21.The Prophets

  1. Ibarura ry’abantu riregereje, mu gihe bo bari mu burangare, birengagije (amategeko ya Allah)
  2. Nta rwibutso rushya rubageraho ruturutse kwa Nyagasani wabo ngo barwumve batarukerensa
  3. Imitima yabo ihugiye (mu bibi). Naho inkozi z’ibibi zongorerana zigira ziti "Ese uyu (Muhamadi) hari ikindi ari cyo usibye kuba ari umuntu nkamwe? Ese muremera gukurikira uburozi kandi mububona
  4. (Muhamadi) aravuga ati "Nyagasani wanjye azi ibivugwa mu kirere no ku isi (byose), kandi ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  5. Ahubwo baravuze bati "(Iyi Qur’an) ni inzozi z’uruvangitirane, (abandi bati) ahubwo yarayihimbye! (Abandi bati) ahubwo ni umusizi! Ngaho natuzanire igitangaza nk’uko (intumwa) zo hambere zoherejwe (zibifite)
  6. Nta mudugudu n’umwe mu yo tworetse mbere yabo wigeze wemera (ari uko ubonye ibitangaza); ese ni bo bakwemera
  7. Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) batari abagabo, tuzihishuriye ubutumwa. Ngaho nimubaze abahawe ubumenyi (bw’ibitabo byo hambere) niba mutabizi
  8. Kandi (intumwa)ntitwazihaye imibiri idakenera ibyo kurya, ndetse ntizanabayeho ubuziraherezo
  9. Hanyuma twazuzurije isezerano, nuko tuzirokorana n’abo twashakaga, maze tworeka abanyabyaha
  10. Rwose twabahishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo urwibutso rwanyu. Ese nta bwenge mugira
  11. Ni imidugudu ingahe yakoraga ibikorwa bibi twarimbuye, maze nyuma yayo tukazana abandi bantu
  12. Nuko babonye ibihano byacu, (bagerageza) kwirukababihunga
  13. (Babwirwa bannyegwa bati) "Mwihunga! Ahubwo nimusubire mu buzima bw’umunezerono mu ngo zanyu, kugira ngo mukomeze musabwe (nk’uko byari bisanzwe)
  14. Baravuga bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi
  15. Ayo ni yo yakomeje kuba amaganya yabo, kugeza ubwo tubagize nk’imyaka yarandaguwe, ikazima
  16. Ntabwo twaremye ikirere n’isi n’ibiri hagatiyabyo dukina
  17. Iyo tuza kuba dushaka ibitunezeza (kugira umwana cyangwa umugore), twari kubyitoranyiriza iwacu (mu ijuru) iyo koko tuza kuba turi ababikora
  18. Ahubwo tugaragaza ukuri kugasenya ikinyoma, maze kikayoyoka. Kandi muzahanishwa ibihanobikaze kubera ibyo mwitirira Allah (muvuga ko afite umugore n’umwana)
  19. Ibiri mu birere no ku isi ni ibye. Kandi abari iwe (abamalayika) ntibagira ubwibone bwo kumusenga ndetsentibananirwa
  20. Basingiza (Allah) ijoro n’amanywa, (kandi) ntibarambirwa
  21. Ese ni gute (ababangikanyamana) bishyiriyeho ibigirwamana bidashobora kuzura (abapfuye) bibakuye mu butaka
  22. Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari guhungabana. Ubutungane ni ubwa Allah, Nyagasani nyir’intebe y’icyubahiro, ntaho ahuriye n’ibyo bamwitirira
  23. (Allah) ntabazwaibyo akora, nyamara bo (ibiremwa) bazabazwa (ibyo bakora)
  24. Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho izindi mana zitari we? Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ngaho nimuzane ikimenyetso cyanyu (gihamya ukuri kw’ibyo musenga). Iyi (Qur’an) ni urwibutso ku bari kumwe nanjye (abemera), ikaba n’urwibutso ku babayeho mbere yanjye(kuko ibitabo byayibanjirije nabyo byahakanye ko Imana ibangikanywa). Ariko abenshi muri bo ntibazi ukuri, ahubwo barakwirengagiza
