3.The Family of Imraan

  1. Alif Laam Miim
  2. Allah, (niwe Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we, Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose
  3. Yaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, gishimangira ibyakibanjirije. Yanahishuye Tawurati na Injili (Ivanjili)
  4. Mbere y’igihe, kugira ngo bibe umuyoboro ku bantu (mu gihe cyabyo). Yanahishuye ibitandukanya ukuri n’ikinyoma. Mu by’ukuri, abahakanye ibimenyetso bya Allah bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje,nyir’ibihano bikaze
  5. Mu by’ukuri, Allah ntakimwihisha ku isi no mu kirere
  6. Ni we ubagenera imiterere uko ashaka mukiri muri nyababyeyi. Nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa uretse we. Ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  7. Ni we waguhishuriye igitabo (Qur’an), kirimo imirongo isobanutse ari yo shingiro ry’igitabo, hakabamo n’indi izimije. Ariko babandi bafite imitima ibogamiye ku buyobe, bakurikira izimije muri yo bagamije gutera urujijo mu bantu no kuyisobanura uko itari. Nyamara ntawamenya ibisobanuro byayo (nyakuri) uretse Allah. Naho abacengeye mu bumenyi baravuga bati "Turayemera, yose (isobanutse n’izimije) ituruka kwa Nyagasani wacu. Kandi nta bandi barangwa no kwibuka uretse abanyabwenge
  8. Nyagasani wacu! Ntuzatume imitima yacu iyoba nyuma y’uko utuyoboye, kandi unaduhu-ndagazeho impuhwe ziguturu-tseho. Mu by’ukuri,ni wowe Mugaba uhebuje
  9. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, ni wowe uzakoranya abantu ku munsi udashidikanywaho. Mu by’ukuri, Allah ntiyica isezerano rye
  10. Mu by’ukuri, abahakanye ntacyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro
  11. (Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu; nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze
  12. Bwira abahakanye uti "Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni naho buruhukiro bubi
  13. Mu by'ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga (abemera) ku maso babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza
  14. Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi yazahabu na feza, amafarasi meza, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; arikokwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza
  15. Vuga uti"Ese mbabwire ibirutaibyo? Babandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abagore basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje
  16. Babandi bavuga bati "Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twe twaremeye, ku bw’ibyo, tubabarire ibyaha byacu unaturinde ibihano by’umuriro
  17. (Abo ni) abihangana, abanyakuri, abibombarika, abatanga (mu nzira ya Allah) n’abasaba imbabazi z’ibyaha mbere y’uko umuseke utambika
  18. Allah yahamije ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse we. Abamalayika n’abafite ubumenyi na bo barabihamya; we ugenga ubutabera. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri uretse we, Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza
  19. Mu by’ukuri, idini (ry’ukuri) imbere ya Allah ni Islamu. Kandi abahawe ibitabo ntibigeze banyuranya, keretse nyuma y’uko bagerwaho n’ubumenyi kubera ishyari ryari muri bo. N’uzahakana amagambo ya Allah, (amenye ko) mu by’ukuri, Allah ari Ubanguka mu ibarura
  20. Ubwo nibakugisha impaka (yewe Muhamadi) uzababwire uti "Nicishije bugufi kuri Allah (ndi Umuyisilamu), (njye)n’abankurikiye". Unabwire abahawe ibitabo n’abatazi gusoma no kwandika uti "Ese namwe mwicishije bugufi kuri Allah?" Nibaramuka babaye Abayisilamu, bazaba bayobotse; ariko nibahakana, rwose icyo ushinzwe ni ugusohoza ubutumwa, kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje
  21. Mu by’ukuri, abahakana ibimenyetso bya Allah, bakica abahanuzi bidakwiye, bakanica ababwiriza ubutabera mu bantu, bahe inkuru y’uko bazahanishwa ibihano bibabaza
  22. Abo ni babandi ibikorwa byabo byabaye impfabusa ku isi no ku mperuka, kandi ntibazabona ababatabara
  23. Ese(yewe Muhamadi) ntiwamenye babandi bahawe ingabire (yo gusobanukirwa) igitabo, bahamaga- rirwa kugana igitabo cya Allah (Qur’an) kugira ngo kibakiranure,maze bamwe muri bo bagatera umugongo bakani- rengangiza
  24. Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Umuriro ntuzatugeraho uretse iminsi mbarwa". Kandi boshywa n’ibyo bihimbiraga mu idini ryabo (ko bazababarirwa cyangwa bakaba mu muriro iminsi mike)
  25. Bizamera bite nitubakusanyiriza hamwe ku munsiudashidikanywaho, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze? Kandi ntabwo bazahuguzwa
  26. Vuga uti "Nyagasani, Nyir’ubwami! Ugabira ubwami uwo ushaka ukanyaga ubwami uwo ushaka. Wubahisha uwo ushaka ugasuzuguza uwo ushaka. Ibyiza biba mu kuboko kwawe.Mu by’ukuri, ni wowe Ushobora byose
