2.The Cow

  1. Alif Laam Miim
  2. Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidi- kanywaho, kikaba umuyoboro ku batinya Allah
  3. Babandi bemera ibitagaragara (byahanuwe), bagahozaho amase- ngesho (Swalat) kandi bagatangamu byo twabahaye
  4. Ni nabo bemera ibyo (wowe Muhamadi) wahishuriwe (Qur’an n’imigenzo y’intumwa), bakanemera ibyahishuwe mbere yawe (ibitabo byahishuriwe intumwa zakubanjirije), ndetse bakemera imperuka badashidikanya
  5. Abo ni bo bari mu nzira iboneye yagenwe na Nyagasani wabo, kandi ni bo bakiranutsi
  6. Mu by’ukuri, abahakanye waba- burira utababurira (wowe Muhamadi), byose ni kimwe kuri bo, ntibazemera
  7. Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo hari igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
  8. No mu bantu hari abavuga bati "Twemeye Allah n’umunsi w’imperuka"; nyamara mu by’ukuri atari abemera
  9. (Bakeka ko) baba babeshya Allah n’abemera, nyamara baba bibeshya ubwabo ariko ntibabimenya
  10. Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yabongerereye uburwayi; kandi bazahanishwa ibihano bibabazakubera ko barangwaga no kubeshya
  11. N’iyo babwiwe bati "Ntimugakore ubwangizi ku isi", baravuga bati "Ahubwo ni twe dukora ibitunganye
  12. Mu by’ukuri, ni bo bangizi ariko ntibabizi
  13. N’iyo babwiwe bati "Nimwemere nk’uko abandi bantu (abasa- ngirangendo b’Intumwa Muhamadi) bemeye", baravuga bati "Ese twemere nk’uko abadafite ubwenge bemeye?" Ahubwo ni bo badafite ubwenge ariko ntibabizi
  14. N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati "Twaremeye". Nyamara ba- kwiherera bari kumwe na za shitani zabo (abayobozi babo mu buhakanyi), bakavuga bati "Rwose turi kumwe namwe, naho bo mu by’ukuri tuba tubannyega
  15. Allah arabasuzugura akanabare- kera mu kwigomeka kwabo barindagira
  16. Abo ni bo bafashe ubuyoboke babusimbuza ubuyobe, ndetse n’amahitamo yabontacyo yabunguye; kandi ntibanayobotse
  17. Urugero rwabo ni nk’urw’(umuntu) wacanye umuriro, nuko wamara kumurika no kubonesha ibimukikije byose, Allah agatwara urumuri rwabo, akabasiga mu mwijima batabona
  18. (Abo bameze) nk’abatumva, abatavugandetse n’abatabona; kandi nta n’ubwo bazisubiraho (ngo bagaruke mu nzira itunganye)
  19. Cyangwa urundi rugero rwabo (ni nk’urw’abantu bagenda) mu mvura nyinshi iva mu kirere, irimo umwijima, inkuba n’imirabyo; bagashyira intoki zabo mu matwi kubera urusaku rwinshi rw’inkuba batinya gupfa. Ariko Allah agose abahakanyi (mu mpande zose)
  20. Umurabyo wenda kubakuramo amaso, buri uko ubamurikiye bagatambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura ukumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
  21. Yemwe bantu! Nimugaragire Nyagasani wanyu wabaremye, mwe n’abababanjirije; kugira ngo mutinye Allah
  22. We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanamanura amazi (imvura) mu kirere akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimuka- bangikanye Allah n’ibigirwa-mana kandi mubizi (ko ari we wenyine ukwiriye gusengwa by’ukuri)
  23. Kandi niba mushidikanya ku byo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi), ngaho nimuzane igice cya Quran (Surat) kimwe kimeze nka yo (Qur’an), ndetse munahamagare abunganizi banyu batari Allah, niba muri abanyakuri
  24. Ariko niba mutabikora nta n’ubwo muteze kubikora nambangaho nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo bigizwe n’abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi
  25. Geza inkuru nziza kuri babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Buri uko bazajya bafungurirwamo imbuto, bazajya bavuga bati"Izi ni zo twafungurirwaga mbere", ndetse bazazihabwa zisa (nk’izo baryaga ku isi ariko zitandukanye mu buryohe). Bazanagororerwamo abagore basukuye, kandi bazanabubamo ubuziraherezo
  26. Mu by’ukuri, Allah ntaterwa isoni no gutanga urugero urwo ari rwo rwose n’iyo rwaba urw’umubu cyangwa ikiwuruta. Ariko kuri babandi bemeye, bamenya ko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, mu gihe abahakanye bavuga bati " Allah yariagamije iki mu gutanga uru rugero?" Aruyobesha benshi akanaruyoboresha benshi; kandi nta bandi aruyobesha batari inkozi z’ibibi gusa
  27. Babandi bica isezerano rya Allah3 nyuma yo kuryemeza, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa4 kandi bagakora ubwangizi ku isi; abo ni bo banyagihombo
  28. Ni gute mwahakana Allah, kandi mutari muriho akabaha ubuzima, hanyuma akabubambura ndetse akazanabubasubiza; mukazasubizwa iwe? nyuma
  29. Ni we wabaremeye ibiri ku isi byose, hanyuma akurikizaho ikirere agitunganyamo ibirere birindwi, kandi ni we Mumenyi uhebuje wa buri kintu
  30. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati "Mu by’ukuri, ngiye gushyira umusigire (ikiremwa muntu) ku isi". Baravuga bati "Ese urayishyiraho uzayikoreraho ubwangizi akanamena amaraso, kandi tugusingiza tukanagushimira ndetse twe tukanagutagatifuza!? Aravuga ati "Mu by’ukuri, njye nzi ibyo mutazi
  31. Nuko (Allah) yigisha Adamu amazina y’ibintu byose, hanyuma abimurikira abamalayika, arababwira ati "Ngaho nimumbwire amazina yabyo niba muri abanyakuri
  32. Baravuga bati "Ubutagatifu ni ubwawe, nta bumenyi dufite uretse ubwo watwigishije. Mu by’ukuri, ni wowe Mumenyi uhebuje, Ushishoza
  33. Aravuga ati "Yewe Adamu! Babwire amazina yabyo". Nuko amaze kubabwira amazina yabyo, (Allah) aravuga ati "Ese sinababwiye ko nzi ibyihishe mu birere no mu isi, kandi nkaba nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha
  34. Kandi muzirikane ubwo twabwiraga abamalayika tuti "Nimwubamire5 Adamu", nuko bose bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wanze,akishyira hejuru, ndetse akabano mu bahakanyi (banze kumvira Allah)
  35. Twaranavuze tuti "Yewe Adamu! Tura mu Ijuru, wowe n’umugore wawe, murye (imbuto zirimo) mu mudendezo aho mushatse hose, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mutazaba mu banyamahugu
  36. Nuko Shitani arabashuka (barya kuri cya giti), abakura mu byo bari barimo (ubuzima bwo mu ijuru). Turababwira tuti "Mumanuke muvemo (mu Ijuru), bamwe ari abanzi b’abandi (Shitani azaba umwanzi wanyu n’abazabakomokaho)." Isi ni yo izaba ubuturo bwanyu, kandi muzayigiramo umunezero kugeza igihe cyagenwe
  37. Nuko Adamu yakira amagambo (yo kwicuza) avuye kwa Nyagasani we6, maze Nyagasani yakira ukwicuza kwe. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  38. Turavuga tuti "Nimumanuke muve aha mwese. Kandi nimuramuka mugezweho n’umuyoboro unturutseho, abazakurikira umuyoboro wanjye nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira
  39. Naho abazahakana bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n’ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro; bakazawubamo ubuziraherezo
  40. Yemwe bene Isiraheli7! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, maze mwuzuze isezerano ryanjye (ryo kwemera ibitabo n’intumwa zanjye), kugira ngo nanjye nuzuzeiryanyu (ryo kubagirira impuhwe ku isi no kuzabarokora ku munsi w’imperuka), kandi abe ari njyejyenyine mutinya
  41. Kandi mwemere ibyo nahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo mufite (Tawurati), ndetse ntimuzabe aba mbere babihakana.Ntimuzanagurane amagambo yanjye igiciro gito, kandi abe ari njye jyenyine mutinya
  42. Kandi ntimuzavange ukuri n’ikinyoma, cyangwa ngo muhishe ukuri mukuzi
  43. Munahozeho amasengesho (Swalat), munatange amaturo (Zakat8) kandi mwunamehamwe n’abunama (mukora amasengesho)
  44. Ese mubwiriza abantu gukora ibyiza mwe mukiyibagirwa, kandi ari mwe musoma igitabo (Tawurati)! Ese nta bwenge mugira
  45. Kandi mujye mwifashisha ukwihangana n’amasengesho; n’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika
  46. (Abo ni) babandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka)
  47. Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu)
  48. Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, ubuvugizi bwe ntibwemerwe,ndetse n’ingurane ye (yo kwigura ngo adahanwa) ntiyakirwe, kandi nta n’ubwo bazatabarwa
  49. Munibuke ubwo twabarokoraga tukabakiza abantu bo kwa Farawo, ubwo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa banyu, kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu
  50. Munibuke ubwo twaba tandukanyirizaga inyanja tukabarokora, hanyuma tukaroha abantu bo kwa Farawo mubyibonera
  51. Munibuke ubwo twasezeranyaga Musa amajoro mirongo ine (kugira ngo ahabwe Tawurati), maze (mu gihe atari ahari) mufata akamasa (muragasenga), nuko muba abanyamaguhu
  52. Nuko nyuma y’ibyo, turabababarira kugira ngomushimire
  53. Munibuke ubwo twahaga Musa igitabo (Tawurati) gitandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo muyoboke (by’ukuri)
  54. Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihuguje ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu,maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo)9; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka)". Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  55. Munibuke ubwo mwavugaga muti "Yewe Musa! Ntituzigera tukwemera keretse tubonye Allah imbona nkubone"; maze mukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba (kirabica) mwirebera
  56. Nuko turabazura nyuma yo gupfa, kugira ngo mushimire
  57. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu10 na Saluwa11, (tubabwira tuti) "Nimurye mu byiza twabafunguriye," (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bahuguje ahubwo ni bo ubwabo bihuguje
  58. Munibuke ubwo twavugaga tuti "Mwinjire muri uyu mudugudu (Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo mu mudendezo aho mushaka hose, muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi, munavuge muti "Tubabarire ibyaha byacu", tuzabababarira ibyaha byanyu, kandi tuzongerera(ingororano) abagiraneza
  59. Nuko abahuguje, bahindura imvugo,bakora ibyo batabwiwe(aho gusaba imbabazino kwicisha bugufi, barushaho kwigomeka). Nuko abahuguje tubamanurira igihano giturutse mu kirere kuberaubukozi bw’ibibi bwabo
  60. Munibuke ubwoMusa yasabiraga abantu be amazi (ubwo bari bishwe n’inyota), turamubwira tuti "Kubita inkoni yawe ku ibuye". (Arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, nuko buri muryango umenya isoko unyweraho. (Turababwira tuti) "Nimurye kandi munywe ku mafunguro aturutse kwa Allah, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi
  61. Munibuke ubwo mwavugaga muti "Yewe Musa! Ntituzihanganira indyo imwe, ku bw’ibyo dusabire Nyagasani wawe adukuriremu butaka ibyo bwera; mu mboga zibuturukamo, mu myungu ibuturukamo, mu ngano zibuturukamo, mu nkori zibuturukamo no mu bitunguru bibuturukamo". (Musa) aravuga ati "Ese murahitamo ibiciriritse mukareka ibyiza? Ngaho nimujye mu Mudugudu uwo ariwo wose muzabonamo ibyo mwasabye!" Nuko bahanishwa gusuzugurika n’ubukene, kandi bagenda barakariwe na Allah. Ibyo byatewe n’uko bahakanaga amagambo abahanuzi ya Allah, babarenganyije. bakanica Ibyo byatewe n’uko bigometse bakanarengera (imbago za Allah)
  62. Mu by’ukuri, babandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abakirisitu (abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, abo bazagororerwa ibihembo kwa Nyagasani wabo, kandinta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira
  63. Munibuke (yemwe Bayisiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), tukanazamura umusozi hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) "Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo muganduke
  64. Nyuma murongera mubitera umugongo. Iyo bitaza kuba ineza n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari kuba mu banyagihombo
  65. Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye isabato12, nuko turababwira tuti "Nimube inkende musuzuguritse
  66. Nuko (icyo gihano) tukigiraisomo ku bariho icyo gihe no kubazabaho nyuma ya bo, binaba inyigisho ku batinya (Allah)
  67. Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka". Baravuga bati "Ese uradukinisha?" (Mussa) aravuga ati "Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji
  68. Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire imiterere y’iyo nka". Aravuga ati "Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itari ijigija ntibe n’umutavu; ahubwo ibe iri hagati y’izo zombi. Ngaho nimukore ibyo mutegetswe
  69. Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire ibara ryayo". Aravuga ati "Mu by’ ukuri, avuze ko ari inka y’igaju, y’ibara rikeye cyane, ishimisha abayireba
  70. Baravuga bati "Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire iyo ari yo, kuko rwose inka (zimeze zityo ni nyinshi) zaduteye urujijo, kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya
  71. Aravuga ati "Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itaratojwe guhinga ndetse no kuhira imyaka, ni inziranenge itagira icyasha". (Nyuma yo kuyibona) baravuga bati "Noneho uvuze ukuri". Nuko barayibaga, n’ubwobari hafi yo kutabikora
  72. Munibuke ubwo mwicaga umuntu mukitana bamwana. Ariko Allah yashyize ahagaragara ibyo mwahishaga
  73. Turababwira tuti "(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka)". Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe
  74. Maze nyuma y’aho imitima yanyu iranangira imera nk’amabuye, cyangwa se ikomera kurushaho;kuko mu by’ukuri,mu mabuye harimo aturikamo imigezi, hari n’ayandi yiyasa akavamo amazi, ayandi nayo agahanuka kubera gutinya Allah. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
  75. Ese (mwe abemera) mwizera ko (abo bayahudi) bakwemera idini ryanyu, kandi bamwe muri bo (abamenyi babo) barajyaga bumva amagambo ya Allah (Tawurati) bakayahindura ku bwende nyuma yo kuyasobanukirwa
  76. Kandi iyo bahuye n’abemeye baravuga bati "Twaremeye" (ko Muhamadi ari intumwa y’ukuri kandi yahishuwe mu gitabo cyacu cya Tawurati) . Nyamara bakwiherera bari bonyine bakabwirana bati "Ese murabaganirira ibyo Allah yabahishuriye (ihanurwa ry’Intumwa Muhamadi muri Tawurati) kugira ngo bazabibashinjishe kwa Nyagasani wanyu? Ese nta bwenge mugira
  77. Ese bayobewe ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza
  78. No muri bo (Abayahudi) hari abatazi gusoma no kwandika, ntibanamenye igitabo (Tawurati), uretse ukwizera kujyanye n’ibyifuzo bidafite ishingiro; ahubwo barangwa no gukeka gusa
  79. Kubera ibyo, babandi biyandikira igitabo n’amaboko yabo, nyuma bakavuga bati "Iki giturutse kwa Allah" bagamije kukigurana ikiguzi gito (indonke z’isi), bazabona akaga gakomeye kubera ibyo amaboko yabo yanditse, kandi bazabona akaga gakomeye kubera izo ndonke babona
  80. (Abayisiraheli) baranavuze bati "Umuriro ntuzadukoraho uretse iminsi mbarwa". Vuga uti "Ese mwagiranye isezerano na Allah atagomba gutatira, cyangwa muvuga ibyo mutazi kuri Allah
  81. Si ko biri! Ukoze ikibi akaba imbata n’icyaha cye; abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
  82. Na babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo
  83. Munibuke ubwo twakiraga isezerano rya bene Isiraheli (rigira riti) "Ntimuzasenge ikindi kitari Allah, muzagirire neza ababyeyi bombi, abo mufitanye isano, impfubyi n’abakene, muvugane n’abantu mukoresheje imvugo nziza, muhozeho amasengesho, kandi mutange amaturo. Nuko mutera umugongo (amategeko yacu) munirengagiza (isezerano ryacu) uretse bake muri mwe
  84. Munibuke ubwo twakiraga isezerano ryanyu ry’uko mutazamena amaraso (ya bagenzi banyu), ko mutazanameneshanya mu ngo zanyu; maze murabyemera muranabihamya
  85. Nyuma mwe ubwanyu (mubirengaho) muricana, munamenesha bamwe muri mwe mu ngo zabo, munashyigikirana mu kubakorera ubuhemu n’ubugome. N’iyo babagannye barafatiwe ku rugamba mubatangira ingurane zo kubabohora kandi ari ikizira kuri mwe kubamenesha 13. Ese mwemera bimwe mu gitabo (Tawurati) mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo mu buzima bwo ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazashyirwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
  86. Abo ni bo bahisemo ubuzima bwo ku isi babugurana ubw’imperuka. Ntabwo bazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazatabarwa
  87. Mu by’ukuri, twahaye Musa igitabo (Tawurati) tunakurikizaho izindi ntumwa nyuma ye, tunaha Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) ibimenyetso bigaragara, tunamushyigikiza Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)]. Ese kukiburi uko intumwa ibazaniye ibyo imitima yanyu itifuza mwibona maze zimwe mukazihinyura izindi mukazica
  88. Kandi (Abayahudi ubwo Intumwa Muhamadi yabagezagaho ubutumwa) baravuze bati "Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva amagambo yawe)".Ahubwo Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo, dore ko ibyo bemera ari bike
  89. N’igihebagerwagaho n’igitabo (Qur’an) giturutse kwa Allah, gishimangira ibyo bafite (ihishurwa ry’ubutumwa bw’Intumwa Muhamadi muri Tawurati, barabihakanye),kandi mbere (yo kuza kw’Intumwa Muhamadi) barabyifashishaga nk’ingabo basaba Allah gutsinda abahakanyi. Ariko bamaze kugerwaho n’ibyo bari baramenye (ubutumwa bwa Muhamadi) barabihakanye. Ku bw’ibyo, umuvumo wa Allah ubeku bahakanyi
  90. Mbega ukuntu ibyo bihitiyemo ubwaboari bibi, ubwo bahakanaga ibyo Allah yahishuye bitewe n’ishyari ry’uko Allah ahundagaza ibyiza bye k’uwo ashaka mu bagaragu be. Ku bw’ibyo, bagezweho n’uburakari bwiyongeraku burakari, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza
  91. N’iyo babwiwe bati "Nimwemere ibyo Allah yahishuye (ubutumwa bwa Muhamadi)", baravuga bati "Twemera ibyo Ntumwa twahishuriwe" zacu); (binyuze bagahakana ku ibyahishuwe nyuma (Qur’an) kandi ari ukuri bishimangira ibyo bafite (Tawurati). Babwire (yewe Muhamadi) uti "Niba koko mwari abemera by’ukuri, kuki mbere mwicaga abahanuzi ba Allah