  25. Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari njye (Allah).Bityo nimungaragire (njyenyine)
  26. Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati "(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe
  27. Ntacyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye
  28. (Abo bamalayika, Allah) azi ibibabaho n’ibizababaho, kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya
  29. N’uwo ariwe wese muri bo (abamalayika) uzavuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)"; uwo tuzamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi
  30. Ese abahakanye ntibamenye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera
  31. Nuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura
  32. N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamarabirengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri)
  33. Ni na we waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda kizenguruka mu mwanya wacyo
  34. Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kurama. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo
  35. Buri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzasubizwa
  36. N’iyo abahakanye bakubonye (yewe Muhamadi), nta kindi bagukorera uretse kukunnyega (babwirana bati) "Ese uyu ni we uvuga (nabi) imana zanyu?" Nyamara n’iyo havuzwe(Allah) Nyirimpuhwe, barahakana
  37. Umuntu yaremanywe kamere yo kugira ubwira. (Vuba aha) nzabereka ibimenyetso byanjye (ibihano), bityo mwinsaba kubyihutisha
  38. (Abahakanyi) baravuga bati "Ese isezerano (ryo guhanwa) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri
  39. Iyo abahakanyi baza kumenya (uko bazaba bameze), igihe bazaba badashobora gukumira umuriro kugera mu buranga bwabo cyangwa mu migongo yabo,cyangwa ngo bamenye ko batazatabarwa (ntibari kuguma mu buhakanyi)
  40. Ahubwo (imperuka) izabageraho ibatunguye, ibateshe umutwe, kandi ntibazashobora kuyikumira ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa (kugira ngo bicuze)
  41. (Niba bakerensa ubutumwa bwawe, yewe Muhamadi, ntukagire agahinda) kuko mu by’ukuri n’intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe, maze abazisuzuguye bagerwaho n’ibihano by’ibyo basuzuguraga
  42. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde ushobora kubarinda ibihano bya (Allah) Nyirimpuhwe ijoro n’amanywa (aramutse ashatse kubahana)? Ariko (abahakanyi) birengagizakwibuka Nyagasani wabo
  43. Ese baba bafite izindi mana zabarinda zitari twe? Mu by’ukuri, nazo ubwazo ntizishobora kwitabara, ndetse nta n’uwazidukiza (turamutse dushatse kuzihana)
  44. Ahubwo abo (bahakanyi) n’abakurambere babo twabahaye umunezero kugeza ubwo babayeho igihe kirekire (barirara). Ese ntibabona ko mu by’ukuri tugenda tugabanya ubutaka (bwabo) mu mpande zabwo zose? Ese koko (abahakanyi b’i Maka) ni bo bazatsinda
  45. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, njye mbaburira nshingiye ku byo mba nahishuriwe na Allah. Arikoibipfamatwi iyo biburirwa ntibyumva
