4.The Women

  1. Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, we wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumu- komoyemo; muri abo bombi abakomoraho abagabo benshi n’abagore. Ngaho nimutinye Allah we musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu
  2. Munahe impfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Ntimukanavange imitungo yazo n’iyanyu kugira ngo muyirye. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye
  3. Kandi nimutinya kutagirira ubutabera impfubyi35 (muzareke kuzishaka), ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira uburinganire hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye ukutarengera kwanyu
  4. Kandi mujye muha abagore inkwano zabo n’umutima mwiza. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza
  5. Ntimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira amagambo meza
  6. Mujye mugerageza impfubyi (mureba ko zaciye akenge), kugeza ubwo zigeze mu gihe cyo gushaka; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura
  7. Abagabo bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize, ndetse n’abagore bafite umugabane mu byo ababyeyi babo n’abo bafitanye isano basize; byaba bike cyangwa byinshi, harimo umugabane wagenwe (na Allah)
  8. N’igihe abo bafitanye isano, impfubyi n’abakene bazaba bahari mu gihe cy’igabana (izungura), mujye mugira icyo mubahamo kandi mubabwire amagambo meza
  9. Kandi babandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi impfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo y’ukuri
  10. Mu by’ukuri, babandi barya imitungo y’impfubyi mu mahugu, baba bashyira umuriro mu nda zabo, kandi bazatwikwa n’umuriro ugurumana
  11. Mu bijyanye n’izungura ry’abana banyu, Allah abategeka ko umuhungu azajya ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri, naho mu gihe ari abakobwa barenze babiri, bagahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo uwapfuye yasize; ariko naba umukobwa umwe, ajye ahabwa kimwe cya kabiri. Naho ababyeyi be, buri wese ajye ahabwa kimwe cya gatandatu mu byo (uwapfuye) yasize, igihe yari afite umwana. Naho igihe nta mwana asize akazungurwa n’ababyeyi be, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatatu. Kandi naba afite abavandimwe, nyina ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. (Izungura ryose rikorwa) nyuma yo gukuramo irage cyangwa umwenda. Ababyeyi banyu n’abana banyu ntimuzi ubafitiye akamaro kurusha undi. (Iyi migabane yagenwe mu izungura) ni itegeko rivuye kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  12. Namwe (bagabo) muhabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo abagore banyu basize mu gihe nta mwana bari bafite. Ariko iyo basize umwana, muhabwa kimwe cya kane cy’ibyo basize nyuma yo kwishyura ibyo baraze cyangwa umwenda. Na bo (abagore) bahabwa kimwe cya kane mu byo mwasize iyo mudafite abana, ariko iyo musize abana, bahabwa kimwe cya munani mu byo mwasize, nyuma yo kwishyura ibyo mwaraze cyangwa umwenda. Iyo umugabo cyangwa umugore azunguwe nta babyeyi cyangwa abana asize, ariko akaba asize umuvandimwe cyangwa mushiki we, buri wese muri bombi ajye ahabwa kimwe cya gatandatu. Ariko nibaba barenze babiri, bajye bafatanya kimwe cya gatatu, nyuma yo kwishyura ibyo yaraze cyangwa umwenda, ku buryo ntawe bibangamira. Iri ni itegeko riturutse kwa Allah; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Uworohera (abagaragu be)
  13. Izo ni imbago (zashyizweho na) Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye
  14. Naho uzigomeka kuri Allah n’Intumwa ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza
  15. Na babandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabashinjishe abahamya bane muri mwe. Nibabihamya, muzababuze kuva mu ngo kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo
  16. Na babiri (umugabo n’umugore) muri mwe bazakora ubusambanyi, muzabababaze (muzabahane) bombi. Nibicuza bagakora ibikorwa byiza, muzabihorere. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  17. Mu by’ukuri, ukwicuza Allah yakira ni ukwa babandi bacumura kubera kudasobanukirwa, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  18. Babandi bakomeza gukora ibikorwa bibi ntibajya bakirirwa ukwicuza kwabo, kugeza ubwo umwe muri bo agerwaho n’urupfu, maze akavuga ati "Mu by’ukuri, ubu ndicujije"; ndetse na babandi bapfuye ari abahakanyi (ukwicuza kwabo nako ntikwakirwa). Abo twabateguriye ibihano bibabaza
