11.Hud

  1. Alif Laam Raa 63. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa n’Ushishoza, Umumenyi wa byose
  2. (Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri, njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri we (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza
  3. No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri, njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye
  4. Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni we Ushobora byose
  5. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bagamije kubimuhisha (Allah). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri, we ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu)
  6. Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse
  7. Ni na we waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi intebe ye y’icyubahiro (Ar’shi) yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti "Mu by’ukuri, muzazurwa nyuma yo gupfa", babandi bahakanye bavuga bati "Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara
  8. Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati "Ni iki kibibujije?" Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabagerahonta kizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa
  9. N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane ntanashimire (inema za Allah)
  10. Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati "Ibibi bimvuyeho", nuko akishima akanirata cyane
  11. Uretse babandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n'igihembo gihebuje (Ijuru)
  12. Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati "Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?"(Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri, wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose
  13. Cyangwa baravuga bati "(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an)". Vuga uti "Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri
  14. Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe biri mu bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari we. Ese mwe muri abicisha bugufi (Abayisilamu)
  15. Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho
  16. Abo ni babandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) ntacyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye impfabusa
  17. Ese uwemera ashingiye ku kuri guturutse kwa Nyagasani we (ari we Intumwa Muhamadi), maze uko kuri (Qur’an) kugakurikirwa n'umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho (Allah), ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo cya Musa (Tawurati) cyari ubuyobozi n'impuhwe; (uwo yaba nk’ukurikira ibitagira gihamya)? Babandi bemeye (bashingiye ku kuri) ni bo bamwemera (Intumwa Muhamadi), naho abamuhakana bo mudutsiko (tw’abahakanyi), isezerano ryabo ni ukuzaba mu muriro. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko mu by’ukuri, (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera
  18. Ni nde nkozi y’ibibikurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazagezwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati "Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!" Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi
  19. Babandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka
  20. Abo ntaho bacikira (ibihano bya Allah) ku isi, kandinta barinzi (babibarinda) batari Allah, ndetse bazanatuburirwa ibihano (kubera ko) batashoboraga kumva ndetse ntibanashobore kubona (ukuri)
  21. Abo ni bo bihombeje ubwabo, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha
  22. Mu by’ukuri, ntagushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo gihambaye ku munsi w’imperuka
  23. Mu by’ukuri, babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanicisha bugufi kuri Nyagasani wabo; bazaba mu Ijuru ubuziraherezo
  24. Urugero rw'amatsinda abiri (iry’abahakanyi n’iry’abemera) ni nko gufata umuntu utabona ndetse akaba atanumva, ukamugereranya n'ubona kandi akaba yumva. Ese ayo matsinda yombi uyagereranyije yareshya? Ese ntimutekereza
  25. Mu by’ukuri, twohereje Nuhu ku bantu be (arababwira ati) "Rwose njye ndi umuburizi wanyu ugaragara
  26. (Ndababurira) ko mutagomba kugira undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’ibihano by'umunsi ubabaza
  27. Nuko ibikomerezwabyo mu bantu be byahakanye biravuga bati "Tubona uri umuntu nka twe kandi nta n’abandi bagukurikiye uretse abaciriritse muri twe, ndetse nabo bakaba barabikoze badatekereje. Kandi nta n’icyo muturusha, ahubwo dutekereza ko muri abanyabinyoma
  28. (Nuhu) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari nawe wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, ariko mwe (izo mpuhwe) mukaba mutazibona; nonese ubwo twabahatira (gukurikira ubutumwa) kandi mutabishaka
  29. Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemera, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji
  30. Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimutekereza
  31. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi Malayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni we uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye umwe mu nkozi z’ibibi
  32. Baravuga bati "Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanireibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri umwe mu banyakuri
  33. (Nuhu) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah ni we wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntaho mwabihungira
  34. Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamarokabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni we Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa
  35. Cyangwa se (ababangikanyamana ba Maka) bavuga ko(Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti "Niba narayahimbye, icyo cyaha kimbarweho, ariko njye ntaho mpuriyen’ibyaha mukora
  36. Kandi Nuhu yarahishuriwe ati "Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga
  37. Maze wubake inkuge tukugenzura, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) babandib’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri, bagomba kurohama