  46. Kandi iyo (abahakanyi) baza kugerwaho n’igihano gito giturutse kwa Nyagasani wawe, bari kuvuga bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, twari inkozi z’ibibi
  47. Ndetse tuzashyira (ahagaragara) iminzani y’ubutabera ku munsi w’imperuka, ku buryo nta muntu n’umwe uzarenganywa,kabone n’iyo (ibikorwa bye) bizaba bifite uburemere bunganank’ubw’akanyampeke gato cyane, tuzabizana. Kandi turihagije mu gukora ibarura
  48. Kandi mu by’ukuri, twahaye Musa na Harunaigitabo gitandukanya ukuri n’ikinyoma (Tawurati) kikaba urumuri n’urwibutso ku batinya Allah
  49. Babandi batinya Nyagasani wabo batamubona, kandi bagaterwa ubwoba n’umunsi w’imperuka
  50. Kandi uru ni urwibutso rwuje imigisha twahishuye. Nonese ni gute (mwatinyuka) kuruhakana
  51. Kandi rwose Ibrahimu twamuhaye kuyoboka mbere (ya Musa na Haruna),ndetse twari tumuzi neza (ko abikwiye)
  52. (Wibuke) ubwo yabwiraga se ndetse n’abantu be ati "Ibi ni bigirwamana ki muhora musenga
  53. Baravuga bati "Twasanze abakurambere bacu babisenga
  54. (Ibrahimu) aravuga ati "Mu by’ukuri, mwe n’abakurambere banyu, muri mu buyobe bugaragara
  55. Baravuga bati "Ese utuzaniye ukuri cyangwa urikinira
  56. (Ibrahimu) aravuga ati "Ahubwo Nyagasani wanyu (mbahamagarira gusenga) ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ari na we wabihanze; kandi ibyo nanjye ndi umwe mu babihamya
  57. Kandi ndahiye ku izina rya Allah! Rwose ndaza kugirira nabi ibigirwamana byanyu nyuma y’uko mugenda
  58. Nuko byose arabijanjagura asiga ikinini muri byo, kugira ngo (nibagaruka) bakibaza (uwagiriye nabi imana zabo)
  59. (Bagarutse babona imana zabo zamenaguritse) baravuga bati "Ni nde wagize atyaimana zacu?Mu by’ukuri, ni umwe mu bagizi ba nabi
  60. Baravuga bati "Twumvise umusore uzivuga nabi witwa Ibrahimu
  61. Baravuga bati "Nimumuzane imbere y’abantu kugira ngo birebere (ibyo agiye gukorerwa)
  62. Baravuga bati "Ese yewe Ibrahimu, koko ni wowe wagize utya imana zacu
  63. Aravuga ati "Ahubwo byakozwe n’iki (kigirwamana) kinini muri byo! Ngaho nimubibaze niba bishobora kuvuga
  64. Nuko barigaya ubwabo, maze barabwirana bati "Mu by’ukuri, ni mwe nkozi z’ibibi
  65. Nuko bubika imitwe (ariko banga kuva ku izima nyuma yo kumenya ukuri, baravuga) bati "(Wowe Ibrahimu, ni gute udusaba kuzivugisha kandi) usanzwe uzi neza ko izi (mana zacu) zitavuga
  66. (Ibrahimu) aravuga ati "Nonese ni gute musenga ibitari Allah; bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara
  67. Ni igisebo kuri mwe no ku byo musenga bitari Allah. Ese nta bwenge mugira
  68. Baravuga bati "Nimumutwike (Ibrahimu) maze murengere imana zanyu, niba mushobora kugira icyo mukora
  69. Nuko twe (Allah) turavuga tuti "Yewe muriro! Ba ubukonje n’amahoro kuri Ibrahimu
  70. Bashatse kumugirira nabi, (tuburizamo umugambi wabo mubisha) maze baba aribo bahinduka abanyagihombo
  71. Nuko tumurokorana na Lutwi (Loti) tubajyanamu gihugu (cya Shami79) twashyiriyemo ibiremwa byose imigisha
  72. Maze (Ibrahimu) tumuha impano (yo kubyara) Isihaqa (Isaka) tunamwongererahoYakubu (Yakobo, umwuzukuru we). Kandi bombi twabagize intungane
