16.The Bee

  1. Itegeko rya Allah (ryo kuza kw’imperuka) riregereje, bityo ntimuryihutishe. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
  2. Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa k’uwo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) "Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye njye; bityo nimuntinye
  3. Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Ubutagatifu ni ubwe kandi ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya nabyo
  4. Yeremye umuntu amukomoye mu ntanga, none uwo (muntu) yahisemo kuba umunyempaka ugaragara (mu guhakana izuka)
  5. (Allah) yanabaremeye amatungo; muri yo harimo ibibatera gususuruka (imyambaro) n’ibindi bibafitiye akamaro, ndetse hari n’ayo murya
  6. Munashimishwa n’ubwiza bwayo igihe muyacyuye nimugoroba n’igihe muyahuye mu gitondo
  7. Anikorera imitwaro yanyu iremereye akayijyana aho mutari gushobora kugera bitabagoye. Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Nyir’impuhwe zihebuje,Nyir’imbabazi
  8. (Yanaremye) ifarasi, icyimanyi (cy’ifarasi n’indogobe) ndetse n’indogobe; kugira ngo mubigendereho, kandi binababere imitako. Yanaremyen’ibindi bintu mutazi
  9. Allah ni we werekana inzira igororotse, ariko hari n’izindi zigoramye. Kandi iyo aza kubishaka yari kubayobora mwese
  10. Ni we umanura amazi (imvura) aturutse mu kirere, mukayanywa ndetse akanameza ibimera muragiramo amatungo yanyu
  11. Ayameresha ibihingwa, imizeti, imitende, imizabibu ndetse na buri bwoko bw’imbuto. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza
  12. Kandi yaborohereje ijoro (kugira ngo mubashe kuruhuka) n’amanywa (kugira ngo mubashe gukora), izuba n’ukwezi (kugira ngo bibamurikire), ndetse n’inyenyeri zorohejwe ku bw’itegeko rye. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bafite ubwenge
  13. Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ubumwe bw’Imana no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa)
  14. Ni na we woroheje inyanja kugira ngo (mukuremo) inyama z’umwimerere (amafi) muzirye, munakuremo imitako mwambara. Kandi ubona amato azihinguranya kugira ngo mushakishe ingabire ze,no kugira ngo mubashe gushimira
  15. Yanashyize imisozi ku isi irayishimangira kugira ngo itabahungabanya, (anayishyiramo) imigezi (kugira ngo munywe amazi yayo), ndetse n’inzira kugira ngo zibayobore (aho mugana)
  16. (Yanabashyiriyeho) ibimenyetso (bibayobora ku manywa) ndetse n’inyenyeri (zibayobora nijoro) kugira ngo bayoboke (aho bagana)
  17. Nonese ubwo (Allah) urema wamugereranya (n’ibigirwamana) bitarema? Ese ntimutekereza
  18. Kandi muramutse mushatse kubarura ingabire za Allah(yabahaye) ntimwazihetura. Mu by’ukuri, Allah ni Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
  19. Kandi Allah azi ibyo muhisha n’ibyo mugaragaza
  20. Na babandi basenga ibitari Allah, ntacyo byigeze biremaahubwo na byo byararemwe
  21. Ni ibipfu, nta buzima bifite kandi ntibinazi igihe (ababisengaga) bazazurirwa
  22. Imana yanyu ni Imana imwe. Ariko babandi batemera imperuka, imitima ya bo ihakana (ubumwe bwa Allah), kandi basabitswe n’ubwibone
  23. Nta gushidikanya ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri, ntakunda abibone
  24. N’iyo babwiwe bati "Niiki Nyagasani wanyu yahishuriye (Muhamadi)? "Baravuga bati "Ni imigani y’abo hambere
  25. Ku munsi w’imperuka bazikorera imitwaro (ibyaha) yabo uko yakabaye ndetse n’imitwaro y’abo bayobeje kubera kutagira ubumenyi. Mbega ububi bw’ibyo bazaba bikoreye
  26. Mu by’ukuri, babandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (intumwa zabo), nuko Allah arimbura inyubako zabo ahereye mu misingi, maze ibisenge bibagwa hejuru, nuko ibihano bibageraho biturutse aho batakekaga
  27. Hanyuma, ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati "Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (intumwa n’abemera) kubera byo, biri he? Babandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati "Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi
  28. Babandi abamalayika bakuramo roho barihemukiye (bakora ibyaha)". Bazicisha bugufi (bagira bati) "Nta kibi twajyaga dukora!" (Abamalayika bazasubiza bati) "Oya! (Murabeshya) mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mwakoraga
  29. Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanama, muzabamo ubuziraherezo, kandi ni cyo cyicaro kibi cy’abibone
  30. Naho babandi batinye (Allah) bazabwirwa bati "Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?" Bazavuga bati "Ni ibyiza". Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abatinya (Allah)
  31. Bazinjira mu busitani buhoraho, butembamo imigezi. Bazabonamo ibyo bashaka byose; uko ni ko Allah agororera abamutinya
  32. Ba bandiabamalayika bakuramo roho zabo bararanzwe no gukora ibikorwa byiza, barababwira bati "Salamun alayikum!(amahoro abe kuri mwe), ngaho nimwinjire mu ijuru kubera ibyo mwakoraga ( ku isi)
  33. Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho nitegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allahntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye
  34. Maze bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa
  35. Na babandi babangikanyije (Allah) baravuze bati "Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari gusenga mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririzaataziririje we ubwe". Uko ni na ko abababanjirije babigenje. Nonese hari ikindi intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara
  36. Kandi rwose buri muryango (umat) twawoherejemo intumwa (kugira ngo ibabwire iti) "Nimusenge Allah (wenyine) kandi mwirinde (gusenga) ibigirwamana". Muri boharimo abo Allah yayoboye, ndetse no muri bo hari abokamwe n’ubuyobe. nimutambagire ku isi, maze murebe Bityo uko iherezo ry’abahinyuye ukuri ryagenze
  37. N’iyo (wowe Muhamadi) wakoresha umuhate kugira ngo bayoboke, mu by’ukuri, Allah ntayobora uyobya abandi. Kandi ntibazagira ababatabara
  38. Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi
  39. (Allah azabazura) kugira ngo azabasobanurire ibyo batavugagaho rumwe ndetse no kugira ngo abahakanye bazamenye ko bari abanyabinyoma
  40. Mu by’ukuri, ijambo ryacu ku kintu dushaka (ko kibaho), turakibwira tuti "Ba!" Ubwo kikaba
  41. Naho babandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza heza ku isi, ariko mu by’ukuri, igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya
  42. (Abo ni) babandi bihanganye kandi bakiringira Nyagasani wa bo (wenyine)
  43. Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo. Ngaho (yemwe babangikanyamana ba Maka)nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi
  44. (Twazohereje zizanye) ibimenyetso bigaragara n’ibitabo (bitagatifu). Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) urwibutso (Qur’an)kugira usobanurire abantu ibyo bahishuriwe, ngo ndetse no kugira ngo batekereze (ku bikubiye muri Qur’an banayisobanukirwe)
  45. Ese babandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atazabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batazagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga
  46. Cyangwa akabagwa gitumo bajya cyangwa bava (mu mirimo yabo), ku buryo ntaho bacikira (ibihano bya Allah)
  47. Cyangwa akabagwa gitumo bafite ubwoba (bwo kubura imitungo n’ubuzima byabo)? Mu by’ukuri, Nyagasani wanyu ni Nyiribambe, Nyirimbabazi
  48. Ese ntibabona uko ibicucucucu by’ibintu Allahyaremye bibogamira iburyo n’ibumoso byumvira Allah, ndetse binicisha bugufi (ku mategeko ye)
  49. Kandi ibiremwa byose biri mu birere, ibigenda ku isi ndetse n’abamalayika, byubamira Allah kandi ntibyishyira hejuru
  50. Bitinya Nyagasani wabyo uri hejuru, kandi bikora ibyo byategetswe
  51. Allah yaranavuze ati "(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri, we (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Bityo, nimuntinye njye njyenyine
  52. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Ni na we ukwiye gusengwa by’ukuri. Ese mutinya undi utari Allah
  53. Ingabire zose mufite zituruka kwa Allah(ariko ntimumushimira). Nyamara iyo amakuba abagezeho mumutakambira mu ijwi riranguruye
  54. Hanyuma yabakiza ayo makuba, bamwe muri mwe bakabangikanya Nyagasani wabo
  55. Bikaba impamvu y’uko bahakana ibyo twabahaye. Ngaho nimwinezeze (by’igihe gito), vuba aha muzamenya (ingaruka z’ubuhakanyi bwanyu)
  56. Banafata bimwe mu byo twabahaye bakabigenera ibidafite icyo bizi (ibigirwamana). Ku izina rya Allah! Muzabazwa ibyo mwajyaga muhimba
  57. Banahimbira Allah (ko yabyaye) abakobwa. Ubutagatifu ni ubwe, ntaho ahuriye n’ibyo bamubangikanya!Nyamara bo bihitiramo ibyo bifuza (kubyara abahungu)
  58. N’iyo umwe muribo ahawe inkuru y’ivuka ry’umukobwa, uburanga bwe burijima akanagira umujinya w’umuranduranzuzi
  59. Akihisha abantu kubera inkuru mbi yagejejweho. (Akibaza ati) "Ese amugumane n’ubwo biteye isoni cyangwa amutabe mu gitaka (ari muzima)?" Rwose, ibyemezo byabo ni bibi
  60. Abatemera umunsi w’imperukabagereranywa n’ikibi, naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyembaraga zihebuje, Ushishoza
  61. N’iyo Allah aza guhaniraho abantu kubera ibikorwa byabo bibi, nta kiremwa na kimwe yari gusiga ku isi.Ariko arabarindiriza kugeza igihe cyagenwe, kandi iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo
  62. Bitirira Allah ibyo (ubwabo) banga, kandi indimi zabo zivuga ibinyoma ko bazagira iherezoryiza. Nta gushidikanya ko bazahanishwa umuriro, ndetse bazawinjizwamo mbere (y’abandi), kandi bawurekerwemo
  63. Ku izina rya Allah! Mu by’ukuri, twohereje intumwa ku miryango (Umat) yakubanjirije, ariko Shitani abakundisha ibikorwa byabo (bibi). None ubu ni we nshuti magara yabo, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  64. Kandi nta kindi cyatumye tukoherereza igitabo (cya Qur’an, yewe Muhamadi), bitari ukugira ngo ubasobanurire ibyo batavugaga ho rumwe, ndetse no kugira ngo (icyo gitabo kibe) umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera
  65. Kandi Allah amanura amazi (imvura) ayakuye mukirere, nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bumva
  66. Kandi mu by’ukuri, mu matungo mukuramo inyigisho. Tubanywesha kuri bimwe mu byo mu nda zayo, biva hagati y’ibyariwe (n’itungo) ndetse n’amaraso; (ibyo bikaba) amata y’umwimerere aryohera abanywi
  67. No mu mbuto z’ imitende n’imizabibu, mukuramo ibisindisha (byaziririjwe) ndetse n’amafunguro meza. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bantubafite ubwenge
  68. Nyagasani wawe yanahishuriye inzuki (agira ati)"Mwubake amazu mu misozi, mu biti no mu byo (abantu) bubaka
  69. Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje". Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza
  70. Kandi Allah yarabaremye ndetse ni nawe ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri, Allahni Umumenyi wa byose,Ushobora byose
  71. Kandi Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi mu butunzi. Nyamara babandi barutishijwe abandi, ntibashobora kwemera guha imitungo yabo abacakara babo kugira ngo bareshye mu butunzi. (Ese niba mutemera kureshya n’abagaragu banyu, ni gute mureshyeshya Imana n’ibigirwamana?) Nonese bahakana ingabire za Allah
  72. Kandi Allahyabaremeye abagore ababakomoyemo, maze abaha abana n’abuzukuru bakomotse ku bagore banyu, ndetse abaha n’amafunguro meza. Ese bemera ibitari ukuri (ibigirwamana) bagahakana ingabire za Allah
  73. Bakanasenga ibitari Allah, bidashobora kugira amafunguro bibaha yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye
  74. Bityo, ntimukagire icyo mugereranya na Allah (kuko ntacyo asa nacyo). Mu by’ukuri, Allah azi (ibyo mukora) ariko mwe ntimuzi (ingaruka zabyo)
  75. Allahyatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na sebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi
  76. Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo atavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri sebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse
  77. Kandi Allah ni we uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
  78. Allahyanabakuye mu nda z’ababyeyi banyu nta cyo muzi, maze abaha kumva, kubona ndetse (abaha) n’imitima kugira ngo mushimire
  79. Ese ntibabona ko inyoni zoroherejwe kuguruka mu kirere nta kindi kizifashe kitari Allah? Mu by’ukuri, muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera
  80. Kandi Allahyagize amazu yanyu aho muruhukira, anabagirira impu z’amatungo amazu (amahema) aborohera kuyatwara igihe muri mu ngendo ndetse n’igihe mutazirimo. No mu bwoya bwayo (ihene, ingamiya n’intama) yabahaye (gukoramo) ibikoresho n’imitako (mwifashisha) by’igihe runaka
  81. Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye)
  82. Nibaramuka bateye umugongo, mu by’ukuri icyo ushinzwe (yewe Muhamadi) ni ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara
  83. Bazi neza ingabire za Allahariko (bakabirengaho) bakazihakana, kandi abenshi muri bo ni abahakanyi
  84. (Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo); icyo gihe abahakanye ntibazemererwa gutanga impamvu (z’ibyaha bakoze), ndetse nta n’ubwo bazemererwa (gusubira ku isi) ngo bicuze cyangwa ngo basabe imbabazi (Allah)
  85. N’igihe babandi b’inkozi z’ibibi bazabona ibihano, ntabwo bazabyoroherezwa, ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa
  86. N’igihe babandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe". Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri, mwe muri abanyabinyoma
  87. Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabatenguha
  88. Babandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah,tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi)
  89. (Unibuke) umunsi tuzazura umuhamya wa buri muryango (Intumwa yawo) ubakomokamo, maze nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya wabo (abahakanyi bo ku gihe cyawe). Twanaguhishuriye igitabo (Qur’an) gisobanura buri kintu, kikaba n’umuyoboro, impuhwe n’inkuru nziza ku bicishije bugufi (Abayisilamu)
  90. Mu by’ukuri, Allah ategeka (abantu) kurangwa n’ubutabera, kugira neza no gufasha abo bafitanye isano. Anabuza gukora ibikozasoni, ibibi no kurenganya. Ababurira kugira ngo mwibuke (amategeko ya Allah kandi abagirire akamaro)
  91. Kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze, ndetse ntimugatatire indahiro nyuma yo kuzishimangira kandi mwaragize Allah umwishingizi wanyu (ko muzazubahiriza). Mu by’ukuri, Allahazi ibyo mukora
  92. Kandi ntimuzamere nka wawundi (umugore w’ubwenge buke) waboshye umutako we akawukomeza nyuma akawubohora, mugira indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, kubera ko mufite imbaraga kandi mukaba benshi kurusha abo mwagiranye amasezerano. Mu by’ukuri, Allah abagerageresha ibyo (kugira ngo agaragaze uwumvira n’uwigomeka). Kandi rwose, ku munsi w’imperuka azabagaragariza ibyo mutavugagaho rumwe
  93. N’iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango (umat) umwe, ariko arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi rwose muzabazwa ibyo mwajyaga mukora
  94. Kandi ntimuzagire indahiro zanyu uburyo bwo kuriganya hagati yanyu, bityo ikirenge (cyanyu) kitazavaho kikanyerera (kiva muri Isilamu) nyuma y’uko cyari gishikamye (mu kwemera), maze mugasogongera ikibi (ibihano byo ku isi) kubera ko mwakumiriye (abantu) kuganainzira ya Allah, ndetse mukazahanishwa ibihano bihambaye
  95. Ntimuzanagurane isezerano rya Allah igiciro gito. Mu by’ukuri, ibiri kwa Allah ni byo byiza kuri mwe iyaba mwarimubizi
  96. Ibyo mutunze bizashira, ariko ibiri kwa Allahbizahoraho. Kandi rwose, babandi bihanganye tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga
  97. Ukoze ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana,rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabobyiza kurusha ibyo bakoraga
  98. Bityo, nuba ugiye gusoma Qur’an, ujye usaba Allah kukurinda Shitani wavumwe
  99. Mu by’ukuri, (Shitani) nta bushobozi afite kuri babandi bemeye bakaniringira Nyagasani wabo (wenyine)
  100. Mu by’ukuri, ubushobozi bwe (Shitani) abugira kuri babandi bamwumvira ndetse na babandi bamubangikanya (na Allah)
  101. N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati "Mu by’ukuri, wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze)". Nyamara abenshi muri bo ntacyo bazi (ku byo Allah ategeka)
  102. Vuga uti (yewe Muhamadi) "Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiyeli] ni we wayizanye (Qur’an) ayikuye kwa Nyagasani wawe ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, kugira ngo ikomeze (ukwemera kw’) abemeramana, ndetse ikaba umuyoboro n’inkuru nziza ku bicisha bugufi (kuri Allah)
  103. Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati "Mu by’ukuri, hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an)." Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse
  104. Mu by’ukuri, babandi batemera amagambo ya Allah, Allah ntazabayobora kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  105. Mu by’ukuri, abahimba ikinyoma ni babandi batemera amagambo ya Allah, kandi abo ni bobanyabinyoma
  106. Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemera, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wawundi uzabihatirwa nyamara umutima we wuje ukwemera. Ariko uwugururira igituza cye ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
  107. Ibyo ni ukubera ko bakunze ubuzima bw’isi bakaburutisha ubw’imperuka. Kandi mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi
  108. Abo ni babandi Allahyadanangiye imitima yabo, amatwi yabo ndetse n’amaso yabo; kandi abo ni bo barindagiye
  109. Nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo ku munsi w’imperuka
  110. Naho babandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  111. Wibuke (yewe Muhamadi) umunsi buri muntu azaza yiburanira, maze buri wese agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi ntabwo bazarenganywa
  112. Kandi Allah yatanze urugero rw’umudugudu (Maka) wari utekanye kandi utuje; amafunguro yawo awugeraho ku bwinshi aturutse impande zose, ariko abawutuye bahakana ingabire za Allah. Nuko Allah awuteza amapfa n’ubwoba kubera ibyo bakoraga (guhakana ubutumwa bwa Muhamadi)
  113. Kandi rwose bari baragezweho n’intumwa(Muhamadi) ibakomokamo, ariko barayihakanye, nuko ibihano bibasanga ari inkozi z’ibibi
  114. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, biziruye kandi byiza. Munashimire ingabire za Allah, niba koko ari we wenyine musenga
  115. Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) ibyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ikitari Allah. Ariko uzasumbirizwa (akabirya) atari ukwigomeka cyangwa kurengera (ngo arenze urugero rw’ibyamuramira, icyo gihe nta cyaha azaba akoze);mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  116. Ntimukavuge ibinyoma mukoresheje indimi zanyu muvuga muti "Iki kiraziruye n’iki kiraziririjwe" mugamije guhimbira Allahibinyoma. Mu by’ukuri, abahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka
  117. (Bazagira) umunezero w’igihe gito, kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  118. Na babandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubahemukira twabaziririzaga ibyari (ubwo bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (bigomeka ku mategeko ya Allah)
  119. Hanyuma, babandi bakoze ibibi kubera kudasobanukirwa maze bakicuza, nyuma y’ibyo bagakora ibikorwa byiza, mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  120. Mu by’ukuri, Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi ntan’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanyamana
  121. Yashimiraga ingabire za Allah. (Allah) yaramutoranyije anamuyobora inzira igororotse
  122. Twanamuhaye ibyiza ku isi, ndetseno ku mperuka azaba mu ntungane
  123. Hanyuma, (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba umwe mu bamubangikanya
  124. Mu by’ukuri, (kubahiriza) Isabato yashyiriweho babandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri, ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe
  125. Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe ni we uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na we uzi neza abayobotses
  126. Kandi nimwihorera (ku babagiriye nabi), mujye mwihorera bijyanye n’ibyo mwakorewe. Ariko nimwihangana (mukababarira), ni byo byiza ku bihangana
  127. Ujye unihangana (yewe Muhamadi), (kuko) kwihangana kwawe ugushobozwa na Allah. Kandi (abaguhakanye) ntibazagutere agahinda, ndetse ntukanababazwe n’imigambi yabo mibisha
  128. Mu by’ukuri, Allah ari kumwe na babandi bamutinya, ndetse na babandi bakora ibyiza