15.The Rock
- Alif Laam Raa 67. Iyo ni imirongo (ayat) y’igitabo, ikaba (n’imirongo ya) Qur’an isobanutse
- (Ku munsi w’imperuka) babandi bahakanye bazicuza impamvu batabaye Abayisilamu (igihe bazaba babona Abayisilamu bajyanwa mu ijuru naho abahakanyi bajyanwa mu muriro)
- Bareke barye baninezeze, banarangazwe n’icyizere (cyo kuzaramba), vuba aha bazamenya (ko ibyiringiro byabo bitari ukuri)
- Nta mudugudu numwe twarimbuye, uretse ko wabaga ufite igihe cyawo cyagenwe
- Nta muryango (umat) numwe ushobora (kurimburwa) mbere cyangwa nyuma y’igihe cyagenwe
- Baranavuze bati "Yewe uwahishuriwe urwibutso! Mu by’ukuri, wowe uri umusazi
- Kuki utatuzanira abamalayika (bahamya ko uri intumwa ya Allah) niba koko uri umwe mu banyakuri
- (Allah aravuga ati) "Ntabwo twohereza abamalayika bitari mu kuri (iyo bazanye ibihano). Kandi icyo gihe (abahakanyi) ntibarindirizwa
- Mu by’ukuri, ni twe twahishuye urwibutso (Qur’an), kandi rwose ni na twetuzarurinda
- Mu by’ukuri, twohereje (intumwa) mbere yawe, mu matsinda y’ababayeho mbere
- Kandi nta ntumwayabageragaho ngo babure kuyinnyega
- Uko ni ko dushyira (uwo muco wo kunnyega) mu mitima y’inkozizibibi (zo mu gihe cyawe)
- Ntabwo bashobora kuyemera (Qur’an), kandi ingero (z’ibihano bya Allah) ku babayeho mbere zarabagezeho
- Kandi n’iyo tuza kubakingurira umuryango mu kirere, bagakomeza bazamuka (kugera ubwo babonye abamalayika, ntibari kwemera)
- Ahubwo bari kuvuga bati "Mu by’ukuri, amaso yacu yahumye. Ahubwo twe turi abantu barozwe
- Kandi rwose twashyize inyenyeri nini mu kirere tunagitakira (abantu) bareba (kugira ngo babikuremo inyigisho)
- Twanakirinze amashitani yavumwe (kugira ngo atakigeramo akabasha kumviriza ibivugirwa mu ijuru)
- Uretse amwe muri yo (amashitani) ashobora kugira ibyo yumviriza (bibera mu ijuru), maze agakurikizwa ibishashi by’umuriro bigaragara
- Twanarambuye isi maze tuyishyiraho imisozi yo kuyishimangira, tunayimezamo ibimera byose ku gipimo gikwiye
- Twanayibashyiriyemo ibibabeshaho ndetse (n’ibibeshaho ibindi biremwa) mwe mudaha amafunguro
- Kandi nta kintu na kimwe tudatunze mu bigega byacu, ndetse tubitanga ku rugero rukwiye
- Tunohereza imiyaga iremereza igicu, nuko tukamanura amazi aturutse mu kirere, tukayabaha ngo muyanywe; kandi ntabwo ari mwe mugenga ibigega byayo
- Mu by’ukuri, ni twe dutanga ubuzima n’urupfu, kandi ni twe bazungura (b’isi n’ibiyirimo)
- Rwose tuzi ababayeho mbere muri mwe, kandi rwose tuzi n’abazabaho nyuma
- Kandi mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzabakoranya (ku munsi w’ibarura). Rwose ni we Ushishoza, Umumenyi uhebuje
- Mu by’ukuri, twaremye umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
- Naho Shitani tuyirema mbere (ya Adamu) tuyikomoye mu bishashi by’umuriro utagira umwotsi
- Unibuke ubwo Nyagasani wawe yabwiraga Abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye kurema umuntu (Adamu) mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
- Nimara kumutunganya nkamuhuhamo roho inturutseho, muhite muca bugufi mumwubamire (byo kumuha icyubahiro atari ukumusenga)
- Nuko Abamalayika bose barubama
- Uretse Ibilisi (Shitani) wanze kuba mu bubama
- (Allah) aravuga ati "Yewe Ibilisi! Kuki utubamye hamwe n’abubama
- (Ibilisi) aravuga ati "Sinakubamira umuntu waremye mu ibumba ryumye ukomangaho rikirangira, mu cyondo cy’umukara cyahinduye ibara n’impumuro (kubera igihe cyari kimaze)
- (Allah) aravuga ati "Ngaho sohoka hano (mu ijuru), kuko mu by’ukuri, ubaye ikivume
- Kandi mu by’ukuri, umuvumo wanjye uzakubaho kuzageza ku munsi w’imperuka
- (Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa kubaho kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho
- (Allah) aravuga ati "Mu by’ukuri, ubaye mu bazarindirizwa
- Kuzageza ku munsi w’igihe kizwi
- (Ibilisi) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Kubera ko wampanishije kuyoba, rwose nzabakundisha inzira igana mu buyobe ku isi,nanabayobye bose
- Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo
- (Allah) aravuga ati "Iyi ni inzira igororotse igana iwanjye
- Mu by’ukuri, wowe nta bubasha uzagira ku bagaragu banjye, uretse abayobye bazagukurikira
- Kandi rwose, umuriro wa Jahanamu ni wobose basezeranyijwe
- Ufite imiryango irindwi, kandi buri muryango ufite (abanyabyaha) wagenewe
- Mu by’ukuri,abatinya Allah bazaba bari mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi
- (Bazabwirwa bati) "Nimuryinjiremo mu mahoro kandi mutekanye
- Tuzanakura inzika mu bituza byabo (nuko babane mu ijuru) nk’abavandimwe, bari ku bitanda berekeranye (baganira bishimye)
- Ntibazigera barigiramo umunaniro kandi ntibazarivanwamo
- (Yewe Muhamadi) bwira abagaragu banjye ko mu by’ukuri, ndi Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
- Kandi ko n’ibihano byanjye ari ibihano bibabaza cyane
- Unababarire inkuru y’abashyitsi (abamalayika) ba Aburahamu
- Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati "Salamu (amahoro)" , (nuko akabikiriza) maze akavuga ati "Mu by’ukuri, muduteye ubwoba
- Baravuga bati "Ntugire ubwoba! Mu by’ukuri, tuje kuguha inkuru nziza (yo kuzabyara) umuhungu w’umunyabwenge
- (Aburahamu) aravuga ati "Ese murampa inkuru nziza (yo kuzabyara umuhungu) kandi ngeze mu zabukuru? Iyo nkuru nziza ni bwoko ki
- Baravuga bati "Tuguhaye inkuru nziza y’ukuri. Bityo, reka kuba mu bihebye
- (Aburahamu) aravuga ati "Nonese ni nde wakwiheba mu mpuhwe za Nyagasani we, usibye abayobye
- (Aburahamu arongera) aravuga ati "Ni iki kibagenza yemwe mwa ntumwa mwe
- Baravuga bati "Mu by’ukuri, twoherejwe ku bantu b’inkozi z’ibibi (ngo tubarimbure)
- Usibye gusa umuryango wa Lutwi (Loti). Mu by’ukuri, turabarokora bose
- Uretse umugore we (wigometse) twagennye ko aba mu bazasigara inyuma (bakarimbuka)
- Ubwo za ntumwa (abamalayika) zageraga ku muryango wa Lutwi (Loti)
- (Loti) yaravuze ati "Mu by’ukuri, sinabamenye
- Baravuga bati "Ahubwo tukuzaniye ibyo bajyaga bashidikanyaho (ibihano)
- Tunakuzaniye ukuri (inkuru yo kurimbura inkozi z’ibibi), kandi rwose ibyo tuvuga ni ukuri
- Bityo, ujyane n’umuryango wawe bujya gucya, unabagende inyuma kandi ntihagire n’umwe muri mwe ureba inyuma (kugira ngo nawe atarimbuka) ndetse mwihute mujye aho mwategetswe
- Nuko tumuhishurira iryo tegeko ko kurimburwa kw’abo (banyabyaha) kuri bube kare mu gitondo
- Nuko abatuye umujyi (inkozi z’ibibi zo mu mujyi w’i Sodoma) baza bishimye (ku bw’inkuru y’abashyitsi ba Loti, bazi ko bagiye kubakorera ubutinganyi, kuko abo bamalayika bari baje mu ishusho y’abagabo)
- (Loti) aravuga ati "Mu by’ukuri, aba ni abashyitsi banjye; ntimunkoze isoni
- Munatinye Allah,mudatuma ngira ikimwaro
- (Abatuye umujyi) baravuga bati "Ese ntitwakubujije kwakira abantu (batari muri twe)
- Aravuga ati "Aba (bakobwa bose bo mu gihugu) ni abakobwa banjye; bityo niba mukeneye gushaka (ngaho nimuze mbabashyingire, aho kwifuza abagabo bagenzi banyu)
- Ndahiriye ku buzima bwawe (yewe Muhamadi)! Mu by’ukuri, (abantu ba Loti) bari mu buyobe bwabo barindagira
- Maze urusaku rw’ibihano rubarimbura izuba rirashe
- Nuko (imijyi yabo) turayubika maze tubanyagiza imvura y’amabuye yo mu muriro
- Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bashishoza
- Kandi mu by’ukuri, (iyo mijyi twarimbuye) yari ku nzira nyabagendwa
- Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bemeramana
- Ndetse n’abari batuye i Ayikati68 (na bo) bari inkozi z’ibibi
- Nuko turabahana. Kandi mu by’ukuri, iyo (mijyi) yombi yari ku nzira nyabagendwa, igaragara
- Kandi rwose, abari batuye Hijiri (na bo) bahinyuye intumwa (Swalehe)
- Twanabahaye ibimenyetso byacu, ariko barabyirengagiza
- Kandi bajyaga bacukura imisozi bagakoramo amazu, (bakayabamo) batekanye
- Maze urusaku (rw’ibihano) rubatera mu gitondo cya kare
- Kandi ibyo bajyaga bakora ntacyo byabamariye
- Ntitwanaremye ibirere n’isi n’ibiri hagati yabyo bitari ku mpamvu z’ukuri. Kandi mu by’ukuri, imperuka izaza (nta gushidikanya). Bityo (yewe Muhamadi) irengagize amakosa (yabo) ubababarire
- Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we Muremyi, Umumenyi uhebuje
- Kandi rwose (yewe Muhamadi) twaguhaye imirongo (ayat) irindwi (Surat Al Fatihat) isomwa kenshi, tunaguha Qur’an ihambaye
- Ntuzarebeshe amaso yawe (wifuza) ibyo twashimishije by’igihe gito bamwe muri bo (abahakanyi), kandi ntibakagutere agahinda. Kandi ujye wicisha bugufi ku bemera
- Unavuge uti "Mu by’ukuri, jye ndi umuburizi ugaragara
- (Ndababurira ibihano) nk’ibyo (Allah) yahanishije abaciyemo (Qur’an) ibice (bemera bimwe ibindi bakabihakana)
- Babandi baciye Qur’an mo ibice (bakemera bimwe bagahakana ibindi)
- Ndahiye kuri Nyagasani wawe, rwose tuzababaza bose uko bakabaye
- Ku byo bajyaga bakora (bigomeka,babeshya)
- Bityo amamaza ibyo wategetswe, unitandukanye n’ababangikanyamana
- Mu by’ukuri, twe turahagije mu kukurinda abanyagasuzuguro
- Babandi babangikanya Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose. Ariko bazamenya (ingaruka z’ibikorwa byabo)
- Kandi rwose tuzi ko ubuzwa amahoro n’ibyo bavuga
- Bityo, singiza ishimwe rya Nyagasani wawe kandi ube umwe mubamwubamira
- Unagaragire Nyagasani wawe, kugeza ubwo ukuri kukugezeho (urupfu)