  27. Winjiza ijoro mu manywa, ukaninjiza amanywa muijoro. Ukura ikizima mu cyapfuyeukanakura icyapfuye mu kizima, kandi ugaha amafunguro uwo ushaka nta kubara
  28. Abemera ntibakagire abahakanyi inshuti magara ngo babarutishe abemera. Uzakora ibyo azaba yitandukanyije na Allah, keretse igihe hari inabi mutinya ko yabaturukaho. Allah arababurira kumutinya, kandi kwa Allah ni ho (byose) bizasubira
  29. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwahisha ibiri mu bituza byanyu cyangwa mukabigaragaza, Allah arabimenya, akanamenya ibiri mu birere no mu isi". Kandi Allah ni Ushobora byose
  30. Umunsi buri muntu azasanga ibyizayakoze ndetse n’ibibi yakoze bihari, azifuza ko hagati ye n’ibibi bye haba intera ndende. Allah arababurira ngo mumutinye (kubera ibihano bye). Kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be
  31. Vuga (yewe Muhamadi) uti"Niba koko mukunda Allahnimunkurikire, Allah azabakunda anabababarire ibyaha byanyu". Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  32. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi)". Ariko nibatera umugongo, mu by’ukuri Allah ntakunda abahakanyi
  33. Mu by’ukuri, Allah yatoranyije Adamu, Nuhu (Nowa), Umuryango wa Ibrahimu n’umuryango wa Imurani, abarutishaibiremwa (byo mu gihe cyabo)
  34. (Izo ntumwa) ni urubyaro rukomoka ku rundi, kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  35. Ibuka (yewe Muhamadi) ubwo umugore wa Imurani yavugaga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukurinshyizeho umugambi wo kukwegurira uwo ntwite (ngo azabe umukozi w’ingoro yawe y’i Yeruzalemu), bityobinyakirire". Mu by’ukuri,ni wowe Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  36. Nuko amaze kumwibaruka, aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nibarutse umwana w’umukobwa" - nyamara Allah yari azi neza icyo yibarutse-" kandi umuhungu si nk’umukobwa, kandi mu by’ukuri namwise Mariyamu (Mariya). Rwosendamukuragijen’urubyaro rwe, ngo ubarinde Shitaniwavumwe
  37. Nuko Nyagasani we amwakirira ubusabe neza, amukuzamu burere bwiza kandiagena ko arerwa naZakariya. Buri uko Zakariya yinjiragaaho (Mariyamu) yasengeraga, yamusanganaga amafunguro, akavuga ati "Yewe Mariyamu! Ibi ubikura he? Akavuga ati "Ibi bituruka kwa Allah". Mu by’ukuri, Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kubara
  38. Aho ni ho Zakariya yasabye Nyagasani we agira ati "Nyagasani wanjye! Mpa ingabire y’urubyaro rwiza iguturutseho. Mu by’ukuri, uri Uwumva ubusabe bihebuje
  39. Ubwo (Zakariya) yari ahagaze asengamu cyumba cy’amasengesho, abamalayika baramuhamagaye baramubwira ati " Allah aguhaye inkuru nziza yo kuzabyara umwana w’umuhungu (uzitwa) Yahaya, uzahamya ijambo riturutse kwa Allah (iremwa rya Yesu), akazaba umunyacyubahiro, utazashaka umugore ndetse akazaba umuhanuzi n’umwe mu ntungane
  40. (Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umuhungu kandi ngeze mu zabukuru n’umugore wanjye akaba ari urubereri? Aravuga ati "Ni ko bimeze; Allah akora ibyo ashaka
  41. (Zakariya) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mpa ikimenyetso. (Allah) aravuga ati "ikimenyetso cyawe ni ukutazavugisha abantu iminsi itatu, usibye guca amarenga. Kandi wibuke Nyagasani wawe kenshi, unamusingiza nimunsi no mu museso
  42. Unibuke ubwo abamalayika bavugaga bati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah yaragutoranyije (ngo umugandukire), arakweza, anakurutisha abagore bo mu isi (mu gihe cyawe)
  43. Yewe Mariyamu! Ibombarike kuri Nyagasani wawe, wubame ndetse ununame (usenga Allah) hamwe n’abunama
  44. Izo ni zimwe mu nkuru zibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo wari hamwe na bo ubwo banagaga amakaramu yabo (batombora) kugira ngo muri bo haboneke uzarera Mariyamu; ndetse nta n’ubwo wari kumwe na bo ubwo bajyaga impaka
  45. Ibuka ubwo Malayika yavugaga ati "Yewe Mariyamu! Mu by’ukuri, Allah aguhaye inkuru nziza y’ijambo rimuturutseho33 (ry’uko uzabyara umwana w’umuhungu). Izina rye ni Masihi Isa (Yesu), mwene Mariyamu. Azaba umunyacyubahiro ku isi no ku mperuka, kandi azaba mu bari hafi ya Allah
  46. Azavugisha abantu mu buhinja no mu bukwerere, kandi azaba umwe mu ntungane
  47. Aravuga ati "Nyagasani wanjye! Ni gute nagira umwana kandi nta mugabo wigeze ankoraho?" Aravuga ati"Uko ni ko bimeze, Allah arema icyo ashatse. Iyo aciye iteka ry’ikintu, mu by’ukuri, arakibwira ati "Ba!" ubwo kikaba
  48. Kandi (Allah) azamwigisha igitabo, ubushishozi, Tawurati na Injili (Ivanjili)
  49. Azanaba intumwa kuri bene Isiraheli, (ababwire) ati "Mu by’ukuri, njye mbazaniye igitangaza giturutse kwa Nyagasani wanyu; ndababumbira mu cyondo ikimeze nk’inyoni, ngihuhemo maze gihinduke inyoni ku bushobozi bwa Allah. Ndakiza uwavukanye ubumuga bwo kutabona, umubembe, mbishobojwe na nzureabapfuye Allah, ndetse mbabwire ibyo mwariye n’ibyo muhunitsemu ngo zanyu". Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe,niba koko muri abemera
  50. Kandi naje nshimangira ibyambanjirije biri muri Tawurati, no kugira ngo mbazirurire bimwe mu byo mwari mwaraziririjwe. Ndetse mbazaniye ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, nimutinye Allah munanyumvire
  51. Mu by’ukuri, Allah ni Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu; ku bw’ibyo nimumugaragire (wenyine). Iyo ni yo nzira igororotse
  52. Nuko Isa (Yesu) amaze kubatahuraho ubuhakanyi, aravuga ati "Ni bande banshyigikira mu nzira ya Allah ? Inkoramutima (abigishwa) baravuga bati" Twe turi abashyigikira (inzira ya) Allah, twemeye Allah,kandi unatubere umuhamya ko turi Abayisilamu (abicisha bugufi)
  53. Nyagasani wacu! Twemeye ibyo wahishuye tunakurikira Intumwa; bityo twandike mu bahamya (b`ukuri)
  54. Banacuze imigambi mibisha (ubwoabahakanyi bashakaga kwica Yesu), Allah nawe aburizamo imigambi yabo. Kandi Allah ni we uhebuje mu kuburizamo imigambi y`abantu babi
  55. Ibuka ubwo Allah yavugaga ati "Yewe Isa (Yesu)! Mu by’ukuri, njye ndakuzuriza igihe cyawe (cyo kuba ku isi), nkuzamure iwanjye, ngukize abahakanye, kandi abagukurikiye nzabarutisha abahakanye kugeza ku munsi w’imperuka. Hanyuma muzagaruka iwanjye mazembakiranure mu byo mutavugagaho rumwe
  56. Naho babandi bahakanye nzabahanisha ibihano bikaze ku isi no ku mperuka, kandintibazabona ababatabara
  57. Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ( Allah ) azabagororera ingororano zabo zuzuye, kandi Allah ntakunda abanyamahugu
  58. Ibi tugusomera ni ibimenyetso n’urwibutso byuje ubushishozi
  59. Mu by’ukuri, urugero rwa Isa (Yesu) kwa Allah ni nk’urwaAdamu (mu iremwa ryabo bombi). Yamuremye mu gitaka maze aramubwira ati "Ba!"Ubwo abaho
  60. (Uku) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, bityo ntukabe mu bashidikanya
  61. Bityo, abazakugisha impaka ku birebana na we (Yesu) nyuma y’ubu bumenyi bukugezeho, uzavuge (yewe Muhamadi) uti" Nimuze duhamagare abana bacun’abana banyu, abagore bacu n’abagore banyu, na twe ubwacu na mwe ubwanyu, hanyuma dutakambe dusaba ko umuvumo wa Allah uba ku babeshyi
  62. Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi ntawe ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandimu by’ukuri, Allah ni we Nyirimbaraga zihebuje, Ushishoza
  63. Kandi nibatera umugongo (bakanga kwemera ibi bimenyetso), mu by’ukuri Allah azi neza abangizi
  64. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe abahawe igitabo! Nimuze ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ryuko tutagomba kugira uwo dusenga utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah. Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti "Nimuhamye ko twe turiabicisha bugufi (Abayisilamu)
  65. Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati n’Ivanjili byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza
  66. Mu by’ukuri, mwe mujya impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi). Nonese kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni we ubizi naho mwe ntabyo muzi
  67. Aburahamu ntiyari Umuyahudi cyangwa Umukirisitu, ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi akanicisha bugufi ku mategeko yayo (Umuyisilamu); kandi ntabwo yari umwe mu babangikanyamana
  68. Mu by'ukuri, abakwiye kwitirirwa Aburahamu ni abamukurikiye, nuyu Muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w' abemera
  69. Bamwe mu bahawe igitabo bifuzakubayobya. Nyamara nta we bayobya uretse bo ubwabo, ariko ntibabimenya
  70. Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana amagambo ya Allah kandi mwe mubihamya (ko ari ukuri)
  71. Yemwe abahawe igitabo! Kuki muvanga ukuri n’ikinyoma, mukanahisha ukuri kandi mukuzi
  72. Kandi bamwe mu bahawe igitabo baravuze bati " Mu gitondo, mujye mwemera ibyahishuriwe abemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), maze nibwira mubihakane, kugira ngo bagaruke (bareke idini ryabo)
  73. Kandi ntimuzagire uwo mwizera uretse ukurikira idini ryanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti" Mu by’ukuri, umuyoboro nyawo ni umuyoboro wa Allah". Kandi ntimuzemere ko hari n’umwe wahabwa nk’ibyo mwahawe (ubumenyi), kugira ngo atazabikoresha ababuranya imbere ya Nyagasani wanyu. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mu by’ukuri, ingabire zose ziri mu kuboko kwa Allah, azigabira uwo ashaka. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
  74. (Allah) ahitamo guha impuhwe ze (ubutumwa) uwo ashatse, kandi Allah ni we Nyiringabire zihambaye
  75. No mu bahawe igitabo, hari uwo waragiza umutungo utubutse akawugusubiza, no muri bo kandi harimo uwo waragiza idinari34 ntarigusubize, keretse ubanje kumutitiriza. Ibyo babiterwa n’uko bavuze bati "Nta nkurikizi kuri twe mu guhemukira abadasobanukiwe (abatari twe)". Bakanabeshyera Allah (ko yabibaziruriye) babeshya). kandi babizi (ko)
  76. Si uko bimeze, ahubwo usohoje isezerano rye akanatinya Allah, rwose Allah akunda abamutinya
  77. Mu by’ukuri, abagurana isezerano rya Allah n’indahiro zabo igiciro gito, abo nta mugabane w’ingororano bazabona ku munsi w’imperuka. Ntabwo Allah azabavugisha, ntazanabareba ku munsi w’izuka, ndetse nta n’ubwo azabeza (ibyaha byabo) kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  78. Mu by’ukuri, no muri bo hari abagoreka indimi zabo iyo basoma igitabo (Tawurati), kugira ngo mukeke ko biri mu gitabo, kandi bitari mu gitabo. Bakavuga bati "Ibyo ni ibyaturutse kwa Allah"kandi bitaraturutse kwa Allah. Bakanahimbira Allah ikinyoma kandi babizi
  79. Ntibibaho ko umuntu Allah yahaye igitabo, gukiranura abantu ndetse akanamuha n’ubuhanuzi, maze narangiza abwire abantu ati "Nimube abagaragu banjye aho kuba aba Allah". Ahubwo (yababwira ati) "Nimube abamenyi bubaha Allah kuko mwigishaga igitabo no kubera ko mwakigaga
  80. Ndetse nta n’ubwo yabategeka kugira abamalayika n’abahanuzi ibigirwamana. Ese yabategeka guhakana nyuma Abayisilamu? y’uko mubaye
  81. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga abahanuzi isezerano rikomeye (rigira riti) "Nimbaha igitabo n’ubushishozi, maze Intumwa (Muhamadi) ikabageraho ishimangira ibyo mufite, mugomba kuzayemera mukanayirengera". Aravuga (Allah) ati "Ese murabyemeye munabigira isezerano ryanjye?" Baravuga bati "Turabyemeye". Aravuga ati "Ngaho nimubihamye, nanjye ndi kumwe namwe mu babihamya
  82. Ariko abazigomeka nyuma y’ibyo, abo ni bo nkozi z’ibibi
  83. Ese idini ritari irya Allah ni ryo bashaka, kandi ari we ibiri mu birere no mu isi byicishaho bugufi, bibishaka cyangwa bitabishaka? Kandi iwe ni ho bose bazasubizwa
  84. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, ibyahishuriweAburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro ibyahawe Musa, Isa (Yesu) ndetse rwe, n’ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi
  85. Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo
  86. Ni gute Allah yayobora abantu bahakanye nyuma y’uko bemeye, kandi barahamije ko intumwa (Muhamadi) ari ukuri, ndetse baranagezweho n’ibimenyetso bigaragara? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
  87. Abo igihembo cyabo ni ukuzagerwaho n’umuvumo wa Allah, uw’abamalayika n’uw’abantu bose
  88. Bazawubamo ubuziraherezo. Ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazarindirizwa
  89. Uretse babandi bicujije nyuma y’ibyo bakanakora ibikorwa byiza. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  90. Mu by’ukuri, babandi bahakanye nyuma y’uko bemeye, hanyuma bagakomezaguhakana (kugeza urupfu rubagezeho); ukwicuza kwabo ntikuzigera kwemerwa, kandi abo ni bo bayobye
  91. Mu by’ukuri, babandi bahakanye, bakanapfa ari abahakanyi, nta n'umwe muri bo uzemererwa zahabu yuzuye isi n’ubwo yayitanga yigura (kugira ngo adahanwa). Abo bazahanishwa ibihano bibabaza, ndetse ntibazagira ababatabara
  92. Ntimuzigera mubona ibyiza (Ijuru) keretse mutanze mu byo mukunda, kandi icyo ari cyo cyose muzatanga, mu by’ukuri Allah arakizi neza
  93. Ibiribwa byose byari biziruwe kuri bene Isiraheli, uretse ibyo Isiraheli (Yakobo) yiziririje ubwe mbere y’uko Tawurati ihishurwa. Vuga uti "Ngaho nimuzane Tawurati, muyisome (mugaragaze ko ibyo Yakobo yiziririje ubwe ari Allah wabimuziririje) niba koko muri abanyakuri
  94. Bityo, uzahimbira Allahibyo atavuze nyuma y’ibyo, abo ni bo bahakanyi nyabo
  95. Vuga (yewe Muhamadi) uti " Allah ni we uvuga ukuri". Bityo, nimukurikire idini rya Aburahamu wasengaga Imana imwe rukumbi, kandi ntiyari mu babangikanyamana
  96. Mu by’ukuri, ingoro ya mbere yashyiriweho abantu (kugira ngo isengerwemo Allah) ni ya yindi iri i Baka (Maka); yuje imigisha ikaba n’umuyoboro ku biremwa
  97. Irimo ibimenyetso bigaragara; (muri byo hari) ahantu Aburahamu yahagaze (ayubaka); kandi uyinjiyemo aba atekanye. Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije ntacyo akeneye ku biremwa
  98. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana ibimenyetso bya Allah, kandi Allah ari Umuhamya w’ibyo mukora
  99. Yemwe abahawe igitabo! Kuki mukumira abashaka kugana inzira ya Allah(idini ya Isilamu), muyihimbira ko idatunganye, nyamara namwe muri abahamya (ko Isilamu ari yo nzira y’ukuri)? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora
  100. Yemwe abemeye! Nimugira bamwe mwumvira mu bahawe igitabo, bazabasubiza mu buhakanyi nyuma y’uko mwamaze kwemera
  101. Ni gute mwahakana kandi musomerwa amagambo ya Allah ndetse n’Intumwa ye iri kumwe namwe? Kandi uzashikama ku nzira ya Allah, rwoseaba ayobowe inzira igororotse
  102. Yemwe abemeye! Nimutinye Allah uko akwiye gutinywa, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri)