  73. Twanabagize abayobozi bayobora ku bw’itegeko ryacu, tunabahishurira (ko bagomba) gukora ibyiza, guhozaho amasengesho no gutanga amaturo.Kandi ni twe (Allah, twenyine) basengaga
  74. Na Lutwi (Loti) twamuhaye ubushishozi mu guca imanza tunamuha ubumenyi, ndetse turamurokora tumukura mu mudugudu (wa Sodoma) wakoraga ibibi. Mu by’ukuri, (abari bawutuye) bari abantu babi bakaba n’ibyigomeke
  75. Twanamushyize mu mpuhwe zacu. Mu by’ukuri,umwe yari mu ntungane
  76. Kandi (wibuke yewe Muhamadi) ubwo Nuhu yatakambaga mbere. Twakiriye ubusabe bwe,tumurokorana n’abantu be mu makuba ahambaye
  77. Twanamukijije abantu bahakanye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri, bari abantu babi maze tubaroha (mu mazi) bose uko bakabaye
  78. Kandi (wibuke) Dawudi na Sulayimani igihe bacaga urubanza rw’umurima wari wonwe n’intamaza bamwe mu bantu mu ijoro. Kandi twari abahamya b’uburyo barukijije
  79. Nuko dushoboza Sulayimani kurusobanukirwa neza; kandi bombi (Dawudi na Sulayimani) twabahaye ubushishozi n’ubumenyi. Twategetse imisozi n’inyoni guca bugufi kugira ngo bijye bisingiza (Allah, bifatanyije) na Dawudi. Kandi byose ni twe twabikoze
  80. Twanamwigishije kubacurira ingabo kugira ngo zibarinde ku rugamba. Ese mujya mushimira
  81. Kandi twategetse umuyaga (kumvira) Sulayimani(ukajya umutwara) ku bw’itegekorye, umujyana mu gihugu (cya Shami) twahundagajemo imigisha. Kandi ibintu byose twari tubizi
  82. No mu majini harimo ayo twategetse guca bugufi (akumvira Sulayimani). Hari amwe yajyaga yibira (mu nyanja, akamuzanira amabuye y’agaciro), akanamukoreran’indi mirimo itari iyo; kandi ni twetwayagenzuraga
  83. Kandi (wibuke, yewe Muhamadi) ubwo Ayubu (Yobu) yatakambiraga Nyagasani we, agira ati "Mu by’ukuri, nagezweho n’ingorane (z’uburwayi) kandi ni wowe Munyempuhwe usumba abandi
  84. Nuko twakira ugutakamba kwe, maze tumukiza uburwayi yari afite, tunamugarurira umuryango we (umugore n’abana ndetse n’umutungo yari yaratakaje), tumwongereraho n’ibindi nkabyo. (Ibyo twabikoze) ari impuhwe ziduturutseho (bikaba) n’urwibutso ku batugaragira
  85. (Unibuke kandi) Isimayili na Idirisa (Enoki) na Dhulikifili, bose bari mu bihangana
  86. Twanabahundagajeho impuhwe zacu. Mu by’ukuri, bari bamwe mu bakora ibikorwa byiza
  87. (Unibuke inkuru ya) Dhu Nun (Yunusu) ubwo yagendaga arakaye (kubera ko abantu be banze kumwumva), akeka ko tutamuhana (kubera kutihanganira abantu be, maze Allah amuhanisha kumirwa n’ifi). Nuko atakambira mu mwijima (wo mu nda y’ifi ndetse n’uwo mu nyanja) avuga ati "Nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse wowe (Allah). Ubutagatifu ni ubwawe. Mu by’ukuri, njye nari umwe mu nkozi z’ibibi
  88. Nuko twakira ugutakamba kwe maze tumukiza ingorane n’akababaro. Uko ni na ko turokora abemeramana
  89. Kandi (unibuke) Zakariya, ubwo yatakambiraga Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Ntundeke (ngo nkomeze kubaho) ndi njyenyine (nta rubyaro), kandi ari wowe muzungura mwiza
  90. Nuko twakira ugutakamba kwe tumuha impano (yo kubyara) Yahaya (Yohani), ndetse dukiza umugore we (tumuhakumubyarira umwana). Mu by’ukuri, bajyaga bihutira gukora ibikorwa byiza, bakadusaba biringiye (impuhwe zacu), bagatinya (ibihano byacu) ndetse banatwibombarikagaho