  19. Yemwe abemeye! Muziririjwe kuzungura abagore ku gahato, kandi ntimukabagore kugira ngo mubambure bimwe mu byo mwabahaye; keretse baramutse bakoze icyaha kigaragara (ubusambanyi cyangwa gusuzugura abagabo babo), kandi mujye mubana na bo neza. Nimubanga, hari ubwo mwakwanga ikintu Allah akaba ari cyo ashyiramo imigisha myinshi
  20. Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse, ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara
  21. Ni gute mwakisubiza kandi mwaragiranye amabanga y’aba- shakanye, bakaba baranabagizeho isezerano rikomeye
  22. Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi
  23. Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’ababavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje, bashiki banyu mwasangiye ibere, ba nyokobukwe, abakobwa mwareze b’abagore banyu mwarwamanye; ariko iyo mutaryamanye nta cyaha kuri mwe (kurongora abakobwa babo), n’abakazana banyu ku bana babakomokaho, munazirirjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  24. Kandi (muziririjwe kurongora) abagore bubatse, uretse babandi mufiteho ububasha (abaja). Ibyo ni ibyo Allah yabategetse. Abandi bose batari abo muziruriwe kubashaka mwifashishije imitungo yanyu, mukareka kuba abasambanyi. Kuri babandi muzaba mwaragiranye imibonano (mwara-shyingiranywe), muzabahe inkwano zabo nk’uko byategetswe. Ariko nta kibi kuri mwe ku byo mwemeranyijweho (muramutse mubahaye ibyisumbuyeho) nyuma y’inkwano. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  25. N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemera. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na mubiherewe uburenganzira n’ababaha- bo garariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  26. Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  27. Kandi Allah arashaka kwakira ukwicuza kwanyu, ariko babandi bakurikira irari ryabo bifuza ko (mwe abemera) mwatana bihambaye (inzira igororotse)
  28. Allah arashaka kuborohereza kubera ko umuntu yaremwe ari umunyantege nke
  29. Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwu- mvikane. Kandi ntimukiyahure (cyangwa ngo mwicane). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe
  30. N’uzakora ibyo kubera ubugome n’amahugu, tuzamwinjiza mu muriro, kandi ibyo kuri Allah biroroshye
  31. Nimuramuka mwirinze ibyaha bikomeye mubujijwe gukora, tuzaba- babarira ibyaha byanyu byoroheje, tunabinjize mu irembo ryubahitse (Ijuru)
  32. Kandi ntimukifuze ibyo Allah yarutishije bamwe muri mwe abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose
  33. Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na babandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo 36. Mu by’ukuri, Allah ni umuhamya uhebuje wa buri kintu
  34. Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera bimwe mu byo Allah yarutishije abandi, no ku bw’ibyo batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Kandi ba bagore muzabona ko babigomekaho, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose
  35. Kandi nimuramuka mutinye amakimbirane aganisha ku butane hagati yabo bombi, muzaboherereze abunzi (babiri), umwe uturutse mu muryango w’umugabo n’undi uturutse mu muryango w’umugore; niba bombi bashaka ubwiyunge, Allah azabibashoboza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi neza ibyo mukora
  36. Kandi mujye mugaragira Allah, ntimukamubangikanye n’icyo ari cyo cyose; mujye mugirira neza ababyeyi, abo mufitanye isano, impfubyi, abakene, umuturanyi mufitanye isano, umuturanyi usanzwe, inshuti ya hafi, uri ku rugendo n’abacakara banyu. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umunyagasuzuguro, umwibone
  37. Babandi bagira ubugugu bakana- bushishikariza abantu, bagahisha ibyo Allah yabahaye mu ngabire ze. Kandi twateganyirije abahakanyi ibihano bisuzuguza
  38. Na babandi batanga imitungo yabo (bagamije) kwiyereka abantu, batanemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi uwo Shitani azabera inshuti, azaba agize inshuti mbi
  39. Byari kubatwara iki iyo baza kwemera Allah n’umunsi w’imperuka, bakanatanga mu byo Allah yabagabiye? Kandi Allah arabazi bihagije
  40. Mu by’ukuri, Allah ntahuguza (igikorwa cy’ibiremwa bye) kabone n’iyo cyaba kingana n’akantu gato cyane kadashobora kubonwa n’ijisho; ariko iyo ari keza (gakozwe), aragatubura akanagahembera ingororano zihambaye ziturutse iwe