  103. Munafatane urunana mwese ku mugozi wa Allah(Qur’an) kandi ntimugatatane. Munibuke ingabire za Allah yabahundagajeho ubwobamwe bari abanzi b’abandi, nuko ahuza imitima yanyu maze ku bw’ingabire ze muba abavandimwe. Mwari no ku nkengero z’urwobo rw’umuriro arawubakiza. Uko ni ko Allah abagaragariza ibimenyetso bye kugira ngo muyoboke
  104. Kandi muri mwe habemo itsinda rihamagarira gukora ibyiza, ritegeka ibiboneye rikanabuza ibibi. Rwose abo ni bo bakiranutsi
  105. Ntimuzanabe nka babandi batatanye ntibanavuge rumwe nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Abo bazahanishwa ibihano bihambaye
  106. Ku munsi (w’imperuka) uburanga buzererana ubundi bwijime; abo uburanga bwabo buzaba bwijimye (bazabwirwa) bati "Ese mwahakanye nyuma yuko mwemeye? Ngaho nimwumve ububabare bwibihano kubera ubuhakanyi bwanyu
  107. Naho abo uburanga bwabo buzaba bwererana, bazaba mu mpuhwe za Allah,bakazazibamo ubuziraherezo
  108. Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi), kandi Allah ntajya ahuguza ibiremwa
  109. Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, ndetse kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
  110. Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke
  111. Ntacyo bazabatwara uretse kubabangamira (mu mvugo) kandi nibanabarwanya bazabatera imigongo (bahunga), kandi ntibazatabarwa
  112. Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera Abayisilamu kuba mu bihugu bya abatari kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah)
  113. Ariko bose ntibameze kimwe; mu bahawe igitabo harimo itsinda ritunganye (kuko ryemeye ubutumwa bwa Muhamadi), risoma amagambo ya Allah mu bihe by’ijoro kandi rikubama (risenga)
  114. Bemera Allahn’umunsi w’imperuka, bagategeka gukora ibiboneye,bakabuza gukora ibibi bakanihutisha gukora ibyiza. Rwose abo ni bamwe mu ntungane
  115. Ndetseibyiza byose bazakorantibazabura kubihemberwa. Kandi Allah azi neza abamutinya
  116. Naho babandi bahakanye, mu by’ukuri ntacyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira kwa Allah. Rwose abo ni abo mu muriro; bazawubamo ubuziraherezo
  117. Urugero rw’ibyo batanga muri ubu buzima bw’isi, ni nk’umuyaga urimo imbeho nyinshi, wangizaibihingwa by’abantu b’abanyabyaha ukabyoreka. Nyamara Allah ntiyabahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye
  118. Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara abatari muri mwe, kuko badahwema kubagirira inabi banabifuriza ibibi. Rwose urwango rwagaragaye mu mvugo zabo kandi ibyo ibituza byabo bihishe ni byo bikomeye. Mu by’ukuri, twabasobanuriye ibimenyetso, niba koko mutekereza
  119. Mwe murabakunda nyamara bo ntibabakunda, kandi mwemera ibitabo byose. N’iyo bahuye namwe bavuga (babaryarya) bati "Twaremeye", ariko bakwiherera bakabarumira imitwe y’intoki kubera uburakaribabafitiye. Vuga uti "Nimwicwe n’uburakaribwanyu". Mu by’ ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza
  120. Iyo mugezweho n’icyiza, birabababaza, mwagerwaho n’ikibi bakabyishimira. Nyamara nimwihangana mukanatinya (Allah), imigambi yabo mibisha nta cyo izabatwara. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo bakora
  121. Kandi wibuke (yewe Muhamadi) ubwo wazindukaga mu gitondo (ujya) gushyira abemera mu birindiro by’urugamba (rwabereye ku musozi wa Uhudi). Kandi Allahni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  122. Unibuke ubwo amatsinda abiri muri mwe yashatse guhunga urugamba maze Allah akayatabara. Bityo abemera bajye biringira Allah
  123. Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri mu gihe mwari bake (nta n’intege mufite). Bityo nimutinye Allah kugira ngo mushimire
  124. Ibuka ubwo wabwiraga abemera uti "Ese ntibibahagije kuba Nyagasani wanyu yabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitatu bavuye (mu ijuru)
  125. Ni byo! Nimwihangana mukanatinya Allah, nuko (abanzi) bakabatera bihuse, Nyagasani wanyu azabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitanu bafite ibimenyetso bibaranga
  126. Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  127. (Ibyo yabikoze) kugira ngo arimbure agatsiko k’abahakanye cyangwa agasuzuguze, nuko batahe bamwaye
  128. Ibyo (yewe Muhamadi) nta bushobozi ubifitiye, kuko (Allah) yakwakira ukwicuza (kw'abakwemeye bakagukurikira) cyangwa yahana (abazakomeza guhakana Allah). Mu by’ukuri ni inkozi z’ibibi
  129. Kandi ibiri mu birere n’ibirimu isi ni ibya Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  130. Yemwe abemeye! Ntimukarye Riba mwongera inyungu ku zindi, kandi mutinye Allah kugira ngo mukiranuke
  131. Munatinye umuriro wateguriwe abahakanyi
  132. Ndetse munumvire Allah n’intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe
  133. Kandi mwihutire gushaka imbabazi ziva kwa Nyagasani wanyu, n’ijururifite ubugari bungana n’ibirere n’isi; ryateguriwe abatinya Allah
  134. Babandi batanga mu bihebyiza no mu bihe by’ingorane, abatsinda uburakari, n’abababarira abantu, kandi Allah akunda abagiraneza
  135. Na babandi, iyo bakoze icyaha gikomeye cyangwa icyoroheje, bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo-ese ni nde wababarira ibyaha uretse Allah?-ntibanagume mu byo bakoraga (ibyaha) kandi babizi
  136. Abo ibihembo byabo ni imbabazi ziturutsekwa Nyagasani wabo n’ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Kandi ibyo ni ibihembo byiza by’abakora (neza)
  137. Mbere yanyu hahiseho ingero (z’ibyabaye ku bababanjirije). Ngaho nimutambagire isi maze murebe uko iherezo ry’abahakanye ryagenze
  138. Ibi (Qur’an) ni ibisobanuro ku bantu, bikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinya Allah
  139. Ntimucike integecyangwa ngo mugire agahinda, kandi ari mwe muri hejuru (mufite intsinzi), niba koko muri abemera
  140. Niba mwagezweho n’igikomere (cyangwa urupfu mu rugamba rwa Uhudi), mu by’ukuri n’abandi (abanzi banyu) igikomere nk’icyo cyabagezeho (mu rugamba rwa Bad’ri). Iyo ni iminsi dusimburanya hagati y’abantu (gutsinda cyangwa gutsindwa) no kugira ngo Allah agaragaze abemeye, anagire muri mwe intwari zahowe Imana. Kandi Allah ntakunda inkozi z’ibibi
  141. No kugira ngo Allah agaragaze abemera ndetse anoreke abahakanyi
  142. Cyangwa mwibwira ko muzinjira mu ijuru Allah atari yabagerageza ngo yerekane abaharaniye inzira ye n’abihangana muri mwe
  143. Nyamara mwajyaga mwifuza urupfu (kugwa ku rugamba rutagatifu) mbere y’uko muhura na rwo. Ngaho murarubonye n’amaso yanyu
  144. Kandi Muhamadi nta kindi ari cyo uretse kuba intumwa yanabanjirijwe n’izindi ntumwa. Ese aramutse apfuye cyangwa akicwa mwahita muhindukira (mugasubira mu buhakanyi)? N’uzahindukira nta cyo bizatwara Allah;kandi Allah azagororera abashimira
  145. Kandi nta muntu wapfa bitari ku bushake bwa Allah no ku gihe cyagenwe. N’uzashaka ingororano zo ku isi tuzazimuha, ndetse n’uzashaka ingororano zo ku munsi w’imperuka tuzazimuha. Kandi ni ukuri tuzagororera abashimira
  146. Ni bangahe mu bahanuzi barwanye bari kumwe n’abayoboke babo benshi, ariko ntibatezuka kubera ibyababayeho mu nzira ya Allah, ntibanacika intege ndetse ntibanaba ingaruzwamuheto. Kandi Allah akunda abihangana
  147. Nta rindi jambo ryabarangaga uretse kuvuga bati "Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu no kurengera kwacu mu byo dukora; uhe ibirenge byacu gushikama, udutabare, kandi uduhe gutsinda abahakanyi
  148. Nuko Allah abaha ingororano zo ku isi n’ingororano zihebuje zo ku munsi w’imperuka. Kandi Allah akunda abakora ibyiza
  149. Yemwe abemeye! Nimwumvira abahakanye, bazabasubiza mu buhakanyi, maze mube abanyagihombo
  150. Ahubwo, Allah ni we Mugenga wanyu, kandi ni we mutabazi uhebuje
  151. Tuzatera ubwoba mu mitima y’abahakanye kuko babangikanyije Allah (n’ibigirwamana) badafitiye gihamya. Ubuturo bwabo buzaba umuriro kandi ni cyo cyicaro kibi cy’inkozi z’ibibi
  152. Kandi rwose Allah yasohoje isezerano rye kuri mwe (ryo gutsinda urugamba rwa Uhudi), ubwo mwabicaga uburenganzira, kugeza abibahereye ubwo mudohotse, mukajya impaka ku itegeko (ry’Intumwa ryo kutava mu birindiro). Mwanyuranyije na ryo nyuma y’uko abereka ibyo mukunda (intsinzi). Muri mwe hari abashaka isi (iminyago) no muri mwe hari abashaka imperuka. Hanyuma (Allah) atuma babigaranzura kugira ngo abagerageze. Rwose, yarabababariye; kandi Allah ni Nyiringabire ku bemera
  153. Mwibuke ubwo mwirukaga muhunga ubudakebuka, mu gihe Intumwa (Muhamadi) yabahamagaraga iri inyuma yanyu (ngo mugaruke), nuko (Allah) akabahemba ishavu ryiyongera ku rindi. (Yarabibababariye) kugira ngo mutababazwa n’ibyabacitse (intsinzi n’iminyago) ndetse n’ibyababayeho (gutsindwa). Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora
  154. Maze nyuma y’ishavu abamanurira ituze, itsinda muri mwe rirasinzira (kugira ngo baruhuke), mu gihe irindi tsinda ryari ryihugiyeho, ritekereza kuri Allah ibitari ukuri; ibitekerezo bya kijiji. Nuko baravuga bati "Ese ibi (kuza ku rugamba) hari uruhare twabigizemo?" Vuga (yewe Muhamadi) uti "Gahunda zose zigenwa na Allah", bahisha mu mitima yabo ibyo batakugaragariza, bavuga bati "Iyo tuza kugira amahitamo ntitwari kwicirwa hano". Vuga uti "N’iyo muza kuguma mu ngo zanyu, abagenewe gupfa bari kujya kugwa aho bagenewe". (Ibyo byose byabaye) kugira ngo Allah agaragaze ibiri mu bituza byanyu ndetse anasukure ibiri mu mitima yanyu. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (byanyu)
  155. Mu by’ukuri, babandi bahunze (urugamba rwa Uhudi) muri mwe umunsi amatsinda abiri arwana, rwose Shitani yarabanyereje kubera bimwe mu byo bakoze. Ariko Allah yarabababariye. Rwose Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera abagaragu be
