15.The Rock

  1. Alif Laam Raa 67. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse
  2. (Ku munsi w’imperuka) babandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro)
  3. Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri)
  4. Nta mudugudu numwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe
  5. Nta muryango (umat) numwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe
  6. Baranavuze bati "Yewe uwahishuriwe urwibutso! Mu by’ukuri, wowe uri umusazi
  7. Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri
  8. (Allah aravuga ati) "Ntabwo twohereza abamalayika bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa
  9. Mu by’ukuri, ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni na twetuzarurinda
  10. Mu by’ukuri, twohereje (intumwa) mbere yawe, mu matsinda y’ababayeho mbere
  11. Kandi nta ntumwayabageragaho ngo babure kuyinnyega
  12. Uko ni ko dushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozizibibi (zo mu gihe cyawe)
  13. Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku babayeho mbere zarabagezeho
  14. Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera)
  15. Ahubwo bari kuvuga bati "Mu by’ukuri, amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe
  16. Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho)
  17. Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru)
  18. Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara
  19. Twanarambuye isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye
  20. Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse (n’ibibeshaho ibindi biremwa) mwe mudaha amafunguro
  21. Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye
  22. Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo
  23. Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo)
  24. Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma
  25. Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni we Ushishoza, Umumenyi uhebuje
  26. Mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
  27. Naho Shitani tuyirema mbere (ya Adamu) tuyikomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi
  28. Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
  29. Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)
  30. Nuko Abamalayika bose barubama
  31. Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama
  32. (Allah) aravuga ati "Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama
  33. (Ibilisi) aravuga ati "Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
  34. (Allah) aravuga ati "Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri, ubaye ikivume
  35. Kandi mu by’ukuri, umuvumo wanjye uzakubaho kuzageza ku munsi w’imperuka
  36. (Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho
  37. (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazarindirizwa
  38. Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi
  39. (Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi,nanabayobye bose
  40. Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo
  41. (Allah) aravuga ati "Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye
  42. Mu by’ukuri, wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira
  43. Kandi rwose, umuriro wa Jahanamu ni wobose basezeranyijwe
  44. Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite (abanyabyaha) wagenewe
  45. Mu by’ukuri,abatinya Allah bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi
  46. (Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye
  47. Tuzanakura inzika mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) nk’abavandimwe, bari ku bitanda berekeranye (baganira bishimye)
  48. Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo
  49. (Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri, ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  50. Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane
  51. Unababarire inkuru y’abashyitsi (abamalayika) ba Aburahamu
  52. Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (amahoro)" , (nuko akabikiriza) maze akavuga ati "Mu by’ukuri, muduteye ubwoba
  53. Baravuga bati "Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri, tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umunyabwenge
  54. (Aburahamu) aravuga ati "Ese murampa inkuru nziza (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru? Iyo nkuru nziza ni bwoko ki
  55. Baravuga bati "Tuguhaye inkuru nziza y’ukuri. Bityo, reka kuba mu bihebye
  56. (Aburahamu) aravuga ati "Nonese ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye
  57. (Aburahamu arongera) aravuga ati "Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe
  58. Baravuga bati "Mu by’ukuri, twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)
  59. Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri, turabarokora bose
  60. Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka)
  61. Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Lutwi (Loti)
  62. (Loti) yaravuze ati "Mu by’ukuri, sinabamenye
  63. Baravuga bati "Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano)
  64. Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri
  65. Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo nawe atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe
  66. Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kw’abo (banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo
  67. Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)
  68. (Loti) aravuga ati "Mu by’ukuri, aba ni abashyitsi banjye; ntimunkoze isoni
  69. Munatinye Allah,mudatuma ngira ikimwaro
  70. (Abatuye umujyi) baravuga bati "Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)
  71. Aravuga ati "Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu)
  72. Ndahiriye ku buzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira
  73. Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe
  74. Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye yo mu muriro
  75. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza
  76. Kandi mu by’ukuri, (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa
  77. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana
  78. Ndetse n’abari batuye i Ayikati68 (na bo) bari inkozi z’ibibi
  79. Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri, iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara
  80. Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye intumwa (Swalehe)
  81. Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza
  82. Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye
  83. Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare
  84. Kandi ibyo bajyaga bakora ntacyo byabamariye
  85. Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri, imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire
  86. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje
  87. Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye
  88. Ntuzarebeshe amaso yawe (wifuza) ibyo twashimishije by’igihe gito bamwe muri bo (abahakanyi), kandi ntibakagutere agahinda. Kandi ujye wicisha bugufi ku bemera
  89. Unavuge uti "Mu by’ukuri, jye ndi umuburizi ugaragara
  90. (Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice (bemera bimwe ibindi bakabihakana)
  91. Babandi baciye Qur’an mo ibice (bakemera bimwe bagahakana ibindi)
  92. Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye
  93. Ku byo bajyaga bakora (bigomeka,babeshya)
  94. Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana
  95. Mu by’ukuri, twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro
  96. Babandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo)
  97. Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga
  98. Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube umwe mubamwubamira
  99. Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kukugezeho (urupfu)