isomo)
- Kandi mu by’ukuri, bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe
- Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye (ko izina ryawe ryanditse muri Tawurati no mu Ivanjili), ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri, wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya
- Ntuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah,utazavaho ukaba mu banyagihombo
- Mu by’ukuri, babandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera
- N’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera),kugeza babonye ibihano bibabaza
- Ese haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito
- Kandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemera
- Umuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri babandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye)
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera
- Ese hari ikindi bategereje kitari nk’(ibihano) byageze ku babayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje
- Nuko turokora intumwa zacu na babandi bemeye. Uko ni ko twiyemeje kurokora abemera
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah we ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera
- (Naranahishuriwe nti) "Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe umwe mu babangikanyamana
- Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri, uzaba ubaye umwe mu babangikanyamana
- Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, ntawazigukiza utari we, ndetse anakugeneye icyiza, ntawakumira ingabire ze agenera uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi ni we Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
- Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi njye si ndi umuhagararizi wanyu (sinoherejwe kugira ngo mbahatire kuyoboka)
- Kandi ujye ukurikiza ibyo uhishurirwa, unihangane kugeza ubwo Allah abakiranuye (wowe na bo), kuko ari we mukiranuzi mwiza