  156. Yemwe abemeye! Ntimukabe nka babandi bahakanye bavuga ku byerekeye abavandimwe babo bari ku rugendo cyangwa ku rugamba bati "Iyo bagumana natwe ntibari gupfa cyangwa ngo bicwe". Ibyo Allah abikora kugira ngo bibe agahinda mu mitima yabo (kuko batemera igeno). Nyamara Allah ni we utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
  157. Kandi muramutse mwiciwe mu nzira ya Allah (ku rugamba rutagatifu) cyangwa mugapfa (mutaguye ku rugamba, ntacyo muzaba muhombye), mumenye ko imbabazi n’impuhwe bya Allahbiruta ibyo barundanya (mu mitungo yo ku isi)
  158. Kandi nimuramuka mupfuye (urw’ikirago) cyangwa mukicwa (ku rugamba), rwose kwa Allah ni ho muzakoranyirizwa
  159. No ku bw’impuhwe za Allah (yewe Muhamadi) waraboroheye. Kandi iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima kuguhunga. Bityo mubi, bari bababarire, ubasabire imbabazi (kwa Allah), unabagishe inama mu byo ukora. Kandi mu gihe ufashe umwanzuro (nyuma yo kugisha inama), ujye wiringira Allah; mu by’ukuri, Allah akunda abamwiringira
  160. Allah aramutse abatabaye ntawabatsinda, anabatereranye ni nde wundi utari we wabatabara? Bityo, abemera bajye biringira Allah(wenyine)
  161. Ntibikwiye ko umuhanuzi yariganya. N’uwo ari we wese uzakora uburiganya, ku munsi w’imperuka azaryozwa ibyo yariganyije. Hanyuma buri muntu ahemberwe ibyo yakoze mu buryo bwuzuye, kandi ntibazahuguzwa
  162. Ese ukora agamije kwishimirwa na Allah ni kimwe n’uwarakariwe na Allahndetsen’icyicaro cye kikaba ari mu muriro? Kandi (mu muriro) ni ryo shyikiro ribi
  163. Abo bombi bazaba bari mu nzego (zitandukanye) imbere ya Allah, kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora
  164. Mu by’ukuri, Allah yahaye inema abemera ubwo yaboherezagamo intumwa ibaturutsemo, ibasomera amagambo ye, ikanabeza (ibyaha byabo kubera kuyikurikira), ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’intumwa), kandi mbere y’ibyo bari mu buyobe bugaragara
  165. Ese ubwo mwagerwagaho n’amakuba (mu rugamba rwa Uhudi), - nyamara mwarayakubye kabiri (ku banzi banyu mu rugamba rwa Badiri)- maze mukavuga muti "Ibi bitewe n’iki?" Vuga uti "Ibyo bitewe na mwe ubwanyu (kubera ibikorwa byanyu bibi)". Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose
  166. Kandi amakuba yababayeho umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (mu rugamba rwa Uhudi) byari ku bushake bwa Allah no kugira ngo agaragaze abemera (nyakuri)
  167. No kugira ngo Allah agaragaze indyarya, ubwo zabwirwaga ziti "Nimuze murwane mu nzira ya Allah, cyangwa (mudufashe) gukumira (umwanzi)". (Izo ndyarya) ziravuga ziti "Iyo tumenya ko hari urugamba, twari kubakurikira". Kuriuwo munsi, bo bari hafi cyane y’ubuhakanyi kurusha ukwemera; bavugisha iminwa yabo ibitari mu mitima yabo. Kandi Allah azi bihebuje ibyo bahisha
  168. Babandi basigaye (mu ngo zabo) bakavuga bagenzi babo bishwe bati "Iyo batwumvira ntibari kwicwa". Babwire uti "Ngaho nimwikingire urupfu niba koko muri abanyakuri
  169. Ntuzanakeke na gato ko abishwe mu nzira ya Allah bapfuye; ahubwo ni bazima kwa Nyagasani wabo, ndetse banahabwa amafunguro
  170. Bishimiye ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze, kandi banaha inkuru nziza abatarabakurikira (abatarapfa), bakiri inyuma yabo ko batagomba kugira ubwoba (bwo gupfa) kandi ko badakwiye kugira agahinda
  171. Bishimira inema n’ingabire bivuye kwa Allah, kandi mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by’abemera
  172. Babandi bitabye umuhamagaro wa Allah n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko bagezweho n’ibikomere; abagize neza muri bo bakanatinya (Allah), bazagororerwa ibihembo bihambaye
  173. Babandi abantu babwiye bati "Mu by’ukuri abantu (Abakurayishi) babateraniyeho, bityo nimubatinye."Ariko ibyo byabongereye ukwemera, maze baravuga bati " Allah araduhagije kandi ni we Murinzi mwiza
  174. Maze batahukana inema n’ingabire bya Allah nta kibi kibagezeho. Bakurikiye kwishimirwa na Allah, kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye
  175. Mu by’ukuri, uwo ni Shitani ubatinyisha abambari be; bityo ntimuzabatinye, ahubwo muntinye niba muri abemera nyakuri
  176. Kandi abihutira kujya mu buhakanyi ntibakagutere agahinda; mu by’ukuri, ntacyo bashobora gutwara Allah. Allah arashaka ko nta mugabane (w’ibyiza) bazabona ku munsi w’imperuka; kandi bazahanishwa ibihano bihambaye
  177. Mu by’ukuri, babandi bahisemo ubuhakanyi bakabugurana ukwemera, ntacyo bazatwara Allah; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  178. Kandi abahakanye ntibakibwire na rimwe ko kuba tubarindiriza (ntitubahanireho) ari byo byiza kuri bo. Mu by’ukuri, tubarindiriza kugira ngo bongere ibyaha; kandi bazahanishwa ibihano bisuzuguza