  91. Kandi (unibuke) wawundi warinze ubusugi bwe (Mariyamu), maze tukamuhumekeramo (tubinyujije kuri) roho wacu [(Malayika Jibril), nuko agasama inda ya Yesu)], maze we n’umuhungu we tukabagira igitangaza ku biremwa byose
  92. Mu by’ukuri, uyu muryango (Isilamu) wanyu ni umuryango umwe, nanjye nkabaNyagasani wanyu; bityo mujye munsenga (njyenyine)
  93. Ariko (abantu) bacitsemo ibice mu idini ryabo81, nyamara bosebazagaruka iwacu
  94. Bityo, uzakora ibikorwa byiza akaba ari umwemeramana, ibikorwa bye ntibizaburizwamo. Kandi mu by’ukuri, tubimwandikira (mu gitabo cy’ibikorwa bye)
  95. Kandi kirazirako umudugudu twarimbuye wagaruka (ku isi mbere y’umunsi w’imperuka, kugira ngo abari bawutuye batunganye ibyo bateshutseho cyangwa ngo batwicuzeho)
  96. Kugeza ubwo Yaajujana Maajuja bazafungurirwa (urukuta),maze bakamanuka ku misozi banyanyagira mu bibaya bihuta (bakora ubwononnyi)
  97. Icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, naho amaso y’abahakanye azaba akanuye ubudahumbya; (bazaba bavuga) bati "Mbega ibyago byacu! Mu by’ukuri, ibi twabigizemo uburangare, ndetse twari n’inkozi z’ibibi
  98. Mu by’ukuri, mwe (abahakanyi) hamwe n’ibyo musengabitari Allah, muzaba ibicanwa by’umuriro wa Jahanamu; muzawinjiramo. kandi mwese
  99. Iyo ibigirwamana mwasengaga biza kuba Imana (y’ukuri), ntibyari kwinjira mu muriro, kandi bizawubamo ubuziraherezo
  100. (Uwo muriro) bazawugiriramo imiborogo kandi ntibazaba bumva (kubera ibihano bihambaye)
  101. Mu by’ukuri, babandi bagezweho n’ibyiza byacu mbere, abo bazaba bari kure y’umuriro
  102. Ntibazumva ukugurumana kwawo kandi bazaba babayeho mu buryo bifuza ubuziraherezo
  103. Ntibazaterwa ubwoba n’igikanganye cyane (ku munsi w’imperuka), kandibazasanganirwa n’abamalayika (bababwira) bati "Uyu ni wo munsi wanyu mwasezeranyijwe
  104. (Wibuke) umunsi tuzazinga ikirere nk’uko impapuro z’ibitabo zizingwa. Nk’uko twatangiye irema rya mbere ni nako tuzarisubiramo. Ni isezerano twiyemeje kandi muby’ukuri, tuzaryuzuza
  105. Kandi rwose twanditse muri Zaburi nyuma y’uko twari twarabyanditse mu gitabo cyo mu ijuru [Lawuhul Mah’fudhi (urubaho rurinzwe)] ko iyi si izazungurwa n’abagaragu banjye bakora ibyiza
  106. Mu by’ukuri, muri iyi (Qur’an) harimo inyigisho zihagije ku bantu basenga (Allah)
  107. Kandi (yewe Muhamadi) nta yindi mpamvu yatumye tukohereza itari ukugira ngo ube impuhwe ku biremwa byose
  108. Vuga uti "Mu by’ukuri, nahishuriwe ko rwose Imana yanyu ari Imana imwe rukumbi (Allah). Nonese muri abicisha bugufi (Abayisilamu)
  109. Ariko (abahakanyi) nibaramuka bateye umugongo (bakanga kwemera Isilamu), uzavuge uti "Mwese nabagejejeho ibyo nahishuriwe ntawe nzise; kandi sinzi niba ibyo mwasezeranyijwe (ibihano) biri hafi cyangwa biri kure
  110. Mu by’ukuri, we (Allah) azi ibyo muvuga mwerura, ndetse azi n’ibyo muhisha
  111. Kandi sinzi niba (kubatinziriza ibihano) atari ikigeragezo kuri mwe bikaba n’umunezerow’akanya gato
  112. (Intumwa Muhamadi) iravuga iti "Nyagasani wanjye! Kiranura mu kuri! Kandi Nyagasani wacu ni Nyirimpuhwe, uwo kwishingikirizwa mu byo muvuga