12.Joseph

  1. Alif Laam Raa 64. Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse
  2. Mu by’ukuri, twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe
  3. Tukubarira inkuru nziza (yewe Muhamadi) mu byo twaguhishuriye muri iyi Qur’an, n’ubwo mbere (yo guhishurwa) kwayo wari mu batari bafite icyo bayiziho
  4. Ibuka ubwo Yusufu yabwiraga se ati "Dawe! Mu by’ukuri, narose mbona inyenyeri cumi n’imwe, izuba n'ukwezi, byose binyubamira
  5. (Se) aramubwira ati "Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara
  6. Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezeho inema ze, ndetse no ku rubyaro rwa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri,Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  7. Mu by’ukuri, (inkuru) ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya)
  8. Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati "Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri, data yarakosheje mu buryo bugaragara
  9. (Baravuga bati) "Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza
  10. Umwe muri bo aravuga ati "Ntimwice Yusufu, ahubwo mumunage mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora
  11. (Bamaze kunoza umugambi begerase) baramubwira bati "Dawe! Kuki utatugirira icyizere (cyo kujyana na) Yusufu kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza
  12. Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (ntacyo azaba)
  13. (Se) aravuga ati "Mu by’ukuri, naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko mwarangara imbwebwe ikamurya
  14. Baravuga bati "Mu by’ukuri, imbwebwe iramutse imuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo
  15. Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nukoturamuhishurira tuti "Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)
  16. Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira
  17. Baravuga bati "Dawe! Mu by'ukuri, twagiye kurushanwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze imbwebwe iramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri
  18. Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati "Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kugirira nabi (Yusufu mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allahni we wo kwishingikirizwa mu byo muvuga
  19. Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati "Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!" Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w'ibyo bakoze
  20. Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu make. Kandi nta gaciro bamuhaga
  21. Nuko (umugabo) wo mu Misiri wamuguze abwira umugore we ati "Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana". Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantuntibabizi
  22. Maze (Yusufu) amaze gukura, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza
  23. Nuko umugore yari abereye mu rugo yifuza (kuryamana na we), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati "Ngwino unyegere". (Yusufu) aravuga ati "Nikinze kuri Allah(ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri, we (umugabo wawe) ni databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka
  24. Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo (twabikoze)kugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri, we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera
  25. Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga umugore, undi na we amukurura) maze ikanzu ye ayica mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati "Ni iki wakwishyura uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza
  26. (Yusufu) aravuga ati "(Uyu mugore) ni we wanyifuje", nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati "Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma
  27. Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri
  28. Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati "Mu by’ukuri, (ibi ni bimwe) mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye
  29. (Umugabo aramubwira ati) "Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Na we (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri, wari mu banyamakosa
  30. Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati "Umugore w'umunyacyubahiro yifuje umwana we (w’umucakara)! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri, turabona ari mu buyobe bugaragara
  31. Nuko (uwo mugore) yumvise ibyo bamuvugaho, arabatumira anabategurira ibyo begamaho, anaha buri wese muri bo icyuma (cyo gukata ibiribwa), maze abwira (Yusufu) ati "Ngaho sohoka ubanyure imbere". Bamubonye baramurangarira (kubera ubwiza bwe) maze bitemagura intoki, baravuga bati " Allahabiturinde! Uyu si ikiremwa muntu! Ahubwo ni malayika mutagatifu
  32. Aravuga ati "Uwo ni we watumye mumveba! Rwose naramwifuje ariko arabyirinda! Ariko (ubutaha) nadakora ibyo mutegeka, azafungwa kandi azaba mu basuzuguritse
  33. (Yusufu) aravuga ati "Nyagasani! Gereza ni yo nziza kuri njye kuruta ibyo bampamagarira gukora (ubusambanyi). Kandi nuramuka utandinze imigambi yabo, nazabumvira hanyuma nkaba mu bantu badasobanukiwe (b’abanyabyaha)
  34. Nuko Nyagasani we yakira ubusabe bwe, maze amukiza imigambi yabo. Mu by’ukuri, we ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  35. Hanyuma bamaze kubona ibimenyetso (by’uko Yusufu ari umwere) basanga bagomba kumufunga igihe runaka (kugira ngo bakumire igisebo)