  179. Allah ntiyari kurekera abemera muri ubu buryo muri mo, kugeza agaragaje ababi mu beza. Kandi Allah ntiyari kubahishurira ibitagaragara, cyakora Allah ahitamo uwo ashaka mu ntumwa ze (akaba ari we abihishurira). Ku bw’ibyo, nimwemere Allah n’intumwa ze. Kandi nimwemera mukanatinya Allah, muzagororerwa ibihembo bihambaye
  180. Na babandi bagira ubugugu mu byo Allah yabahaye mu ngabire ze, ntibakibwire na rimwe ko ari byo byiza kuri bo. Ahubwo ni byo bibi kuri bo; ku munsi w’izuka bazanigirizwa ibyo bagiriye ubugugu. Kandi Allahni we ufite izungura ry’ibirere n’isi, kandi Allah azi neza ibyo mukora
  181. Rwose Allah yumvise imvugo ya babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni umutindi naho twe tukaba abakungu". Tuzandika ibyo bavuze ndetse no kwica abahanuzi kwabo babarenganyije, tunababwire tuti "Nimwumve ububabare bw’ibihano bitwika
  182. Ibyo ni ukubera (ibibi) amaboko yanyu yakoze. Kandi mu by’ukuri, Allah ntabwo arenganya abagaragu (be)
  183. Babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah yadusezeranyije kutazemera intumwa iyo ari yo yose keretse izatuzanira igitambo kizotswa n’umuriro (uvuye mu ijuru)". Vuga (yewe Muhamadi) uti "Intumwa zabagezeho mbere yanjye zifite ibimenyetso bigaragara ndetse (zinafite) n’ibyo muvuga; none se kuki mwazishe niba muri abanyakuri
  184. Nibaguhinyura, rwose n’izindi ntumwa (zabayeho) mbere yawe zarahinyuwe, kandi zarazanye ibimenyetso bigaragara, ibitabondetse n’igitabo gifite urumuri
  185. Buri wese azasogongera ku rupfu. Kandi rwose muzagororerwaibihembo byanyu mu buryo bwuzuye ku munsiw’izuka. Bityo, uzashyirwa kure y’umuriro akinjizwa mu ijuru, rwose azabaatsinze. Kandi ubuzimabw’isi ntacyo buricyo uretse ko ari ibyishimobishuka (abantu)
  186. Rwose muzageragezwa mu mitungo yanyu na mwe ubwanyu, kandi muzumvaibibababaza byinshi biturutse ku bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’ababangikanyamana; arikonimwihangana mukanatinya (Allah), mu by’ukuri, ibyo ni bimwe mu byemezobihambaye
  187. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Allah yahaga isezerano rikomeye abahawe igitabo (cya Tawurati n’Ivanjili) ry’ukobagomba kubisobanurira abantu batabihisha, arikobabiteye umugongo babigurana ikiguzi gito. Ibyo bahisemo ni bibi
  188. Ntukibwire kobabandi bishimira ibikorwa (bibi) bakoze, bakanakunda gushimirwa ibyo batakoze; rwose ntutekereze ko bazakiranuka n’ibihano; ahubwo bazahanishwa ibihano bibabaza
  189. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah,ndetse Allah ni Ushobora byose
  190. Mu by’ukuri, mu kuremwa kw’ibirere n’isi no gusimburanakw’ijoro n’amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge
  191. Babandi basingiza Allah, baba bahagaze, bicaye, baryamye, bakanatekereza ku iremwa ry’ibirere n’isi (bagira bati) "Nyagasani wacu! Ibi ntiwabiremye nta mpamvu. Ubutagatifu ni ubwawe! Bityo, turinde ibihano by’umuriro
  192. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, uwo uzinjiza mu muriro uzaba umusuzuguje; kandi inkozi z’ibibintizizigera zibona abatabazi
  193. Nyagasani wacu! Mu by’ukuri, twumvise umuhamagazi (Intumwa Muhamadi), uhamagarira ukwemera (agira ati) "Nimwemere Nyagasani wanyu", nuko turemera. None Nyagasani wacu! Tubabarire ibyaha byacu, udukize ibicumuro byacu, kandi uzadukure ku isi turi mu beza
  194. Nyagasani wacu! Unaduhe ibyo wadusezeranyije binyuze ku ntumwa zawe. Kandi ntuzadukoze isoni ku munsi w’imperuka, kuko mu by’ukuri utajya wica isezerano (ryawe)
  195. Nuko Nyagasani wabo abakirira ubusabe (agira ati) "Mu by’ukuri, jye sinagira impfabusa igikorwa cyakozwe n’umwe muri mwe, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kuko mukomokanaho (murareshya mu guhemberwa ibyo mukora). Bityo babandi bimutse bakanameneshwa mu ngo zabo, bagatotezwa bazira kugana inzira yanjye, bakarwana, bakanicwa, rwose nzabababarira ibyaha byabo nanabinjize mu busitani (Ijuru) butembamo imigezi. Ibyo ni ibihembo biturutse kwa Allah, kandi kwa Allah ni ho hari ibihembo byiza
  196. Ntuzashukwe n’umudendezo abahakanye bafite ku isi
  197. Ni umunezero w’akanya gato, hanyuma ubuturo bwabo bukaba mu muriro wa Jahanamu kandi ni yo buturo bubi
  198. Ariko babandi batinye Nyagasani wabo, bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (mu ijuru), bazabubamo ubuziraherezo. Bizaba ari izimano rivuye kwa Allah, kandi ibiri kwa Allah ni byo byiza ku bakora neza
  199. Mu by’ukuri, mu bahawe ibitabo harimo abemera Allah n’ibyomwa- hishuriwe (Qur’an) ndetsen’ibyo bahishuriwe bibombarika (Tawurati imbere ya n’Ivanjili); Allah. Ntibagurana amagambo ya Allah igiciro gito; abo bazahabwa ingororano zabo kwa Nyagasani wabo. Kandi mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura
  200. Yemwe abemeye! Nimwihangane munihanganishanye, kandi mushikame (ku rugamba), ndetse mutinye Allah kugira ngo mukiranuke