  92. Kandi mu by’ukuri, Musa yabazaniye ibimenyetso bisobanutse, nyuma mugira akamasa ikigirwamana mu gihe atari ahari, kandi mwariababangikanyamana
  93. Munibuke (yemwe Bayisiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), umusozi hejuru tukanazamura yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) "Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi mwumve (munumvire)". Baravuga bati "Twumvise ariko ntitwumviye". Ku bw’ubuhakanyibwabo, imitima yabo inyurwa no gusenga akamasa. Babwire (yewe Muhamadi) uti "Ibyo ukwemera kwanyu kubategeka ni bibi, niba koko muri abemera
  94. Babwire uti "Niba ubuturo bw’imperuka (ijuru) buri kwa Allah ari umwihariko wanyu nta bandi bantu (babugenewe), ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri
  95. Ntibazarwifuza na rimwe kubera ibyo amaboko yabo yakoze, kandi Allah azi neza abanyamahugu
  96. Kandi uzasanga (Abayahudi) ari bo bashishikariye ubuzima (bwo ku isi) cyane kurusha abandi bantu ndetse no kurusha ababangikanyamana. Buri wese muri bo yifuza ko yarama imyaka igihumbi, nyamara kurama si byo byamurokora ibihano. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora
  97. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Uwaba ari umwanzi wa Malayika Jibril (kubera ko ari we wanzaniye ubutumwa), mu by’ukuri (amenye ko Jibril) yayimanuye (Qur’an)akayishyira mu mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, kugira ngo ishimangire ibyayibanjirije (Ibitabo), ibe umuyoboro n’inkuru nziza ku bemera
  98. Uwaba ari umwanzi wa Allah, abamalayika be, Intumwa ze, Jibril na Mikayile (Mika-il), (amenye ko) mu by’ukuri Allah ari umwanzi w’abahakanyi
  99. Kandi mu by’ukuri twaguhishuriye (yewe Muhamadi) ibimenyetso bigaragara. Nta n’ubihakana usibye inkozi z’ibibi
  100. Ese ni kuki (Abayahudi) buri uko batanze isezerano, agatsiko muri bo karyica? Ahubwo abenshi muri bo ntibemera
  101. N’igihe bagerwagaho n’intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ishimangira ibyo bafite (muri Tawurati), agatsiko mu bahawe igitabo kateraga umugongo igitabo cya Allah (Qur’an) nk’aho ntacyo bazi
  102. Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngomaya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimanintiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; aribo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni).Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati "Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi". Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babukoresheje bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagiraku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya
  103. Mu by’ukuri,iyo baza kwemera bakanaganduka, ibihembo bituruka kwa Allah byari kuba byiza kuri bo, iyo baza kubimenya
  104. Yemwe abemeye! Ntimukavuge (mubwira Intumwa Muhamadi) muti "Raa-inan"14 (Cisha make tukumve), ahubwo mujye muvuga muti "Un’dhurna" 15(Twihanganire tubanze dufate ibyo watwigishije), ndetse mwumve. Kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza
  105. Abahakanye mu bahawe ibitabo n’ababangikanyamana,ntibifuza ko hari icyiza cyabageraho (mwe abemera) giturutse kwa Nyagasani wanyu. Ariko Allah aharira impuhwe ze uwo ashatse, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye
  106. Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo tuwibagize, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose
  107. Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Nta wundi Murinzi cyangwa Umutabazi mufite utari Allah
  108. Cyangwa se (yemwe bantu) murashaka kubaza Intumwa yanyu (Muhamadi) nk’uko Musa yabajijwe mbere? N’uhisemoubuhakanyi aretse ukwemera, rwose aba ayobye inzira igororotse
  109. Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
  110. Munahozeho amasengesho, munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
  111. Baranavuze bati "Ntawe uzinjira mu Ijuru uretse uwabaye Umuyahudi cyangwa Umukirisitu". Ibyo ni ibyifuzo byabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimuzane gihamya yanyu niba koko muri abanyakuri
  112. Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’umugiraneza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira
  113. Abayahudi kandi baravuze bati "Abakirisitu nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)", n’Abakirisitu baravuga bati "Abayahudi nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)"; nyamara bose basoma igitabo (Tawurati n’Ivanjili). Iyo ni nayo mvugo abatabizi (ababangikanyamana b’Abarabu) bavuze. Allah ni we uzabakiranuraku munsi w’izuka mu byo batumvikanagaho
  114. Ni na nde muhemu kurusha ubuza ko imisigiti ya Allah isingirizwamo izina rye, agaharanira kuyisenya? Abo ntibakwiye kuyinjiramo keretse bafite ubwoba. Bafite igisebo ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye
  115. Kandi Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ibya Allah, aho mwakwerekera hose Allah aba ahari.Mu by’ukuri, Allah ni Ukwiriye hose, Umumenyi uhebuje
  116. (Abayahudi, Abakirisitu n’ababa- ngikanyamana) baravuze bati " Allah afite umwana". Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo ibiri mu birere no mu isi byose ni ibye kandi byose bimwicishaho bugufi
  117. Ni we Muhanzi w’ibirere n’isi. N’iyo ashatse ikintu, mu by’ukuri arakibwira ati "Ba!" nuko kikaba
  118. Abadasobanukiwe (mu bahawe igitabo n’abahakanyi b’Abarabu) baravuze bati "Kuki Allah atatwibwirira (ko uri intumwa ye) cyangwa ngo tugerweho n’igitangaza (gihamya ukuri kwawe)?" Uko ni ko n’abababanjirije bavuze imvugo nk’iyabo. Imitima yabo irasa. Mu by’ukuri, twagaragaje ibitangaza ku bantu bemera badashidikanya
  119. Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twakohereje (tuguhaye ubutumwa bw’) ukuri (Isilamu), ugeze inkuru nziza (ku bemera Allah), unaburire (abahakanyi). Kandi ntuzabazwa iby’abo mu muriro
  120. Kandi Abayahudi n’Abakirisitu, ntibazigera bakwishimira keretse ukurikiye inzira yabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo". Kandi uramutse ukurikiye irari ryabo nyuma y’uko ubumenyi (ubutumwa) bukugezeho, nta wundi Murinzi cyangwa Umutabazi wazagira kwa Allah
  121. Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). abagihakana ni bo banyagihombo. Naho
  122. Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu)
  123. Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, maze ingurane ye (yo kwigura) ntiyakirwe, ubuvugizi bwe bumumarira,ndetse ntibugire nta icyo n’ubwo bazatabarwa
  124. Unibuke ubwo Nyagasani wa Aburahamu yamugeragereshaga amategeko, akayubahiriza. (Nyagasani) aravuga ati "Mu by’ukuri, ngiye kukugira umuyobozi w’abantu." (Aburahamu) aravuga ati "No mu rubyaro rwanjye?" (Nyagasani) aravuga ati "(Nibyo,ariko) isezerano ryanjye ntirizagera ku bahuguza
  125. Unibuke ubwo twagiraga inzu (Al Ka’abat)ahantu h’ihuriro n’amahoro ku bantu. Kandi munagire aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim) 16ahantu ho gusengera. Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) "Musukure inzu yanjye kubera abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basenga)
  126. Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Gira uyu murwa (Maka) ahantu h’amahoro, uhe amafunguro agizwe n’imbuto abawutuye muri bo, bemera Allah n’umunsi w’imperuka".(Nyagasani) aravuga ati "Naho uzahakana, nzamushimisha by’igihe gito (ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) muhirikire mu bihano by’umuriro. Kandi (umuriro) ni ryo shyikiro ribi
  127. Unibuke ubwo Aburahamu na Isimayili bazamuraga imisingi y’inzu (Al Ka’abat), (bagira bati) "Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  128. Nyagasani wacu! Unatugire abakwicishaho bugufi, ndetse no mu rubyaro rwacu hazabemo umuryango (Umat) ukwicishaho bugufi, utugaragarize imigenzo yacu (tuzagenderaho mu kugusenga), kandi wakire ukwicuza kwacu. Mu by’ukuri, ni wowe Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  129. Nyagasani wacu! Uzanaboherezemo intumwa ibakomokamo, ibasomera amagambo yawe, inabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini) kandi ibeza (ibakura ku kubangikanya Allah n’imico mibi). Mu by’ukuri, ni wowe Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  130. Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe intumwa n’umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane
  131. Ibuka ubwo Nyagasani we yamubwiraga ati "Icishe bugufi". Aravuga ati "Nicishije bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose
  132. Nuko Aburahamu (iryo dini) ariraga urubyaro rwe ndetse na Yakobo biba uko, (agira ati) "Bana banjye! Mu by’ukuri, Allah yabahitiyemo idini, bityo muramenye ntimuzapfe mutari Abayisilamu
  133. Ese mwari muhari igihe urupfu rwageraga kuri Yakobo, maze akabwira abana be ati "Muzasengande nyuma yanjye? Baravuga bati "Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haqa. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi
  134. Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze). Kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga
  135. (Abayahudi babwira abakurikiye intumwa Muhamadi) baravuze bati "Nimube Abayahudi ni bwo muzayoboka;nAbakirisitu (babwira abakurikiye intumwa Muhamadi) bati "Mube Abakirisitu ni bwo muzayoboka". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ahubwo (ukuyoboka nyako ni ugukurikira) idini ritunganye rya Ibrahim (ritabangikanya Allah). Kandi ntiyari mu babangikanyamana
  136. (Yemwe Bayisilamu) muvuge muti "Twemeye Allah nibyo twahishuriwe, (ari na byo) byahishuriwe Ibrahimu, Ismail, Is’haqa, Yaqub n’urubyaro rwe, ibyahishuriwe Musa, ibyahishuriwe Isa ndetse n’ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwaNyagasani wabo. Nta n’umwe tuvangura muri bo kandi ni we twicishaho bugufi
  137. Bityo, nibemera nk’ibyo mwemeye bazaba bayobotse, ariko nibabitera umugongo, bazaba bari mu macakubiri. Allah azabagutsindira kandi ni na we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  138. (Dukurikira) kamere ndemano (idini) ya Allah. Ni iyihe kamere ndemano yaruta iya Allah (yaremanye abantu)? Ni na we twe dusenga
  139. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese muratugisha impaka kuri Allah kandi ari we Nyagasani wacu akaba na Nyagasani wanyu? Kandi dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu, ndetse ni na we twiyegurira
  140. Cyangwa muvuga ko mu by’ukuri, Ibrahim, Ismail, Is’haq, Yaqub n’urubyaro rwe bari Abayahudi cyangwa Abakirisitu? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ese ni mwe mubizi cyane cyangwa ni Allah (ubizi kubarusha)?" Ni nde muhemu kurusha uhisha ubuhamya afite (buri mu bitabo bye) buturuka kwa Allah? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
  141. Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze). Kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga
  142. Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati "Ni iki cyateye (Abayisilamu) kurekaicyerekezo cyabo (Qibla)17 bari basanzwe berekeramo basenga?" Vuga uti "Uburasirazuba n’Uburengerazuba (bwombi) ni ubwa Allah; ayobora uwo ashatse mu nzira igororotse
  143. Ni nk’uko twabagize umuryango (Umat) wo hagati (ushyira mu gaciro) kugira ngo muzabe abahamya babantu (ku munsi w’imperuka ko intumwa zabo zabagejejeho ubutumwa) ndetse n’Intumwa (Muhamadi) ikazaba umuhamya wanyu. Kandinta kindi cyatumye tuguha icyerekezo werekeragamo mbere (nyuma tukagihindura) uretse ko byari ukugira ngo tumenye ukurikira Intumwa by’ukuri n’utera umugongo (ukuri) akigomeka. Kandi byari bigoye (guhindura icyerekezo mu isengesho) uretse ku bo Allah yayoboye. Kandi Allah ntiyari kugira ukwemera kwanyu (amasengesho mwakoze mbere mwerekeye i Yeruzalemu) impfabusa. Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribambe, Nyirimbabazi ku bantu
  144. Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose tuzakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekezauburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba i Maka) n’aho muzaba muwerekezaho muri hose uburanga mujye bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’aba) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora
  145. Rwose (yewe Muhamadi) n’ubwo abahawe igitabo wabazanira buri kimenyetso (kigaragaza ko kwerekera kuri Al Ka’aba ari itegeko rya Allah), ntibakurikira icyerekezo cyawe, kandi nawe ntiwakurikira icyerekezo cyabo, ndetse na bamwe muri bo ntibakurikira icyerekezo cy’abandi. Rwose nunakurikira irari ryabo nyuma y’uko ugerwaho n’ubumenyi, ni ukuri uzaba ubaye mu banyamahugu
  146. Abo twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi n’ibigwi bye) nk’uko bazi abana babo. Ndetse mu by’ukuri, bamwe muri bo bahisha ukuri kandi bakuzi
  147. Ukuri nyako ni uguturutse kwa Nyagasani wawe, ku bw’ibyo ntukabe mu bashidikanya
  148. Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basenga), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose
  149. Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusenga) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). Mu by’ukuri, (kuwerekeraho) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
  150. Kandi naho uzajya hose (ugashaka gusenga) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). Naho muzaba muri hose (mugashaka gusenga) mujye muwerekezaho uburanga bwanyu, kugira ngo abantu batazabagiraho urwitwazo, uretse abahuguje (roho zabo) muri bo (bazahora mu mpaka). Bityo ntimuzabatinye ahubwo mujye mutinya njye; kugira ngo mbahundagazeho inema zanjye no kugira ngo muyoboke
  151. Ni nako twaboherejemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera imirongo yacu (Qur’an), ibeza (imitima), ibigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini), ndetse ikanabigisha ibyo mutari muzi
  152. Ngaho nimunyibuke (munsingiza); nanjye nzabibuka (nzabazirikana). Kandi munshimire ntimuzampakane
  153. Yemwe abemeye! Nimwifashishe ukwihangana n’amasengesho. Mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abihangana
  154. Kandi ntimukavuge ko abishwe baguye mu nzira ya Allah (Jihadi) bapfuye, ahubwo ni bazima18, nyamara mwe ntimubisobanukirwa
  155. Rwose tuzabagerageza dukoresheje kubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’imitungo, gupfusha abantu no kurumbya imyaka; ngaho geza inkuru nziza ku bihangana
  156. Babandi igihe bahuye nibyago bavuga bati"Mu by’ukuri, turi aba Allah kandi iwe ni ho tuzasubira
  157. Abo bafite impuhwe n’imbabazi bituruka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bayobotse
  158. Mu by’ukuri, Swafa na Maruwa19ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija20 cyangwa Umura21 kuri iyo nzu; ntacyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe, mu by’ukuri Allah ni Ushima, Umumenyi uhebuje
  159. Mu by’ukuri, babandi bahishaibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo,abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo
  160. Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni nanjye Uwakira ukwicuza,Nyirimbabazi
  161. Mu by’ukuri, abahakanye bakanapfa ari abahakanyi, abo umuvumo wa Allah ubariho, uw’Abamalayika, n’uw’abantu bose
  162. Bazawubamo ubuziraherezo, ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta nubwo bazarindirizwa
  163. Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse yo, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi
  164. Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi, kubisikana kw’ijoro n’amanywa, amato agenda mu nyanja mu bifitiye abantu akamaro, amazi (imvura) Allah amanura mu kirere nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa (gukakara) kwayo, akanayikwizamo inyamaswa z’amoko yose, n’ihindagurika ry’imiyaga n’ibicu bigenzwa hagati y’ikirere n’isi; rwose ibyo ubumwe ni ibimenyetso bw’Imana, (bigaragaza ubushobozi n’ingabire byayo) ku bantu bafite ubwenge
  165. No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu kimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah urukundo rukomeye. Kandi abahuguje (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya- ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah, kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyir’ibihano bikaze, (ntibari kubangikanya Allah)
  166. Ubwo abakurikiwe bazihakana ababakurikiye (mu kubangikanya Allah), nibamara kubona ibihano, ibyabahuzaga bizavaho
  167. Na babandi bakurikiye (ababayobeje)bazavuga bati "Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye". Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo, kandi ntibazava mu muriro
  168. Yemwe bantu! Nimuryemu biri ku isi byaziruwe kandi byiza, ntimuzanakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, yo ni umwanzi wanyu ugaragara
  169. Mu by’ukuri, ibategeka ibibi, ibikozasoni no guhimbira Allah ibyo mutazi
  170. Niyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye", baravuga bati "Ahubwo dukurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu". Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)
  171. N’urugero rwa babandi bahakanye ni nk’ukabukira (inyamaswa) zitumva uretse (kumva) urusaku n’urwamo gusa. (Abo bameze) nk’abatumva, abatavugandetse n’abatabona, rwose abo nta bwenge bagira (bwo gukora ibibafitiye umumaro)
  172. Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari we wenyine mugaragira
  173. Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) icyipfushije, ikiremve, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ibitari Allah (mu mihango yibangikanyamana). Ariko uzasumbirizwa (akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurenza urugero, nta cyaha kuri we. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  174. Mu by’ukuri, babandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu bitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi wimperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza
  175. Abo ni bo bahisemo kuyobababisimbuza kuyoboka, n’ibihano babisimbuza kubabarirwa ibyaha. Nonese ni iki kizabashoboza kwihanganira umuriro
  176. Ibyo (bihano) ni ukubera ko Allah yahishuye ibitabo bikubiyemo ukuri (bakabihakana). Rwose abataravuze rumwe ku gitabo, bari mu mpaka n’ubushyamirane biri kure (y’ukuri)
  177. Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengera- zuba (musenga); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi; akanatanga umutungo we mu nzira nziza -kandi na we awukeneye- afasha abo bafitanye isano, imfubyi, abakene, abari ku rugendo (bashiriwe) n’abasaba gufashwa, akabohoza abacakara, agahozaho amasengesho, agatanga amaturo; abuzuza isezerano ryabo igihe basezeranye, abihanganira ubukene, uburwayindetse n’igihe urugamba rwakomeye. Abo ni bo bemeye by’ukuri, kandi ni na bo batinya Allah
  178. Yemwe abemeye! Mwategetswe guhorera abishwe22; uwigenga agahorerwa uwigenga, umucakara agahorerwa umucakara n’umuntu w’igitsina gore agahorerwa undi w’igitsina gore. Ariko uwagira icyo ababarirwaho na mugenzi we (uhagarariye uwishwe akababarira uwishe ntiyihorere, ahubwo akaka impozamarira), (uwiciwe) azayikurikirane mu buryo bwiza kandi (uwishe) na we azayitange ku neza. Uko ni ukoroherezwa n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Uzarengera nyuma y’ibyo (agahora nyuma yo gutanga imbabazi no kwakira impozamarira), azahanishwa ibihano bibabaza
  179. Kandi yemwe abafite ubwenge, kubahiriza itegeko ryo guhora, bibaha ubuzima (umutekano usesuye, kuko abantu batinya kwica). Ibyo, ni ukugira ngo mutinye (Allah)
  180. Mwategetsweko igihe umwe muri mwe abona yegereje urupfu kandi hari umutungo afite,ajye atangairage ku babyeyi23 no kubo bafitanye isano ya hafi mu buryo bwiza (hakurikijwe amategeko y’idini ya Islamu). (Ibyo) ni ngombwa ku batinya (Allah)
  181. N’uzarihindura (irage) nyuma yo kuryumva, rwose icyaha kizaba ku barihindura. mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi wa byose
  182. Ariko uzabona uraga abogamye (abigendereye cyangwa atabigendereye), agakosora irage (kugira ngo rikurikize amategeko ya Allah) nta cyaha azaba afite. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  183. Yemwe abemeye! Mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe abababanjirije, kugira ngo mutinye (Allah)
  184. (Igisibo) ni iminsi ibaze. Bityo, uzaba arwaye muri mwe cyangwa ari ku rugendo (ntashobore gusiba, akarya), azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Naho ku batagishoboye gusiba (abasaza n’abarwaye indwara z’akarande), bazatange inshungu yo kugaburira umukene. N’uzatanga ikirenzeho ku bushake bwe, ibyo ni byiza kuri we. Kandi gusiba ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi
  185. Ukwezi kwa Ramadhani ni ko kwahishuwemo Qur’an, (kugira ngo ibe) umuyoboro ku bantu n’ibimenyetsobigaragara by’umuyoboro (wa Allah) binatandukanya ukuri n’ikinyoma. Ku bw’ibyo, muri mwe uwo uko kwezi kuzasanga azagusibe. N’uzaba arwaye cyangwa ari ku rugendo (azarye), maze azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Allah abashakira ibyoroshye ntabwo abashakira ibibagoye. Bityo nimwuzuze umubare (w’iminsi y’igisibo), kandi mukuze Allah kuko yabayoboye kugira ngo mushimire
  186. Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke
  187. Muziruriwe kugirana imibonano mpuzabitsinan’abagore banyu mu ijoro ry’igisibo; bo ni umwambaro wanyu namwe mukaba umwambaro wabo. Allah yari azi neza ko mwajyaga mwihemukira (murenga ku itegeko mukabonana nabo mwiyibye), nuko yakira ukwicuza kwanyu (aranaborohereza). Ngaho nimujye mubonana nabo munashake ibyo Allah yabageneye (urubyaro). Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya urudodo rw’umweru (amanywa) n’urudodo rw’umukara (ijoro) igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza ijoro ryinjiye. Ntimukabonane nabo mu gihe muri mu mwiherero wo kwiyegereza Imana (itikafu) mu misigiti. Izo ni imbago za Allah ntimuzazegere. Uko ni ko Allah asobanuririra abantu amagambo ye kugira ngo bamutinye
  188. Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe, munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo murye imwe mu mitungo y’abantumu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira)
  189. Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye imboneko z’ukwezi? Vuga uti "Ni ingengabihe ifasha abantu (kumenya gahunda z’ibikorwa) n’ibihe by’umutambagiro mutagatifu". Kandi si byiza kwinjiramu mazu muyaturutse inyuma 24. Ariko ukora ibyizani utinya Allah. Ahubwo mujye mwinjira mu mazu munyuze mu miryango yayo, munatinye Allah kugira ngo mukiranuke
  190. Kandi murwanyebabandi babarwanya mu nzira ya Allah, ariko ntimuzahohotere (abatabarwanya). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarenganya abandi
  191. Kandi (ababateye) mubice aho mubasanze hose,munabirukane mu byanyu babameneshejemo (i Maka), kubera ko ibangikanyamana ryabo no kubagirira urwango (Fitina) ari byo bibi kurusha kwica. Ntimuzanaba- rwanyirize mu musigiti mutagatifu (Al Kaba) keretse ari bo bababanje, ariko nibawubarwanyirizamo muzabice. Icyo ni cyo gihembo cy’abahakanyi
  192. Ariko nibarekeraho (kubarwanya), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  193. Munabarwanye (babandi babarwanya) kugeza ubwo nta rwango bazongera kubagirira (mwebwe abayisilamu), maze idini ryo gusenga Imana imwe Allah ribe ari ryo riganza. Ariko nibahagarika (kubagirira nabi), icyo gihe nta rwango namba (mugomba kubagirira) usibye abagizi ba nabi (muri bo)
  194. (Muziririjwe intambara) mu mezi matagatifu25, ariko (ababangikanya- mana nibabatera) bakarengera ubusugire bw’ayo mezi matagatifu, namwe muzihorere. Bityo,uzabagirira nabi namwe muzamwiture inabi nk’iyo yabagiriye. Kandi mutinye Allah munamenye ko mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abamutinya
  195. Munatange mu nzira ya Allah, ariko ntimugashyire ubuzima bwanyu mu kaga. Munagire neza, mu by’ukuri Allah akunda abagiraneza
  196. Kandi mutunganye umutambagiro mutagatifu wa Hija na Umura26 kubera Allah; Ariko nihabaho impamvu ituma mutabikomeza (mwari mwabitangiye), muzatange igitambo kiboroheye. Kandi ntimukogoshe imisatsi yanyu kugeza igihe itungo ry’igitambo rigereye aho ribagirwa. Ariko uzaba arwaye muri mwe cyangwa afite ikimubangamiye ku mutwe we (gituma atogosha umusatsi), agomba gutanga inshungu yo gusiba, gutanga ituro cyangwa kubaga itungo. N’igihe muzaba mutekanye, uzaba arangije gukora umutambagiro mutagatifu wa Umura yaziruriwe ibyari biziririjwe kuri we mu gihe ategereje gukora umutambagiro mutagatifu wa Hija, azatange igitambo kimworoheye, ariko utazakibona azasibe iminsi itatu akiri mu mutambagiro mutagatifu wa Hija n’iminsi irindwi igihe muzaba mugarutse iwanyu. Iyo ni iminsi icumi yuzuye (mugomba gusiba). Ibyo ni kuri wa wundi umuryango we udatuye i Maka. Kandi mutinye Allah, munamenye ko Allah ari nyir’ibihano bikaze
  197. Umutambagiro mutagatifu wa Hija ukorwa mu mezi azwi. Bityo, uzaba yiyemeje kuyakoramo umutambagiro mutagatifu wa Hija, kirazira kuri we gukora imibonano mpuzabitsina, gukora ibyaha ndetse no kujya impaka mu mutambagiro mutagatifu wa Hija. N’icyiza mukoze Allah arakimenya. Kandi mutegure impamba, ariko mu by’ukuri impamba nziza ni ugutinya Allah. Ngaho nimuntinye, yemwe banyabwenge
  198. Nta cyaha kuri mwekuba mwashaka ingabire za Nyagasani wanyu (gukora ubucuruzi mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu). Nimukubuka ku musozi wa Arafati, mujye musingiza Allah mugeze ahantu hatagatifu hitwa Muzidalifa, munamusingize kubera ko yabayoboye, nyamara mbere yaho mwari mu bayobye
  199. Maze mugende, mukurikire ikivunge cy’abandi bantu berekeza (Arafa), munasabe Allah imbabazi. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  200. Nimurangiza imigenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija, musingize Allah nk’uko muvuga ibigwi by’abakurambere mujye musingiza banyu, (Allah) ahubwo cyane kurushaho. No mu bantu hari (abantu b’abangikanyamana) bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe (ibyiza) hano ku isi". Kandi abo nta mugabane (w’ibihembo) bazagira ku munsi w’imperuka
  201. Kandi no muri bo hari (ab’abemera) bavuga bati "Nyagasani wacu! Duhe ibyiza hano ku isi no ku munsi w’imperuka(uzaduhe) ibyiza, kandi uzanaturinde ibihano by’umuriro
  202. Abo (basaba batyo) bazagira umugabane (ingororano) mu byo bakoze. Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura (ahemba abagaragu be)
  203. Munasingize Allah mu minsi mbarwa 27. Ariko uzigira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, kandi n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wawundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa
  204. No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu)
  205. N’iyo ahindukiye (yewe Muhamadi avuye iwawe), azenguruka mu isi ayikoramo ubwangizi, akanangiza ibihingwa n’amatungo. Kandi Allah ntakunda ubwangizi
  206. N’iyo abwiwe ati "Tinya Allah", ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, Umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu byukuri,ni na yo saso mbi
  207. No mu bantu, hari abitanga bashaka ishimwe rya Allah, kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu (be)
  208. Yemwe abemeye! Nimwinjire mu buyisilamu byimazeyo (mwubahiriza amategeko n’amabwiriza byabwo), kandi ntimuzakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, ni umwanzi wanyu ugaragara
  209. Nimuteshuka (ku kuri) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (bya Allah), mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  210. Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho n’Abamalayika mu gicucu cy’ibicu (ku munsi w’imperuka), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
  211. Baza bene Isiraheli "Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)? Kandi uhindura inema ya Allah(idini ya Islamu) nyuma y’uko imugeraho ( Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni nyir’ibihano bikaze
  212. Abahakanye batakiwe ubuzima bw’isi, banannyega abemeye, nyamara abatinya Allah bazaba bari mu rwego rwo hejuru y’urwabo ku munsi w’imperuka.Kandi Allah afungurira uwo ashaka nta kubara
  213. (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe (mu kwemera Allah, nyuma baza gutandukana), nuko Allah yohereza abahanuzi (kugira ngo) batange inkuru nziza banaburire. Anabahishurira ibitabo bikubiyemo ukuri kugira ngo bikiranure abantu ku byo batavugaho rumwe. Nta n’abandi batabivuzeho rumwe uretse ababihawe (Abayahudi n’Abakirisitu) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (Intumwa Muhamadi) kubera urwango hagati yabo. Nuko Allahku bushake bwe ayobora abemeye ku kuri (abandi) batavuzeho rumwe. Kandi Allah ayobora uwo ashaka inzira igororotse
  214. Ese mukeka ko muzinjira mu ijuru mutabanje kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyabaye kuri babandi babayeho mbere yanyu? Bagezweho n’amakuba n’ingorane baranatigiswa kugeza ubwo intumwa n’abemeye bavuze bati "Ni ryari inkunga ya Allah izaza?" Mumenye ko mu by’ukuri inkunga ya Allah iri hafi
  215. Barakubaza (yewe Muhamadi) ibyo batangamo (ituro). Vuga uti "Ibyiza mutanze mujye mubiha ababyeyi, abo mufitanye isano, impfubyi, abakene n’abari ku rugendo (bashiriwe). Kandi ibyiza mukora, mu by’ukuri Allah arabizi neza
  216. Mwategetswe kurwana mu nzira ya Allah (Jihadi) n’ubwo mutabyishimira. Nyamara hari igihe mushobora kwanga ikintu ari cyo cyiza kuri mwe, hari n’igihemushobora gukunda ikintu kandi ari cyo kibi kuri mwe. Allah ni we uzi (ibibafitiye akamaro) na ho mwebwe ntabyo muzi
  217. Barakubaza (Abahakanyi) ku byerekeye kurwana mu nzira ya Allah (Jihadi) mu mezi matagatifu. Vuga uti "Kuyarwanamo ni icyaha gikomeye, ariko gukumira abantu kugana inzira ya Allah, kumuhakana, kubuza (abantu) kugera ku musigiti mutagatifu (Al kaba) no kuwirukanamo abawuturiye ni cyo cyaha gikomeye cyane imbere ya Allah. Kandi kubangikanya Allah (mukora) birahambaye kurusha kwica (kurwana mu mezi matagatifu)". Ntibazahwema kubarwanya kugeza ubwo babakuye mu idini ryanyu, nibabishobora. N’uzava mu idini rye muri mwe agapfa ari umuhakanyi, abo ibikorwa byabo bizaba impfabusa ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi abo ni abo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
  218. Mu by’ukuri, babandi bemeye n’abimutse (kubera idini ryabo) bakanaharanira inzira ya Allah, abo nibo biringiye kuzabona impuhwe za Allah, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  219. Barakubaza ku byerekeye ibisindisha n’urusimbi. Vuga uti "Muri byombi harimo ingaruka zikomeye n’inyungu ku bantu, ariko ingaruka zabyo nizo zikomeye kurusha inyungu zabyo. Baranakubaza ibyo batanga (igipimo cy’ituro). Vuga uti "Ni ibisagutse (ku byo mukeneye)". Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko kugira ngo mutekereze (ku bibafitiye akamaro)
  220. Ku isi no ku munsi w’imperuka. Baranakubaza ku byerekeye impfubyi. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Kuzigirira neza ni byo byiza, kandi nimunavanga (ibyanyu n’ibyazo), ni abavandimwe banyu (ntimuzabahemukire). Kandi Allah azi uwangiza n’utunganya. Niyo Allah abishaka yari kubagora (ababuza kuvanga ibyanyu n’ibyimpfubyi).Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  221. Ntimuzarongore ababangikanyamana keretse babanje kwemera (Allah), kandi rwose umuja w’umwemera umubangikanyamanakazi aruta (ufite ubwigenge) n’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Ndetse ntimuzashyingire ababangikanyamana keretse babanje kwemera, kandi rwose umucakara w’umwemera aruta umubangikanyamanan’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro, agahamagarira naho kugana ijuru Allah no kubabarirwa ibyaha ku bushake bwe, anasobanurira abantu amategeko ye kugira ngo bibuke
  222. Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore? Vuga uti "ni umwanda". Bityo mujye mwitarura cy’imihango, abagore mu gihe ntimuzabegere (ntimuzakorane na bo imibonano) kugeza igihe imihango ihagarariye. Imihango nihagarara bakisukura, muzabonane na bo nkuko Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura
  223. Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka28, muniteganyirize (ibyiza) munagandukire Allah. Kandi rwose mumenye ko muzahura na we. Unageze (yewe Muhamadi)inkuru nziza ku bemeramana
  224. Ntimuzakoreshe izina rya Allah mu ndahiro zanyu nk’urwitwazo rwo kutagira ineza, gutinya (Allah) no kunga abantu. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  225. Allah ntabahora indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahora izo mwagambiriye mu mitima yanyu (ntimuzubahirize). Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be
  226. Abarahirira kutazakorana imibonanompuzabitsina n’abagore babo, bemerewe gutegereza kugeza ku mezi ane, nibisubiraho (mbere y’icyo gihe), mu by’ukuri, Allahni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  227. Ariko nibiyemeza ubutane (batisubiyeho mbere y’icyo gihe),mu by’ukuri, Allahni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  228. N’abagore bahawe ubutane bagomba gutegereza kujya mu mihango inshuro eshatu (mbere y’uko bashakwa n’abandi bagabo), nta n’ubwo bemerewe guhisha ibyo Allah yaremye muri nyababyeyi zabo (inda cyangwa imihango), niba koko bemera Allah n’umunsi w’imperuka.Kandi abagabo babo ni bo bafite uburenganzira bwo kubagarura muri icyo gihe niba bagamije ubwiyunge. Nabo (abo bagore) bafite uburenganzira ku bagabo babo nk’ubwo abagabo babafiteho ku neza, ariko abagabo bafite urwego rusumbye urwabo. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  229. Ubutane (bwemerera umugabo gusubirana n’umugore we) ni inshuro ebyiri, nyuma yaho (nyuma ya buri butane) ni ugusubirana bakabana ku neza, cyangwa gutandukana ku neza. Nta n’ubwo (abagabo) mwemerewe kugira icyo mwisubiza mu byo mwabahaye (abagore), keretse bombi (umugabo n’umugore) batinya kutubahiriza imbago za Allah. Nimutinya ko batazubahiriza imbago za Allah, nta cyaha kuri bombi kuba umugore yagira icyo atanga (asubiza inkwano) kugira ngo yicungure (asaba ubutane). Izo ni imbago za Allah, ntimukazirengere. Kandi abarengera imbago za Allah, abo ni bo banyamahugu
  230. Kandi namusenda (ku nshuro ya gatatu), icyo gihe ntabwo azaba amuziruriwe nyuma yaho kugeza ubwo ashyingiranywe n’undi mugabo. Uwo (mugabo) wundi na we namusenda, nta cyaha kuri bombi kuba basubirana (n’umugabo wa mbere) niba bizeye kubahiriza imbago za Allah. Kandi izo ni imbago za Allah agaragariza abantu basobanukiwe
  231. Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo29, muzabagarure ku neza cyangwa mubasende Ntimukanabagarure ku neza. mugamije kubagirira nabi, mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihuguje. Kandi ntimukagire amategeko ya Allahigikinisho. Munibuke ingabire za Allahkuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mutinye Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose
  232. Kandi igihe muzasenda abagore igihe cyabo kikarangira, ntimuzababuze (yemwe bahagararizi b’abagore) gusubirana masezerano n’abagabo mashya) babo (ku igihe babyumvikanyeho ku neza. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka muri mwe. Ibyo ni byo byiza binasukuye kuri mwe.Kandi Allah ni we uzi (ibibafitiye akamaro) na ho mwebwe ntabyo muzi
  233. Ababyeyi bagomba konsa abana babo imyaka ibiri yuzuye k’ushaka kuzuza igihe cyo konsa. Kandi se w’umwana ategetswe kugaburira no kwambika abagore (bahawe ubutane) ku buryo bwiza. Kandi nta muntu utegekwa gukora ibyo adashoboye. Nyina w’umwana ntagomba kugirirwa nabi kubera umwana we, ndetse na se w’umwana ntazagirirwe nabi kubera umwana we. Kandi n’umuzungura wa se w’umwana afata inshingano nk’iz’uwo azunguye. Baramutse bashaka gucutsa (mbere y’imyaka ibiri) ku bwumvikane bwabo no kujya inama nta cyaha kuri bo. Kandi nibashaka konkerezwa abana babo, nta cyaha kuri bo igihe batanze ibyo bumvikanye (n’ababonkereza) ku neza. Bityo mutinye Allah kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubona bihebuje ibyo mukora
  234. N’abazapfa muri mwebagasiga abagore, abo bagore bajye baguma mu ngo zabo amezi ane n’iminsi icumi. Nibarangiza igihe cyabo, nta cyaha kuri mwe (ababahagarariye) baramutse bagize ibyo bakora (nko gusohoka mu ngo, kwishyiraho imitako ndetse no gushakwa) mu buryo bwiza. Kandi Allah ni Uzi byimazeyo ibyo mukora
  235. Kandi nta cyaha kuri mwe kuba mwaca amarenga murambagiza abagore (bapfakaye n’abahawe ubutane bwa burundu batararangiza igihe cyabo cyo kuguma mu ngo) cyangwa mukabihisha mu mitima yanyu, Allah azi neza ko muzabatekerezaho. Cyakora ntimuzagire isezerano mubaha mu ibanga (mugamije ubusambanyi cyangwa kwemeranywa gushyingiranwa igihe bategereza kitararangira), keretse kuba mwavuga ijambo ryiza (rimwumvisha ko umugore nkawe agikenewe n’abagabo). Kandi ntimugakore isezerano ryo gushyingiranwa kugeza igihe cyategetswe (abagore bagomba gutegereza) kirangiye. Munamenye ko Allah azi neza ibiri mu mitima yanyu; bityo mumutinye, munamenye komu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be
  236. Nta cyaha kuri mwe muramutse muhaye abagore ubutane mutarakorana nabo imibonano mpuzabitsina, cyangwa mutaraba- genera inkwano, ariko mujye mugira icyo mubaha cyabanezeza. Uwishoboye (amunezeze) mu buryo bukwiye bijyanye n’ubushobozi bwe ndetse n’umukene abikore bijyanye n’ubushobozi bwe; ibyo ni inshingano ku bakora ibyiza
  237. Nimunabaha ubutane mbere y’uko mukorana imibonano nabo kandi mwari mwarabageneye inkwano, mutegetswe kubaha icya kabiri cy’izo nkwano, keretse babababariye cyangwa ufite ububasha ku isezerano ryo gushyingiranwa (umugabo watanze ubutane) akazimurekera. Kandi kuba mwabababarira (mukazibarekera) ni byo byegereye gutinya Allah. Ntimukanibagirwe ineza (mwagiranye) hagati yanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
  238. Mujye muhozaho amasengesho, by’umwihariko isengesho ryo hagati (al Aswir). Kandi mujye muhagarara (mu isengesho) mwibombaritse imbere ya Allah
  239. N’igihe muzaba mufite ubwoba (mutinya umwanzi), mujye mukora amasengesho mugenda n’amaguru cyangwa muri ku bigenderwaho. Igihe mutekanye, mujye musingiza Allah nk’uko yabigishije ibyo mutari muzi
  240. N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, bajye (basiga) umurage (ugaragaza ibizatunga) abagore babo mu gihe kingana n’umwaka badasohowe (mu ngo zabo). Nibava mu ngo zabo ku bushake, nta cyaha kuri mwe (abazungura) baramutse bagize ibyo bakora igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko (nko kuba bashaka mbere y’uko umwaka urangira). Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  241. N’abagore bahawe ubutane bafiteuburenganzira bwo kwitabwaho mu buryo bwiza. Ibyo ni inshingano ku (bagabo) batinya (Allah)
  242. Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko ye kugira ngo musobanukirwe
  243. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) inkuru y’abantu bavuye mu ngo zabo ari ibihumbi bahunga urupfu? Maze Allah akababwira ati "Nimupfe" (maze bahita bapfira icyarimwe), nuko nyuma yaho akabazura (kugira ngo buzuze igihe cyo kubaho kwabo, binababere isomo kandi bicuze). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiringabire ku bantu, nyamara abenshi mu bantu ntibashimira
  244. Munarwane mu nzira ya Allah, kandi mumenye ko Allah ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  245. Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (gutanga umutungo mu bikorwa byiza) maze akazayimuhembera ayikubye inshuro nyinshi? Allah ni we utanga bike akanatanga byinshi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa
  246. Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye inkuru y’ibikomerezwa muri bene Isiraheli (babayeho) nyuma ya Musa, igihe babwiraga umuhanuzi wabo (Samuel) bati "Twimikire umwami (watuyobora) kugira ngo turwane mu nzira ya Allah? Arababwira ati "Ese ntimushobora kwanga kurwana muramutse mubitegetswe? Baravuga bati "Ni iki cyatubuza kurwana mu nzira ya Allah kandi twarameneshejwe mu ngo zacu, tukanatandukanwa n’urubyaro rwacu?" Nuko aho bategekewe kurwana, bahunze urugamba uretse bake muri bo. Kandi Allah azi neza abahemu
  247. Maze Umuhanuzi wabo arababwira ati "Mu by’ukuri, Allah aboherereje Twalutu (Sawuli) ngo ababere umwami. Baravuga bati "Ni gute Twalutu (Sawuli) yatubera umwami kandi ari twe dukwiye ubwami kumurusha, ndetse ataranahawe ubukire? (Umuhanuzi wabo) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah yamubahitiyemo anamwongerera ubumenyi buhagije n’imbaraga z’umubiri". Kandi Allah agabira ubwami bwe uwo ashaka. Ndetse Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
  248. Nuko umuhanuzi wabo arababwira ati "Mu by’ukuri, ikimenyetso cy’ubwami bwe ni uko azabazanira isanduku itwawe n’Abamalayika irimo ikimenyetso kibaha ituze riturutse kwa Nyagasani wanyu inarimo bimwe mu byasizwe n’abo mu muryango wa Musa n’uwa Haruna (Aroni). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera
  249. Nuko Twalutu (Sawuli) amaze kujyana ingabo, aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah azabaha ikigeragezo cy’umugezi (muzambuka). Bityo uzawunywaho, ntazaba ari mu banjye. Naho utazawunywaho azaba ari mu banjye ndetse n’uzadahisha ikiganza cye inshuro imwe gusa". Nuko bawunywaho usibye bake muri bo. Nuko (Twalutu) amaze kuwambuka we n’abemeye hamwe na we, baravuga bati "Uyu munsi nta bushobozi dufite bwo guhangana na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze". Nuko babandi bizera ko bazahura na Allah baravuga bati "Ni kangahe itsinda rito ryatsinze itsinda rinini ku bushake bwa Allah!?" Kandi Allah ari kumwe n’abihangana
  250. Nuko ubwo basakiranaga na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze, baravuga bati "Nyagasani wacu! Duhundagazeho ukwihangana, unakomeze ibirenge byacu (dushikame ntiduhunge), unadushoboze gutsinda abahakanyi
  251. Nuko barabanesha ku bushake bwa Allah, maze Dawudi yica Jalutu, Allah anamugabira ubwami n’ubushishozi, anamwigisha ibyo ashaka. Kandi rwose iyo Allah ataza gukoresha abantu (baharanira ukuri) mu gukumira abandi (abagizi ba nabi) isi yari kwangirika. Ariko Allah ni Nyir’ingabire ku biremwa byose
  252. Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera (yewe Muhamadi) mu kuri. Kandi rwose, uri mu Ntumwa (za Allah)
  253. Izo ntumwa, zimwe muri zo twazirutishije izindi. Muri zo, hari izo Allah yavugishije, anazamura izindi mu nzego (icyubahiro). Kandi twahaye Isa (Yesu) mwene Mariyamu ibitangaza na Roho Mutagatifu (Malayika Gaburiheli) ngo amushyigikire. Kandi iyo Allah aza kubishaka abaje nyuma yazo ntibari kugirana amakimbiranenyuma y’uko bagerwaho n’ibimenyetso, ariko ntibumvikanye. Muri bo hari abemeye (Allah), abandi barahakana. Kandi iyo Allah aza kubishaka ntibari kugirana amakimbirane,ariko Allah akora ibyo ashaka
  254. Yemwe abemeye! Mutange mu byo twabahaye mbere y’uko hazaumunsi utazabaho ubucuruzi, ubucuticyangwaubuvugizi. Kandi abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi
  255. Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni nde wagira uwo atakambira iwe uretse ku bushake bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashatse. Aho ashyira ibirenge hakwiriye ibirere n’isi kandintananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na we Uwikirenga, Uhambaye
  256. Nta gahato mu kwinjira mu idini (ya Islamu); inzira y’ukuri yamaze kugaragara itandukana n’ubuyobe. Bityo uhakana ibigirwamana akemera Allah, aba afashe umurunga ukomeye (inzira y’ukuri), udashobora gucika. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  257. Allah ni umukunzi wa babandi bemeye; abakura mu mwijima abaganisha mu rumuri. Naho babandi bahakanye, abakunzi babo ni ibigirwamana; bibakura mu rumuri bibaganisha mu mwijima. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
  258. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) uwahakanye Nyagasani we (Umwami Namrud)agisha impaka Aburahamu yitwaje ubwami Allah yamuhaye? Ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye ni wawundi utanga ubuzima n'urupfu". (Namrud) aravuga "Nanjye ntanga ubuzima n’urupfu". ati Aburahamu aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah avana izuba iburasirazuba; ngaho wowe rivane Iburengerazuba". Nuko uwahakanye aramwara! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu
  259. Cyangwa nka wawundi wanyuze ku mudugudu wasenyutse ugahinduka itongo akavuga ati "Ni gute Allah azawusubiza ubuzima nyuma yo gupfa kwawo?" Nuko Allah amwambura ubuzima imyaka ijana, maze aramuzura. (Allah) aramubaza ati "Umaze igihe kingana iki (warapfuye)?" Aravuga ati "Maze umunsi umwe cyangwa igice cyawo". (Allah) aramubwira ati "Ahubwo umaze imyaka ijana. Ngaho reba ibiribwa n’ibinyobwa byawe, ntabwo byangiritse, unarebe indogobe yawe (uko yahindutse amagufwa). Ibyo, ni ukugira ngo tukugire ikimenyetso ku bantu. Unarebe amagufwa (y’indogobe) uburyo tuyahuza, hanyuma tukayambika umubiri (ikongera ikabaho). Nuko amaze gusobanukirwa (ubushobozi bwa Allah yaremeye), maze aravuga ati "Mu by’ukuri, menye ko Allah ari Ushobora byose
  260. Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye". Allah aravuga ati "Ese ntiwari wemera?" (Aburahamu) aravuga ati "Yego, ndemera, ariko ni ukugira ngo umutima wanjye utuze". Allah aravuga ati "Ngaho fata inyoni enye uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta". Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  261. Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nziraya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano)uwo ashaka, kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
  262. Babandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo nta n’ubwobazagira agahinda
  263. Imvugo nziza ndetse n’impuhwe biruta ituro rikurikijwe inabi, kandi Allah ni Umukungu, Uworohera abagaragu be
  264. Yemwe abemeye! Ntimukangize amaturo yanyu kubera incyuro n’inabi, nka wawundi utanga umutungo we kugira ngo yiyereke abantu, nta nemere Allah n’umunsi w’imperuka. Bityo urugero rwe ni nk’urutare rworosheho itaka, bityo imvuranyinshi yarugwaho ikarusiga rwanamye. Nta cyo bashobora guhemberwa mu byo bakoze, kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi
  265. N’urugero rw’abatanga imitungo yabo bagamije kwishimirwa na Allah, kandi banizera byimazeyo mu mitima yabo (kuzagororerwa), ni nk’umurima uri ahegutse hanyuma wagwamo imvura nyinshi, ukera umusaruro wikubye kabiri. N’iyo imvura nyinshi itawuguyemo, ibijojoba (birawuhagije). Rwose Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
  266. Ese umwe muri mwe yakwifuza kugira umurima w’itende n’imizabibu utembamo imigezi, akawugiramo n’imbuto z’amoko yose, maze yagera mu zabukuru anafite abana b’abanyantege nke (nta cyo bakwimarira), nuko ugaterwa n`inkubi y`umuyaga irimo umuriro mwinshi, maze ugakongoka? (Uru ni rwo rugero rw’abatanga imitungo yabo batagamije kwishimirwa na Allah, bazabura ibihembo ku munsi wimperuka mu gihe bari babikeneye.) Uko ni ko Allah abereka ibimenyetso (byibibafitiye umumaro kugira mumwereze ibikorwa no) kugira ngo mutekereze
  267. Yemwe abemeye! Nimutange mu byiza mutunze, no mu byo twabakuriye mu butaka. Ntimuzanagambirire gutanga ikibi muri byo, kandi namwe mudashobora kucyemera keretse (mugihawe) muhumirije. Kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umukungu, Ushimwa cyane
  268. Shitani abakangisha ko (nimutanga) muzaba abakene, akanabategeka gukora ibibi. Naho Allah, abasezeranya imbabazin’ingabire bimuturukaho. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
  269. Allah aha ubushishozi uwo ashatse, kandi uhawe ubushishozi aba ahawe ibyiza byinshi. Ndetse nta bazirikana (ibyo) uretse abafite ubwenge
  270. Kandi icyo muzatanga cyose mu bitangwa cyangwa mukiyemeza (umuhigo), rwose Allah aba abizi. Kandi abanyamahugu ntibazigera babona ababatabara
  271. Nimutanga amaturo ku mugaragaro ni byiza. Ndetse nimunayatanga mu ibanga mukayaha abakene ni akarusho kuri mwe. Kandi (Allah) abahanaguraho ibyaha byanyu, Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora
  272. (Yewe Muhamadi) ntushinzwe ukuyoboka kwabo. Ariko Allah ayobora uwo ashaka (mu idini ya Islamu). N’ibyo muzatanga mu byiza nimwe muzaba mwikorera; n’ibyo mutanze nta kindi muba mugamije uretse kwishimirwa na Allah, kandi ibyiza mutanze muzabigororerwa byuzuye, ndetse ntimuzahuguzwa
  273. (Amaturo) ahabwe abakene babandi bahugiye mu nzira ya Allah badashobora kujya gushakisha amafunguro, bishoboye utabazi kubera akeka ko kwihishira. Ubabwirwa n’ibimenyetso byabo (by’ubukene); ntibasaba abantu babagondoza. Kandi ibyo mutanze mu byiza, rwose Allah aba abizi neza
  274. Babandi batanga imitungo yabo ijoro n’amanywa, mu ibanga ndetse no ku mugaragaro, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda
  275. Babandi barya Riba31 bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani. Ibyo ni ukubera ko bavuze bati "Mu by’ukuri, Riba (iraziruwe) nk’ubucuruzi". Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba. Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo,ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo
  276. Allah yambura umugisha umutungo urimo Riba, agatubura amaturo, kandi Allah ntakunda umuhakanyi, umunyabyaha
  277. Mu by’ukuri babandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, bagahozaho amasengesho bakanatanga amaturo, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda
  278. Yemwe abemeye! Nimutinye Allah, kandi mureke kwishyuza inyungu za Riba zisigaye ku mwenda niba koko muri abemera
  279. Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuza ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe
  280. No mu gihe uwishyuzwa ananiwe kwishyura, mujye mumwihanganira kugeza igihe aboneye ubushobozi. Ariko muramutse mumubabariye (uwo mwenda) mukawugira ituro, ibyo ni byo byiza kuri mwe, iyaba mwari mubizi
  281. Munatinye umunsi muzasubizwa kwa Allah, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi bo ntibazahuguzwa
  282. Yemwe abemeye! Nimuhana umwenda uzishyurwa ku gihe mwagennye, mujye muwandika kandi mushyireho umwanditsi utabogama. N’uwo mwanditsi ntazange kwandika dore ko Allah yabimwigishije. Ajye yandika abwirwa (ibyo yandika) n’uhawe umwenda. Kandi ajye atinya Allah Nyagasani we, ntanagire icyo agabanyamo. Niba uhawe umwenda adasobanukiwe cyangwa ari umunyantege nke, cyangwa adashoboye kuvuga ibyandikwa, icyo gihe umuhagarariye ibyandikwa atabogamye. ajye avuga Kandi muzashyireho abahamya babiri b’igitsina gabomuri mwe. Nibataba abagabo babiri, ubwo bazabe umugabo n’abagore babirimu mwemeranyijeho, kugira ngo umwe bahamya muri bombi (abo bagore) niyibagirwa undi amwibutse. Kandi abahamya ntibakange (gutanga ubuhamya) igihe bahamagawe. Ntimugasuzugure kwandika umwenda waba muto cyangwa munini ndetse n’igihe cyawo (uzishyurirwa). Ibyo ni byo butabera imbere ya Allah, kandi ni na byo bitunganya ubuhamya,bikaba ari na byo byegereye kubarinda gushidikanya. Igihe ari ubucuruzi bw’ako kanya mukora hagati yanyu, ntacyo bibatwaye kutabwandika. Kandi mujye mushyiraho abahamya igihe mugiranye amasezerano y’ubugure. Umwanditsi n’umuhamya ntibakagirirwe nabi,nimuramuka mubikoze(kubagirira nabi), mu by’ukuri, ibyo bizaba ari icyaha kuri mwe. Bityo, nimutinye Allah maze abigishe. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose
  283. Nimuba muri ku rugendo ntimubone umwanditsi, icyo gihe ni ugutanga ingwate ihabwa utanze umwenda. Ariko nimuramuka mwizeranye (nta nyandiko, nta bahamya nta n’ingwate bihari), uwizewe (uwagurijwe) azatange indagizo ye (azishyure umwenda), anatinye Allah Nyagasani we. Ntimugahishe ubuhamya kuko ubuhishe umutima we uba ukoze icyaha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
  284. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Kandi n’iyo mwagaragaza ibiri mu mitima yanyu cyangwa mukabihisha, Allah azabibabarurira. Nuko ababarire uwo ashaka ndetse anahane uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose
  285. Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyoyahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Buri wese yemeye Allah, abamalayika be, ibitabo byen’intumwa ze; (bavuga bati) "Nta n’imwe turobanura mu ntumwa Baranavuga bati "Twumvise kandi ze". twumviye. (Turagusaba) imbabazi, Nyagasani wacu! Kandi iwawe ni ho byose bizasubira
  286. Allah nta we ategeka icyo adashoboye. (Umuntu) ahemberwa ibyo yakoze akanahanirwa ibyo yakoze. Nyagasani wacu! Ntuzaduhore ibyo twakoze twibagiwe cyangwa twibeshye. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze umutwaro nk’uko wawikoreje abatubanjirije. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze ibyo tudashoboye. Tubababarire, udukize ibyaha kandi utugirire impuhwe. Ni wowe Mugenga wacu, dutabare uduhe gutsinda abahakanyi