  36. Nuko (Yusufu) yinjirana n’abasore babiri muri gereza. Umwe muri bo aravuga ati "Mu by’ukuri, narose nenga inzoga". Undi aravuga ati "Mu by’ukuri, njye narose nikoreye imigati ku mutwe, inyoni ziyindiraho". (Baravuga bati) "Dusobanurire ibyazo. Mu by’ukuri, tubona uri umwe mu bakora ibyiza
  37. Aravuga ati "Ntabwo amafunguro mwagenewe ari bubagereho ntarazibasobanurira. Ibyo ni bimwe mu byo Nyagasani wanjye yanyigishije. Mu by’ukuri, naciye ukubiri n’imyemerere y’abantu batemera Allah bakanahakana imperuka
  38. Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira
  39. Yemwe bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! Ese (gusenga) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ugusenga) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
  40. Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, Allah atigeze abahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba gusenga uretse we wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi
  41. Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) nuko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Sebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga
  42. Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azarokoka ati "Uzamvuganire kuri Sobuja". Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Sebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza
  43. Umwami (yaje kurota), aravuga ati "Mu by’ukuri, narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’imisogwe irindwi mibisi n’indi (irindwi) yumye. Yemwe banyacyubahiro! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi
  44. Baravuga bati "(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi nta bwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo)
  45. Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati "Njye nababwira ibisobanuro byazo, muramutse munyohereje (kuri Yusufu)
  46. (Aravuga ati) "Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’imisogwe irindwi mibisi n’indi (irindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi)
  47. (Yusufu) aravuga ati "Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya
  48. Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi ikaze (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto)
  49. Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi)
  50. Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati "Subira kwa Sobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo
  51. (Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati"Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?" Baravuga bati " Allahabimurinde! twamubonyeho". Nta kibi Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati "Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ni umwe mu banyakuri
  52. (Nuko Yusufu aravuga ati) "Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugirango (umwami) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri, Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi
  53. Kandi sinigira umwere (kuko nanjye nari ngiye kumwifuza). Mu by’ukuri, umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretseuwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  54. Maze umwami (abonye ko Yusufu abaye umwere) aravuga ati "Mumunzanire (mugire umujyanama) wihariye!" Nuko amaze kuvugana nawe (ashima imico ye) aravuga ati "Mu by’ukuri, uyu munsi ubaye umunyacyubahiro w’umwizerwa muri twe
  55. (Yusufu) aravuga ati "Nshinga ibigega by’igihugu, kuko mu by’ukuri, ndi umubitsi w’umuhanga
  56. Uko ni ko twagize Yusufu umuntu ukomeye mu gihugu (Misiri), agituramo aho ashaka. Duhundagaza impuhwe zacu k’uwo dushaka, kandi ntitujya tuburizamo ibihembo by’abakora ibyiza
  57. Kandi rwose, ibihembo byo ku munsi w’imperuka ni byo byizakuri babandi bemeye bakaba baranatinyaga Allah
  58. Nuko (amapfa aratera) abavandimwe ba Yusufu (basuhukira mu Misiri gushakayo amafunguro),binjira iwe arabamenya, ariko bo ntibamumenya
  59. Amaze kubategurira ibiribwa (basabye) aravuga ati "(Ubutaha) muzanzanire umuvandimwe wanyu kuri so (Benjamini). Ese ntimubona ko mbuzuriza ibipimokandi nkanakira neza abashyitsi
  60. Nimuramuka mutamunzaniye nta (biribwa) muzapimirwa iwanjye, kandi ntimuzanyegere
  61. Baravuga bati "Tuzinginga se amuduhe, kandi rwose tuzabikora
  62. (Yusufu) abwira abagaragu be ati "Mushyire amafaranga baguze ibiribwa mu mitwaro yabo (mu ibanga), kugira ngo bazabibone basubiye iwabo, bityo bazagaruke
  63. Nuko bageze kwa se, baravuga bati "Dawe! Twahakaniwe kuzongera gupimirwa (ibiribwa tutajyanye n’umuvandimwe None duhe wacu Benjamini). umuvandimwe wacu tujyane, kugira ngo tuzapimirwe (ibiribwa), kandi rwosetuzamurinda
  64. (Se) aravuga ati "Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni we murinzi mwiza, kandi ni we munyembabazi usumba abandi
  65. Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati "Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga)
  66. (Se) aravuga ati "Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura)". Bamaze kumurahirira, aravuga ati " Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze
  67. Aranavuga ati "Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri, umwanzuro ni uwa Allah; ni we niringiye, kandiabiringira bose bajye baba ari we biringira
  68. Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, ntacyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko impungenge zari mu mutima wa zari Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri, we (Yakubu)yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi
  69. Nuko binjiye kwa Yusufu, ahobera mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati "Mu by’ukuri, ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora
  70. Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira igikombe (cya zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati "Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri, muri abajura
  71. Barahindukira baravuga bati "Ni iki mwabuze
  72. Baravuga bati "Twabuze igikombe cy'umwami, kandi ukizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye
  73. Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura
  74. (Abakozi ba Yusufu) baravuga bati "Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba (bigaragaye ko) muri ababeshyi
  75. Baravuga bati "Igihano cy’uri bugisanganywe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi
  76. Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma agikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina hakurikijwe amategeko y’umwami (wa Misiri), keretse iyo Allah aza kubishaka. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah)
  77. (Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati "Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba". Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati "Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neze ibyo muvuga
  78. Baravuga bati "Yewe munyacyubahiro! Mu by’ukuri, (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri, tubona uri umwe mu bagiraneza
  79. (Yusufu) aravuga ati " Allahaturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri, (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi
  80. Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati "Ese ntimuzi ko so yagiranye na mwe isezerano mu izina rya Allah(ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi
  81. (Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti "Dawe! Mu by’ukuri, umwana wawe yibye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze igikombe cyabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana)
  82. Unabaze (abatuye) umudugudu twari mo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; mu by’ukuri, turavuga ukuri
  83. (Yakobo) aravuga ati "Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri, ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  84. Nuko abatera umugongo aravuga ati "Mbega agahinda ntewe (no kubura) Yusufu!" Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka
  85. Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana
  86. (Yakobo) aravuga ati "Mu by’ukuri, akababaro n'agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah
  87. (Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere ku mpuhwe za Allah. Mu by’ukuri, nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi
  88. Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati "Yewe munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri, abagiraneza". Allah agororera
  89. Aravuga ati "Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)
  90. Baravuga bati "Ese ni wowe Yusufu?" Ati "Ni njye Yusufu, n'uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri, utinya (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza
  91. Baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri, turi abanyamakosa
  92. Aravuga ati "Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni we Munyempuhwe usumba abandi
  93. Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose
  94. Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati "Mu by’ukuri, ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru)
  95. (Abari kumwe nawe) baravuga bati "Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri, ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa)
  96. Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize (ikanzu ya Yusufu) mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati "Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah
  97. Baravuga bati "Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri, turi abanyabyaha
  98. Aravuga ati "Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri, we ni uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi
  99. Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be bombi maze aravuga ati "Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye
  100. Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati "Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abigenza buhoro. Mu by’ukuri, ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  101. Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (Ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. (Uzanshoboze) gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze (n’abagaragu bawe) b’intungane
  102. Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo banozaga umugambi wabo mubisha (wo kugirira nabi Yusufu)
  103. Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemera kabone n’ubwo washyiraho umuhate
  104. Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose
  105. Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza
  106. Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije
  107. Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi
  108. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi umwe mu babangikanyamana
  109. Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri babandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira
  110. (Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi
  111. Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikana-sobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah)