14.Abraham

  1. Alif Laam Raa 66. (Iki ni) igitabo twaguhishuriye (yewe Muhamadi) kugira ngo ukure abantu mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganisha ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), ku bw’ubushake bwa Nyagasani wabo, ubageze mu nzira ya Nyirimbaraga zihebuje, Ukwiye ibisingizo byose
  2. Allah,we mugenga w’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi abahakanyi bazahura n’ingorane ku bw’ibihano bikaze bazahura nabyo
  3. Babandi bakunda ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka, bagakumira abantu kugana inzira ya Allah bifuza ko yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo); abo bari mu buyobe bukabije
  4. Kandi nta ntumwa twohereje itavuga ururimi rw’abantu twayoherejeho kugira ngo ibasobanurire (ubutumwa bwa Allah). Hanyuma Allah akarekera mu buyobeuwo ashaka (kubera kwigomeka kwe), akanayobora uwo ashaka. Ni na we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza
  5. Kandi rwose twohereje Musa azanye ibitangaza byacu, (tumubwira tuti) "Kura abantu bawe mu mwijima (w’ubuhakanyi) ubaganishe ku rumuri (rwo kwemera Imana imwe), unabibutse ingabire za Allah. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho kuri buri wese urangwa no kwihangana cyane, akanashimira
  6. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo yabarokoraga, akabakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bicaga abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa; kandi muri ibyo hari mo ikigeragezo gihambaye gituruka kwaNyagasani wanyu
  7. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wanyu yatangazaga (agira ati) "Nimuramuka mushimiye nzabongerera (ingabire zanjye), ariko nimuhakana, mumenye ko ibihano byanjye bihambaye
  8. Nuko Musa aravuga ati "Muramutse muhakanye, mwe n’abari ku isi bose, mu by’ukuri, (mumenye ko) Allah ari Umukungu (nta na kimwe akeneye), Ukwiye ibisingizo byose
  9. Ese inkuru za babandi bababanjirije ntizabagezeho, iz’abantu ba Nuhu, iz’aba Adi, iz’aba Thamudu ndetse n’iza babandi baje nyuma yabo? Ntawundi ubazi usibye Allah. Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko bashyize intoki mu minwa yabo (baraziruma kubera uburakari), maze baravuga bati "Mu by’ukuri, duhakanye (ubutumwa) mwazanye, kandi dushidikanya cyane ku byo muduhamagarira
  10. Intumwa zabo zaravuze ziti "Ese murashidikanya kuri Allah wahanze ibirere n’isi? Abahamagarira (kumusenga wenyine) kugira ngo abababarire ibyaha byanyu ndetse anabarindirize kugeza igihe cyagenwe". Baravuga bati "Mwe nta kindi muri cyo usibye kuba muri abantu nka twe. Murashaka kutubuza ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho nimutuzanire ikimenyetso kigaragara (gishimangira ukuri kw’ibyo muvuga)
  11. Intumwa zabo zarababwiye ziti "Twe nta kindi turi cyo usibye kuba turi abantu nka mwe, ariko Allah ahundagaza ingabire ze k’uwo ashatse mu bagaragu be. Kandi ntidushobora kubazanira ikimenyetso bidaturutse ku bushake bwa Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah (wenyine)
  12. Ni na gute tutakwiringira Allah kandi mu by’ukuri, yaratuyoboye inzira zacu (zatumye tumumenya)? Kandi rwose tuzihanganira uko mudutoteza. Ngaho abiringira nibiringire Allah(wenyine)
  13. Nuko babandi bahakanye babwira intumwa zabo (zabatumweho) bati "Rwose tuzabamenesha mu gihugu cyacu, keretse muyobotse imigenzo yacu (y’ibangikanyamana)". Nuko Nyagasani wazo arazihishurira ati "Mu by’ukuri, tuzarimbura ababangikanyamana
  14. Kandi mu by’ukuri nyuma yabo, mwe tuzabatuza mu gihugu (cyabo). Ibyo ni kuri wawundi utinya kuzahagarara imbere yanjye (ku munsi w’ibarura) akanatinya ibihano byanjye
  15. Nuko (intumwa) zitabaza (Nyagasani wazo, arazitabara), maze buri munyagitugu wese w’icyigomeke ararimbuka
  16. Imbere ye (buri munyagitugu wese) hari igihano cy’umuriro wa Jahanamu, kandi azanyweshwa amashyira
  17. Azagerageza kuyagotomera ariko ntibizamushobokera (kuko azaba atamuryoheye kandi ashyushye), kandi urupfu ruzamuturuka impande zose, ariko ntazapfa ndetse na nyuma y’ibyo, azahura n’ibihano bikaze
  18. Ibikorwa bya babandi bahakanye Nyagasani wabo, bigereranywa nk’ivu ryahushywe n’inkubi y’umuyaga ku munsi w’umuyaga ukaze. Ibyo bakoze nta na kimwe kizabagirira akamaro. Ubwo ni bwo buyobe bukabije
  19. Ese ntubona ko Allah yaremye ibirere n’isi ku mpamvu y’ukuri? Aramutse abishatse yabakuraho akazana (ibindi) biremwa bishya
  20. Kandi ibyo kuri Allah ntabwo bigoye
  21. Kandi bose bazagera imbere ya Allah (ku munsi w’imperuka) maze abanyantege nke babwire abari abibone bati "Mu by’ukuri, ni mwe twakurikiraga; ese hari icyo mwatumarira mukadukiza ibihano bya Allah?" Bazavuga bati "Iyo Allah aza kutuyobora natwe twari kubayobora. Bityo byose ni kimwe kuri twese, twagaragaza kubabara cyangwa tukihanganira (ibi bihano); nta buhungiro dufite
  22. Nuko ubwo imanza zizaba zimaze gucibwa Shitani avuge ati "Mu by’ukuri, Allah yabasezeranyije isezerano ry’ukuri (ryo kuzazurwa kugororerwa). Naho njye isezerano no nabahaye sinaryubahirije, kuko nta bubasha nari mbafiteho uretse ko nabahamagaye mukanyitaba. Ku bw’ibyo, ntimumvebe ahubwo mwivebe ubwanyu. (Ubu) ntacyo nabamarira kandi na mwe ntacyo mwamarira. Mu by’ukuri, njye mpakanye ibikorwa byanyu mwakoze (ubwo mwarekaga gusenga Allah) mukambangikanya na we. Mu by’ukuri, inkozi z’ibibi zizahanishwa ibihano bibabaza
  23. Kandi babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazinjizwa mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ku bushake bwa Allah. Indamukanyo yabo muri ryo izaba ari Salamu (kwifurizanya amahoro)
  24. Ese ntubona uko Allah yatanze urugero rw’ijambo ryiza (ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah) ko arink’igiti cyiza, gifite imizi ishikamye mu butaka, ndetse n’amashami yacyo agera mu kirere
  25. Gihora cyera imbuto buri gihe, ku bwa Nyagasani wacyo, kandi Allah aha abantu ingero kugira ngo babashe kwibuka
  26. Naho urugero rw’ijambo ribi (ryo guhakana Allah) ni nk’igiti kibi kiregetse hejuru ku butaka, kirandurwa (bitagoranye) kuko kiba kidashikamye
  27. Allah ashoboza babandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva). Kandi Allah arekera mu buyobe inkozi z’ibibi, ndetse Allah akora icyo ashatse
  28. Ese ntiwabonye babandi baguranye inema za Allah, (aho gushimira) bagahakana; maze bagatuma abantu babo batura mu nzu y’uburimbukiro
  29. (Iyo nzu ni umuriro wa) Jahanamu bazinjiramo kandi ni bwo buturo bubi
  30. Kandi (ababangikanyamana) bashyizeho ibigirwamana babibangikanya na Allah kugira ngo bayobye (abantu) inzira ye. Vuga uti "Nimwinezeze (by’igihe gito)! Ariko mu by’ukuri, iherezo ryanyu ni mu muriro
  31. (Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye bemeye, ko bagomba guhozaho amasengesho bakanatanga mu byo twabahaye; haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, mbere y’uko haza umunsi utazabamo ubucuruzi n’ubucuti (bigamije gucungura)
  32. Allah ni we waremye ibirere n’isi anamanura amazi (imvura) mu kirere, nuko ayameresha imbuto kugira ngo zibabere amafunguro; yanaborohereje amato kugira ngo agendere mu nyanja ku itegeko rye, ndetse yanaborohereje imigezi (kugira ngo ibagirire akamaro)
  33. Yanaborohereje izuba n’ukwezi bihora bizenguruka mu buryo butunganye, ndetse anaborohereza ijoro n’amanywa (kugira ngo byose bibagirire akamaro)
  34. Yanabahaye ibyo mwamusabye byose, kandi muramutse mushatse kubarura inema za Allahntimwazihetura. Mu by’ukuri, umuntu ni inkozi y’ibibi ya cyane, umuhakanyi ukabije (w’indashima)
  35. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Ha uyu mujyi (wa Maka) amahoro n’umutekano, unandinde njye n’abana banjye kuba twagaragira ibigirwamana
  36. Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, (ibyo bigirwamana) byayobeje abantu benshi. Ariko uzankurikira, uwo azaba ari umwe mu bantu banjye. Naho uzanyigomekaho, mu by’ukuri, ni wowe Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  37. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, natuje rumwe mu rubyaro rwanjye (Isimayili na nyina Hajar) mu kibaya kidahingwa, hafi y’ingoro yawe ntagatifu, Nyagasani wacu, kugira ngo bahozeho amasengesho. Bityo, shyira urukundo mu mitima y’abantu babakunde, kandi unabahe amafunguro kugira ngo babashe gushimira
  38. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uzi neza ibyo duhisha n’ibyo tugaragaza. Nta na kimwe cyakwihisha Allah, haba ku isi cyangwa mu kirere
  39. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we wampaye Isimayili na Isaka ngeze mu zabukuru. Mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ni Uwumva ubusabe bihebuje
  40. Nyagasani! Mpa guhozaho amasengesho, unabihe urubyaro rwanjye, Nyagasani wacu! Kandi wakire ubusabe bwanjye
  41. Nyagasani wacu! Uzambabarire, njye n’ababyeyi banjye ndetse n’abemera, umunsi ibarura ryatangiye
  42. Kandi (yewe Muhamadi) ntugakeke na rimwe ko Allah atitaye ku byo inkozi z’ibibi zikora, ahubwo arabarindiriza kugeza ku munsi bazakanura amaso (kubera ibyo bazaba babona bibateye ubwoba)
  43. (Bazava mu mva zabo) bihuta bararamye, bakanuye ubudahumbya, kandi imitima yabo yabaye ibishushungwe (kubera ubwoba)
  44. Unaburire abantu umunsi ibihano bizabageraho, maze inkozi z’ibibi zikavuga ziti "Nyagasani wacu! Turindirize umuhamagaro igihe wawe gito twitabe tunakurikire intumwa (zawe). (Maze zibwirwe ziti) "Ese ntimwari mwararahiye mbere ko mutazava (ku isi, kandi ko nta zuka rizabaho)
  45. Kandi mwanatuye mu mazu ya babandi bihemukiye, nyamara mwari mwaramenye neza ibyo twabakoreye (kubarimbura), ndetse twanabahaye ingero nyinshi (ntimwazitaho)
  46. Kandi rwose bacuze imigambi yabo ariko Allah ni we uburizamo imigambi yabo, n’ubwo bwose imigambi yabo idashobora kurimbura imisozi
  47. Kandi ntugakeke na rimwe ko Allah azica isezerano yasezeranyije intumwa ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, nyir’ugahana bikaze
  48. (Munibuke) umunsi isi izahindurwamo indi si ndetse n’ibirere (bigahindurwamo ibindi), hanyuma (ibiremwa byose) bigahagarikwa imbere ya Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga
  49. Kuri uwo munsi, uzabona inkozi z’ibibi ziri ku ngoyi (ziboshywe amaguru n’amaboko)
  50. Imyambaro yabo izaba ikozwe muri godoro, kandi uburanga bwabo buzaba bupfutswen’umuriro
  51. (Ibyo) ni ukugira ngo Allah ahembere buri muntu ibyo yakoze. Mu by’ukuri, Allah ni ubanguka mu ibarura
  52. Iyi (Qur’an) ni ubutumwa ku bantu, kugira ngo bukoreshwe mu kubaburira, no kugira ngo banamenye ko (Allah) ari we Mana imwe rukumbi, ndetse no kugira ngo abafite ubwenge babikuremo isomo