  38. Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati "Nimuduseke natwe tuzabaseka nk’uko muduseka
  39. Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho
  40. Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije),turavuga tuti "Shyiramoikigabo n’ikigore (kuri buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe),unashyiremo abemeye". Kandi ntawigeze yemera hamwe na we uretse mbarwa
  41. Nuko (Nuhu) aravuga ati "Muyinjiremo maze itsimbure inagere aho ijya mu izina rya Allah. Mu by’ukuri,Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  42. Nuko (ya nkuge) irabatwara hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, maze Nuhu ahamagara umuhungu we wari witaruye ati "Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi
  43. (Umuhungu we) aravuga ati "Ndahungira ku musozi undinde amazi". (Nuhu) aravuga ati "Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka)". Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye
  44. Maze isi irabwirwa iti "Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Na wewa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi. Nuko havugwa imvugo igira iti "Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana
  45. Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni nawe Mucamanza usumba abandi
  46. (Allah) aravuga ati "Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) nta bwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora), mu by’ukuri, ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri, ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji
  47. (Nuhu) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Nkwikinzeho ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo
  48. Arabwirwa ati "Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) ku bw’amahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho n’abo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho
  49. Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere(y'ihishurwa) ry’iyi Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri (Qur’an). iherezo (ryiza) rizaba iry’abatinya Allah
  50. N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari we. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimbyi b’ibinyoma
  51. Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwoigihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza
  52. Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi
  53. Baravuga bati "Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacukubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera
  54. Icyo twavuga nuko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi na mwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mubangikanya musenga
  55. Bitari we (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize
  56. Mu by’ukuri, njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni we ufite inzira igororotse
  57. Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandiNyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse ntacyo muzamutwara. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose
  58. Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye
  59. Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese w’igomeke
  60. Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w'imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo, kandi ko ubwoko bw’aba Adi, aribo bantu ba Hudu, bwarimbutse
  61. N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari we. Ni we wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko muby’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi yakira (ubusabe)
  62. Baravuga bati "Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza gusenga ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri, twe turashidikanya ku kuri kw’ibyo uduhamagarira
  63. (Swaleh) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari nawe wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, nonese ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Bityo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo
  64. Yemwe bantu banjye! Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayakure mutazavaho mugerwahon'ibihano byegereje
  65. Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati "Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa
  66. Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na babandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Munyembaraga zihebuje, Ushobora byose
  67. Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo
  68. Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, abantu bo mu bwoko bw’Abathamudu bahakanye Nyagasani wabo, kandi ko ubwoko bw’Abathamud bwarimbutse
  69. Kandi rwose intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akanuzukuruza). Ziramubwira ziti "Salam (amahoro)!" Arasubiza ati "Salam (amahoro)!" Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje
  70. Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafungura yabazimaniye), ntiyabashira amakenga arabishisha. Baravuga bati "Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti
  71. N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Isaka (akazabyara) Yaqub (Yakobo)
  72. (Sara) aravuga ati "Ego ko! Nabyara nte kandi ndi umukecuru ndetse n'uyu mugabo wanjye ari umukambwe!? Mu by’ukuri, iki ni ikintu gitangaje
  73. (Abamalayika) baravuga bati "Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n'imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri, (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro
  74. Nuko Aburahamu amaze gushira ubwoba no kugerwaho n'inkuru nziza, atangira kutugisha impaka (azigisha abo twatumye) avuganira abantu ba Loti
  75. Mu by’ukuri, Aburahamu yari umuntu ucisha make, wibombarika (kuri Allah), wicuza (kuri Nyagasani we) cyane
  76. Yewe Abarahamu! Izo (mpaka) zireke. Mu by’ukuri, itegeko rya Nyagasani wawe ryasohoye. Kandi rwose ibihano bidashobora gusubizwa inyuma birabageraho
  77. Ubwo intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse agira n’agahinda (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati "Uyu ni umunsi mubi cyane
  78. Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Bityo, nimutinye Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge
  79. Baravuga bati "Rwose uzi ko nta cyo dukeneye ku bakobwa bawe, kandi mu by'ukuri, uzi neza icyo dushaka
  80. Aravuga ati "Iyaba nari mbarushije imbaraga cyangwa ngo nishingikirize inkingi ikomeye (ari wo muryango ugizwe n’abanyembaraga, kugira ngo bamfashe kubabuza kugera ku byo mushaka)
  81. (Abamalayika) baravuga bati "Yewe Loti! Mu by’ukuri, twe turi intumwa ziturutse kwa Nyagasani wawe. Ntibashobora kukugeraho (ngo bakugirire nabi). Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, kandi muri mwe ntihagire n'umwe ureba inyuma; ariko umugore wawe (araza gusigara inyuma) kuko mu by’ukuri, aza kugerwaho n'ibiri bubagereho (abo batinganyi). Rwose, isezerano ryabo ni mu gitondo. Ese igitondo nticyegereje
  82. Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu ya (Sodoma na Gomora), tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yaka umuriro
  83. (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure
  84. N’abantu bo mu bwoko bwa Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati "Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari we, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri, ndatinya ko mwazahura n’umunsi ibihano bizabagota
  85. Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi
  86. Ibyo musigarana (nyuma yo kuzuza ibipimo) mu mitungo Allah yabahaye ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemera. Kandi njye sindi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu)
  87. Baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Eseamasengesho yawe agutegeka ko tureka ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa ko tureka gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? Mu by’ukuri, wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge! (Ariko ibi babivugaga bamukerensa)
  88. Aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Ngaho nimumbwire! Ese ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kunyuranya namwe nkora ibyo mbabuza, ahubwo mparanira gutunganya uko mbishoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni we niringiye kandi ni na we nicuzaho
  89. Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu)
  90. Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Inshuti magara (y’uwicuza)
  91. Baravuga bati "Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri, tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira
  92. (Shuwayibu) aravuga ati "Yemwe bantu banjye! Nonese umuryango wanjye ni wo wubahitse kuri mwe kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora
  93. Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje
  94. Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, turokora Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo
  95. Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri, abantu b’ i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye
  96. Mu by’ukuri,twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara
  97. (Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo (nta shingiro ryari rifite)
  98. Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi
  99. Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa impano mbi (umuvumo)
  100. Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye)
  101. Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah nta cyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka
  102. Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura (abatuye mu) midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri, ibihano bye birababaza kandi birakaze
  103. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo kuri babandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizitabira
  104. Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe)
  105. Ubwo uwo munsi uzaza, nta we uzagira icyo avuga atabiherewe uburenganzira na (Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo)
  106. Babandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banarira
  107. Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashatse
  108. Naho babandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara,uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batarijyamo). (Iyo) ni impano itagira iherezo
  109. Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri, tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe
  110. Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri, (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke
  111. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora
  112. Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri, we ni Ubona bihebuje ibyo mukora
  113. Kandi ntimukabogamire kuri babandi bakora ibibi, mutazavahomukagerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara
  114. Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho amasengesho mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri, ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka
  115. Ujye unihangana kuko mu by’ukuri, Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza
  116. Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe babandi bakoze ibibi bakomeje ku ba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi
  117. Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, ayiziza gukora ibikorwa bibi, mu gihe abayituye ari intungane
  118. N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kugira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo)
  119. Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri). No ku bw’ibyo )kutavuga rumwe no kugirirwa impuhwe) ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) "Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu
  120. Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri iyi (surat) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemera
  121. Unabwire babandi batemera uti "Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri, natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse)
  122. Munategereze! Mu by’ukuri, natwe turategereje
  123. Allah ni we uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi, kandi kuri we ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora