17.The Night Journey

  1. Ubutagatifu ni ubwa wawundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) n’ijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twa- hundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje
  2. Twanahaye Musa igitabo (Tawurati) tukigira umuyoboro kuri bene Isiraheli (tugira tuti) "Muramenye ntimuzagire undi mwiringira utari njye
  3. Yemwe abakomoka kubo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu (mwe)! Mu by’ukuri, yari umugaragu ushimira cyane (bityo nimumukurikize)
  4. Twanaciye iteka kuribene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti "Mu by’ukuri, muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri, kandi muzagira ubwibone buhambaye
  5. Nuko ubwo isezerano rya mbere muri yombi ryasohoraga, twaboherereje abagaragu bacu b’ibihangange, maze bakwirakwira mu mazu yanyu (babahiga). Kandi iryo ni isezerano ryagombaga gusohora
  6. Nuko nyuma yaho tubaha kubigaranzura murabanesha. Twanabongereye imitungo n’urubyaro ndetse tunabagira benshi kubarusha
  7. (Twaranavuze tuti) "Nimugira neza ni mwe muzabamwigiriye neza, kandi nimunagira nabi ni mwe muzaba mwihemukiye. Nuko ubwo isezeranorya nyuma rizasohora, (tuzashoboza abanzi banyu) kugira ngo babasuzuguze, baninjiremu musigiti (w’i Yeruzalemu) nk’uko bawinjiyemo bwa mbere, ndetse bazanasenya ibyo bazajya bahura nabyo byose
  8. (Muramutse mwicujije), hari ubwo Nyagasani wanyu yabagirira impuhwe, ariko nimwongera (gukora ubwononnyi) natwe tuzongera (tubahane). Kandi umuriro wa Jahanamu twawugize gereza ku bahakanyi
  9. Mu by’ukuri, iyi Qur’an iyobora (abantu) mu nzira itunganye kurusha izindi ikanaha inkuru nziza abemera; babandi bakora ibikorwa byiza, ko rwose bazagororerwa ibihembo bihebuje (Ijuru)
  10. Kandi ko babandi batemera imperuka, twabateganyirije ibihano bibabaza (Umuriro)
  11. Kandi umuntu (iyo arakaye cyangwa ari mu ngorane hari ubwo) asaba ikibi nk’uko asaba icyiza, kuko umuntu (muri kamere ye) ahubuka
  12. Twanagize ijoro n’amanywa ibimenyetso bibiri (bigaragaza ubushobozi bwacu),nuko dukuraho ikimenyetso cy’ijoro, naho ikimenyetso cy’amanywatukigira umucyo kugira ngo mushakishe ingabire zituruka kwaNyagasani wanyu, no kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Kandi buri kintu twagisobanuye mu buryo burambuye
  13. Na buri muntu twamuziritseho ibikorwa bye (nk’urunigi) mu ijosi, kandi ku munsi w’imperuka tuzamuzanira igitabo azasanga gifunguye
  14. (Azabwirwa ati) "Soma igitabo cyawe! Uyu munsi wowe ubwawe urihagije kwibera umubaruzi
  15. Uyobotse, mu by’ukuri (ibihembo by’uko kuyoboka) biba kuri we, n’uyobye (ibihano by’uko kuyoba) biba kuri we. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Ndetse ntabo tujya duhana tutabanje kuboherereza intumwa (ngo ibaburire)
  16. N’igihe dushatse kurimbura umudugudu (kubera ubwangizi bwabo), dutegeka abakungu muri wo (kumvira amategeko yacu) ariko bagakomeza kuwukoramo ubwangizi. Nuko ijambo (ry’ibihano) rikabasohoreraho, maze tukawurimbura bikomeye
  17. Nonese twarimbuye ibisekuru bingahe nyuma ya Nuhu (Nowa)! Kandi birahagije ko Nyagasani wawe amenya akanabona byimazeyo ibyaha by’abagaragu be
  18. Ushaka umunezero wo ku isi utaramba, twihutira kuyimuheramo ibyo dushaka (kandi tukabiha) uwo dushaka. Nyuma y’ibyo, twamugeneye umuriro wa Jahanamu azinjiramo asuzuguritse (kandi) yirukanywe(mu mpuhwe za Allah)
  19. N’uzashaka imperuka akanayiharanira uko bikwiye kandi akaba ari n’umwemeramana; abo ibikorwa byabo bizashimwa (na Allah ndetse anabibahembere)
  20. Abobose -aba nabariya (abemera n’abahakanyi)- tubahundagazaho impano za Nyagasani wawe (ku isi). Kandi impano za Nyagasani wawe ntizikumirwa (k’uwo ari we wese)
  21. Reba uko bamwe tubarutisha abandi (mu buzima bwo ku isi), kandi mu by’ukuri ubuzima bw’imperuka ni bwo buzagira urwego rwo hejuru bukanagira agaciro gahebuje
  22. Ntukagire ikindi ubangikanya na Allah, utazavaho ugawa ndetse ukanatereranwa
  23. Kandi Nyagasani wawe yaciye iteka ko nta kindi mukwiye gusenga uretse we wenyine, kandi ko mugomba kugirira neza ababyeyi banyu. Igihe umwe muri bo cyangwa bombi bageze mu zabukuru, ntukababwire amagambo yo kubinuba ndetse ntuzanabakankamire, ahubwo ujye ubabwira mu mvugo y’icyubahiro
  24. Ujye unabicishaho bugufi kubera kubagirira impuhwe, ndetse ujye (ubasabira) uvuga uti "Nyagasani wanjye! Bagirire impuhwe nk’uko bandeze nkiri muto
  25. Nyagasani wanyu azi neza ibiri mu mitima yanyu. Niba mukora ibyiza (mubikorera ababyeyi banyu, ariko rimwe na rimwe mugacikwa, Nyagasani wanyu azabababarira),mu by’ukuri we (Allah) ni Uhebuje mu kubabarira abamugarukira bamwicuzaho
  26. Ujye unaha uwo mufitanye isano, umukene n’uwashiriwe ari ku rugendo ibyo bakwiye. Ariko ntukajye waya
  27. Mu by’ukuri, abaya ni abavandimwe b’amashitani, kandi Shitani ntajya ashimira Nyagasani we
  28. Kandi nubirengagiza (ntugire icyo uha abo mufitanye isano, abakene n’abashiriwe bari ku rugendo) kubera ko ugishakisha impuhwe za Nyagasani wawe wizeye, ujye ubabwira amagambo yoroheje
  29. Kandi akaboko kawe ntukakagire nk’ (ak’umunyabugugu) gahambiriye mu ijosi ryawe, cyangwa ngo ukarambure cyane (nk’uwaya), utazavaho ugawa ukanagira ubukene bukabije
  30. Mu by’ukuri, Nyagasani wawe atuburira amafunguro uwo ashatse, akanatubiriza (uwo ashaka). Mu by’ukuri, azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be
  31. Ntimukanice abana banyu kubera gutinya ubukene, kuko bo namwe ari twe tubaha amafunguro. Mu by’ukuri, kubica ni icyaha gikomeye
  32. Ntimukanegere ubusambanyi. Mu by’ukuri, bwo ni icyaha gikomeye bukaba n’inzira mbi
  33. Kandi ntimukice umuntu Allah yaziririje (kwica) uretse ku mpamvu y’ukuri. N’uzicwa arenganyijwe, rwose twahaye umuhagarariye ububasha (bwo kwihorera, kwaka icyiru cyangwa kubabarira). Ariko ntazarengere mu kwihorera, kuko mu by’ukuri, we arengerwa (n’amategeko)
  34. Ntimukanegere umutungo w’imfubyi uretse igihe mugamije ineza (ifitiye inyungu iyo mfubyi), kugeza igeze mu gihe cy’ubukure. Kandi mujye mwuzuza isezerano kuko mu by’ukuri, isezerano muzaribazwa (ku munsi w’imperuka)
  35. Kandi mujye mwuzuza ibipimo igihe mupima, ndetse mupimishe iminzani itunganye. Ibyo ni byo byiza (kuri mwe ku isi) kandi ni byo (bizagira) iherezo ryiza (ku mperuka)
  36. Ntukanakurikire ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri, amatwi, amaso n’umutima, ibyo byose bizabazwa
  37. Kandi ntukagende ku isi wibona kuko mu by’ukuri, udashobora gutobora isi ndetse nta n’ubwo wareshya n’imisozi
  38. Ibibi muri ibyo byose (byavuzwe), Nyagasani wawe arabyanga
  39. Ibi ni (bimwe) mu buhanga Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo aricyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanywe (mu mpuhwe za Allah)
  40. Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko (wo kubyara) abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri, imvugo yanyu ni mbi bikabije
  41. Kandi rwose twasobanuye (byinshi) muri iyi Qur’an, kugira ngo (abantu) babashe kwibuka, ariko (ababangikanyamana) nta cyo bibongerera usibye guhunga (ukuri)
  42. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na we (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) nyir’intebe y’icyubahiro (kugira ngo zimurwanye)
  43. Ubutagatifu ni ubwe (Allah), kandi ntaho ahuriye n’ibyo bavuga (ko abangikanye n’izindi mana)
  44. Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kidasingiza ikuzo rye. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri, (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha
  45. N’igihe usoma Qur’an (yewe Muhamadi), dushyira urusika rutagaragara hagati yawe n’abatemera imperuka (kugira ngo batayisobanukirwa)
  46. Twanashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Ndetse n’iyo uvuze Nyagasani wawe wenyine muri Qur’an, batera umugongo bahunga kubera kutabyishimira
  47. Tuzi neza ibyo baba bumva iyo baguteze amatwi. N’igihebaba bongorerana, inkozi z’ibibi (muri bo)ziba zivuga ziti "Uwo mukurikira ni umuntu warozwe
  48. Dore uko bakugereranya(bakwita umusazi, uwarozwe, umunyabinyoma,...). Bityo barayobye kandi ntibashobora kuzayoboka inzira y’ukuri
  49. Baranavuga bati "Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufwa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya
  50. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimube amabuye cyangwa ibyuma
  51. Cyangwa ikindi kiremwa mutekereza ko cyaba gikomeye (n’ubwo mwaba mumeze mutyo muzazurwa). Bazavuga bati "Ni nde uzadusubiza ubuzima?" Vuga uti "Muzabusubizwa n’uwabaremye bwa mbere". Bazakuzunguriza imitwe bahakana, bavuge bati "Ibyo bizaba ryari?" Vuga uti "Wenda biri bugufi
  52. Umunsi (Allah) azabahamagara (kugira ngo muve mu mva zanyu) maze mukitaba mumusingiza. Icyo gihe muzakeka ko mwabaye (ku isi) igihe gito
  53. Bwira abagaragu banjye, bajye bavuga amagambo meza, kuko rwose (nibatabikora) Shitani izabateranya. Mu by’ukuri, Shitani ni umwanzi ugaragara w’umuntu
  54. Nyagasani wanyu arabazi neza; nabishaka azabagirira impuhwe, kandi nabishaka azabahana. Kandi (yewe Muhamadi) ntitwabakoherejeho ngo ubabere umugenzuzi (kugeza ubwo ubahatira kuyoboka)
  55. Kandi Nyagasani wawe azi neza abari mu birere no mu isi. Kandi rwose bamwe mu bahanuzi twabarutishije abandi, ndetse Dawudi(igitabo cya) Zaburi. twanahaye
  56. Vuga (yewe Muhamadi) uti"Nimuhamagare abo mwise imana mu cyimbo cye ( Allah, kugira ngo babatabare). Nta bushobozi bafite bwo kubakiza ingorane, cyangwa ngo bazihinduremo (ibyiza)
  57. Abo basenga (bababangikanyije na Allah) nabo ubwabo (basenga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri, ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse
  58. Nta mudugudu n’umwe (wahakanye Allah) tutarimbura mbere y’umunsi w’imperuka, cyangwa ngo tuwuhanishe ibihano bikaze. Mu by’ukuri, ibyo byaranditswe mu gitabo (gikubiyemo ibizaba)
  59. Nta n’ikindi kitubuza kohereza ibitangaza (abahakanyi basaba), uretse kuba abo hambere (barabisabye) bakabihakana (nuko tukabarimbura; bityo n’abandi babihawe bakabihakana twabarimbura). Kandi twahaye abantu bo mu bwoko bwa Thamudu ingamiya ari igitangazakigaragara, nuko baragihinyura (iyo ngamiya barayica). Ndetse nta kindi gituma twohereza ibitangaza bitari ukuburira (abantu) no kubatinyisha (ibihano by’Imana)
  60. Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo twakubwiraga tuti "Mu by’ukuri, Nyagasani wawe azi abantu byimazeyo (abafiteho ubushobozi bwose). Kandi ibyo twakweretse(mu rugendo rw’ijoro wakoze ujya i Yeruzalemu no mu Ijuru), twarugize ikigeragezo ku bantu (kugira ngo dutandukanye abemera n’abahakana), ndetse n’igiti cyavumwe (kivugwa) muri Qur’an (nacyo twakigize ikigeragezo ku bantu). Turababurira tukanabatinyisha (ibihano), ariko nta cyo bibongerera uretse kurushaho kwigomeka
  61. Kandi wibuke ubwo twabwiraga Abamalayika tuti "Nimwubamire Adamu", nuko bakubama bose uretse Ibilisi (Shitani) wavuze ati "Ese nakubamira uwo waremye mu cyondo
  62. (Shitani) aravuga ati "Ntureba uyu wubahishije kundusha, nuramuka undetse nkakomeza kubaho kugeza ku munsi w’imperuka, rwose nzigarurira urubyaro rwe (nduyobye) uretse bake (muri bo)
  63. (Allah) aravuga ati "Genda! Uzagukurikira muri bo, mu by’ukuri, umuriro wa Jahanama uzaba ari cyo gihembo cyanyu mwese; igihembo gikwiye
  64. Uzigarurira abo ushoboye muri bo ukoresheje ijwi ryawe, maze ubakoranyirize ingabo zawe zigendera ku ifarasi n’izigenza amaguru, wifatanye nabo mu mitungo (ubashishikariza kuyishaka mu nzira zaziririjwe) n’abana (ubashishikariza kubabyara mu nzira zitemewe), kandi ubahe amasezerano (y’ibinyoma). Ariko ibyo Shitani asezeranya ni ibishuko
  65. Mu by’ukuri, abagaragu banjye (b’abemeramana nyakuri) nta bushobozi uzabagiraho. Kandi Nyagasani wawe arahagije kuba umurinzi
  66. Nyagasani wanyu ni we ubagenzereza amato mu nyanja, kugira ngo mushakishe ingabire ze. Mu by’ukuri, ni Nyirimpuhwe kuri mwe
  67. Kandi iyo ingorane zibagezeho muri mu nyanja, ibyo musenga (ibigirwamana) birabura mukibuka Allah wenyine. Ariko iyo abarokoye akabageza imusozi, muramwirengagiza. Rwose umuntu ni indashima
  68. Ese mwibwira ko mutekanye ku buryo (Allah) atabarigitisha mu butaka cyangwa ngo aboherereze inkubi y’umuyaga uvanze n’amabuye, maze ntimubone ubatabara
  69. Cyangwa mwibwira ko mutekanye ku buryo atabasubiza mu nyanja bwa kabiri, akaboherereza inkubi y’umuyaga, ukabaroha kubera ubuhakanyi bwanyu? Hanyuma ntimugire utubaza impamvu twabahannye
  70. Kandi rwose twubahishije bene Adamu tubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, tubaha amafunguro meza, ndetse tunabarutisha byinshi mu byo twaremye
  71. (Unibuke) umunsi tuzahamagara abantu bose (buri tsinda) riri kumwe n’umuyobozi waryo (ryakurikiraga ku isi). Bityo, abazahabwa igitabo cyabo (gikubiyemo ibikorwa bakoze) mu kuboko kw’iburyo, bazasoma igitabo cyabo (bishimye), kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende
  72. N’uzaba ari impumyi (y’umutima) kuri iyi si (atabona ububasha bw’Imana ngo ayemere), no ku mperuka azaba ari impumyi (atabona inzira imuganisha mu ijuru), kandi azanarushaho kuyoba iyo nzira
  73. Mu by’ukuri (yewe Muhamadi, ababangikanyamana) bendaga kugutesha ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kugira ngo uduhimbire ibindi bitari yo; ubwo (iyo ubikora) bari kukugira inshuti magara
  74. Kandi iyo tutaza kugukomeza, rwose wari hafi yo kubabogamiraho gato
  75. Iyo uza kubikora, twari kukumvisha ku bihano byikubye kabiri ku isi n’ibihano byikubye kabiri nyuma y’urupfu. Kandi ntiwari kubona umutabazi ukudukiza
  76. Kandi (abahakanyi) bari hafi yo kukumenesha mu gihugu (Maka). Ariko n’iyo baramuka babikoze, nabo ntibari kukibamo nyuma yawe, uretse igihe gito (kuko twari kubarimbura)
  77. Ibyo (byo kurimbura abamenesha intumwa zabo) byari umugenzo ku ntumwa zacu twohereje mbere yawe, kandi umugenzo wacu ntuzigera uhinduka
  78. Ujye uhozaho amasengesho ku manywa kuva izuba rirenze mu kirere hagati (ari cyo gihe cy’isengeshorya Adhuhuri n’irya Al’aswiri), kugeza haje umwijima w’ijoro (ari cyo gihe cy’isengesho rya Magharibi n’irya Al ishau). Ujye unasoma Qur’an igihe umuseke utambitse (isengesho rya Al Fajr). Mu by’ukuri Qur’an (isomwa mu isengesho ryo) mu museke iba yitabiriwe (n’abamalayika b’amanywa n’ab’ijoro)
  79. Kandi na nijoro ujye uyisoma (Qur’an) mu isengesho ryo mu gicuku (Tahajudi) nk’isengesho ry’inyongerakuri wowe (Muhamadi), kugira ngo Nyagasani wawe azakuzure uri mu rwego uzashimirwa
  80. Kandi (yewe Muhamadi) ujye uvuga uti "Nyagasani wanjye! Mpa kwinjira kwanjye (mu mujyi wa Madina) kube kwiza, kandi no gusohoka kwanjye (mu mujyi wa Maka) kube kwiza. Unanshyigikize imbaraga ziguturutseho
  81. Unavuge uti "Ukuri (Idini rya Isilamu) kwaraje ikinyoma (ibangikanyamana) kirayoyoka. Mu by’ukuri, ikinyoma kizahora kiyoyoka
  82. Kandi twahishuye Qur’an irimoumuti ikaba n’impuhwe ku bemeramana, nyamara ntacyo yongerera inkozi z’ibibi uretse igihombo
  83. N’iyo umuntu tumuhundagajeho ingabire zacu, arirengagizaakishyira kure (y’amategeko yacu), ariko ikibi cyamugeraho akiheba cyane
  84. Vuga uti "Buri wese akora mu buryo bwe, ariko Nyagasani wanyu ni we uzi neza uwayobotse inzira y’ukuri
  85. Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye na roho. Vuga uti "Ubumenyi bw’ibya roho bwihariwe na Nyagasani wanjye. Kandi (mwe abantu) mwahawe ubumenyi buke
  86. N’iyo tuza kubishaka, twari kukwambura ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kandi ntiwari kubona ukurengera ngo abitubuze
  87. (Ariko) kubera impuhwe za Nyagasani wawe (yayishimangiye mu mutima wawe).Mu by’ukuri, ingabire ze kuri wowe zirahambaye
  88. Vuga (yewe Muhamadi) uti "N’iyo abantu n’amajini baza kwishyira hamwe ngo bazane igisa nk’iyiQur’an, ntibari kuzana igisa nayo, kabone n’iyo baza kwifatanya
  89. Kandi rwose buri rugero (rugaragaza ko Imana iriho kandi ari nayo yonyine ikwiye gusengwa) twarusobanuriye abantu muri iyi Qur’an, nyamara abenshi mu bantu baranze barahakana
  90. Maze baravuga bati "Ntidushobora kukwemera (yewe Muhamadi) keretse utuvuburiye isoko y’amazi mu butaka
  91. Cyangwa ukaba ufite ubusitani bw’imitende n’ubw’imizabibu, maze ukavuburamo imigezi itemba hagati yabwo
  92. Cyangwa ukatugushaho ikirere ibice bice, nk’uko wabivuze, cyangwa se ukatuzanira Allahn’abamalayika tukababona imbona nkubone
  93. Cyangwa ukaba ufite inzu itatse zahabu, cyangwa ukazamuka mu kirere, kandi nta n’ubwo twakemera izamuka ryawe utatumanuriye igitabo (gihamya ko uri intumwa) tukagisoma. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye! Ese hari ikindi ndi cyo usibye kuba ndi umuntu watumwe
  94. Nta n’ikindi cyabujije abantu kwemera ubwo umuyoboro wabageragaho, uretse kuvuga bati "Ese Allah yokohereza ikiremwamuntu ngo kibe intumwa
  95. Vuga (yewe Muhamadi) uti "N’iyo ku isi haza kuba (hatuye) abamalayika bagenda batuje, twari kubamanurira umumalayika uturutse mu kirere akababera intumwa
  96. Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye na mwe. Mu by’ukuri, ni Uzi byimazeyo, akanaba Ubona abagaragu be bihebuje
  97. Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntiyagira abatabazi batari we (Allah); ndetse tuzanabazura ku munsi w’imperuka bagenza uburanga bwabo, ari impumyi, ibiragi, ndetse n’ibipfamatwi. Ubuturo bwabo buzaba umuriro wa Jahanamu. Buri uko ugabanyije imbaraga tuzajya tuwongerera ubukana
  98. Icyo ni cyo gihano cyabo kubera ko bahakanye amagambo yacu bakavuga bati "Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufwa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya
  99. Ese ntibabona ko Allah waremye ibirere n’isi ashoboye kurema abameze nka bo? Kandi (Allah) yabashyiriyeho igihe kidashidikanywaho (cyo kuzazurwa nyuma yo gupfa), ariko abahakanyi baranze bakomeza guhakana
  100. Vuga (ubwira abahakanyi) uti "Iyo muza kugira ibigega by’impuhwe za Nyagasani wanjye, mwari kugundira mutinya gushirirwa, kandi umuntu ahora ari umunyabugugu
  101. Kandi rwose Musa twamuhaye ibitangaza icyenda bisobanutse. Ngaho baza bene Isiraheli ubwo yabageragaho, maze Farawo akamubwira ati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ndakeka ko warozwe
  102. (Musa) aravuga ati "Rwose uzi ko ibi bitangaza nta wundi wabimanuyeutari Nyagasani w’ibireren’isi, kugira ngo bibe gihamya (ko Imana ari imwe rukumbi). Kandi mu by’ukuri, ndemeza ko wowe Farawo wamaze korama
  103. Nuko (Farawo) ashaka kubaca mu gihugu (cya Misiri), maze turamuroha n’abari kumwe na we bose
  104. Nyuma ye twanabwiye bene Isiraheli tuti "Nimuture mu gihugu, ubwo isezerano ry’umunsi w’imperuka rizaza, tuzabazana muri uruvange (muri amahanga atandukanye)
  105. Twaranayihishuye (Qur’an) kugira ngo ukuri (kuganze ku isi), kandi twanayihishuye mu kuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro)
  106. Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu)
  107. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri, abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubamira (Allah)
  108. Bakavuga bati "Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohojwe
  109. Banubamira (Allah) barira, (Qur’an) ikabongerera kwicisha bugufi
  110. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza". No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho
  111. Unavuge uti "Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, we utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umufasha (kubera ko atajya agira) intege nke". Ujye unamuha ikuzo rihambaye