  41. Ubwo bizaba bimeze bite igihe tuzazana umuhamya (intumwa) uturutse muri buri muryango, nawe (Muhamadi) tukakuzana uri umuhamya kuri abo (watumweho)
  42. Kuri uwo munsi, babandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyobigumira mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara ntacyo bazahisha Allah
  43. Yemwe abemeye! Ntimukegere isengesho mwasinze37 kugeza igihe musobanukiwe ibyo muvuga (mugaruye ubwenge) ndetse n’igihe mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu cyangwa mwasohotswemo n’intanga mukaba mutariyuhagira) -keretse abanyura mu musigiti bitambukira-; mwiyuhagiye umubiri wose. Kandi kugeza nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa se umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore ntimubone amazi, mujye mukora banyu Tayamumu38 mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye, mugihanaguze uburanga bwanyu no ku maboko yanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha
  44. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse
  45. Allah ni we uzi neza abanzi banyu, kandi Allah arahagije kuba Umurinzi, ndetse Allah aranahagije kuba Umutabazi
  46. Muri babandi babaye Abayahudi, harimo abahindura amagambo ya Allah bayakura mu myanya yayo, bakavuga bati "Turumvise ariko turigometse, ndetse udutege amatwi utwumve ariko twe ntitukumve, cisha make tukumve"; bakabivuga bagoreka indimi zabo, banasebya idini (Isilamu). Nyamara iyo baza kuvuga bati "Turumvise kandi turumviye", (bakanavuga bati) "Twumve kandi utwihanganire"; rwose byari kuba byiza kandi binakwiye kuri bo. Ariko Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo; bityo ntibazigera bemera uretse gake
  47. Yemwe abahawe igitabo! Nimwemere ibyo twahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo (musanzwe) mufite, mbere y’uko dusibanganya uburanga tukanabwerekeza inyuma, cyangwa tukabavuma nk’uko twavumye ab’Isabato (kubera kutayubahiriza mu gihe cyabo). Kandi itegeko rya Allah rirubahirizwa
  48. Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah rwose aba ahimbye icyaha gihambaye
  49. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bigira abere? Nyamara Allah yeza uwo ashaka, kandi ntibazahuguzwa kabone n’iyo byaba ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende
  50. Reba uko bahimbira Allah ikinyoma, kandi ibyo birahagije kuba icyaha kigaragara
  51. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah)
  52. Abo ni bo Allah yavumye, kandi uwo Allah yavumye ntiwamubonera umutabara
  53. Ese baba bafite umugabane mu bwami (bwa Allah)? Bibaye bityo, nta n’umuntu baha ibingana n’intimatima
  54. Cyangwa bagirira ishyari abantu ku byo Allah yabahaye mu ngabire ze? Mu by’ukuri, twahaye umuryango wa Aburahamu igitabo n’ubushishozi ndetse tunabaha ubwami buhambaye
  55. Bityo, muri bo hari ababwemeye (ubutumwa bwa Muhamadi) ndetse no muri bo hari ababukumiriye, kandi umuriro wa Jahanamu urahagije kuzabatwika
  56. Mu by’ukuri, babandi bahakanye ibimenyetso byacu, tuzabinjiza mu muriro. Buri uko impu zabo zizajya zishya, tuzajya tuzisimbuza izindi mpu kugira ngo bumve ububabare bw’ibihano. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  57. Naho babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu ijuru ritembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Bazagiramo abagore basukuye, kandi tuzanabinjiza mu gicucu cyagutse
  58. Mu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo benezo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
  59. Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugisubiza kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Suna); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bifite ingaruka nziza
  60. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi bavuga ko bemeye ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe, bagashaka ko bakiranurwa n’andi mategeko atari aya Allah, kandi barategetswe kuyahakana? Nyamara Shitani ishaka kubayobya bikabije
  61. N’iyo babwiwe bati "Nimuze tugane ibyo Allah yahishuye ndetse tunagane intumwa (Muhamadi), ubona ababeshya ko bemera (indyarya) bagutera umugongo
  62. Nonese bizamera bite igihe amakuba azaba abagezeho kubera ibyo bakoresheje amaboko yabo, hanyuma bakakugana barahira kuri Allah (bavuga) bati "Nta kindi twari tugamije uretse ineza no kunga (abashyamiranye)
  63. Abo ngabo ni babandi Allah azi ibiri mu mitima yabo; bityo ujye ubihorera ahubwo ubigishe, unababwire ijambo ribakora ku mitima
  64. Kandi nta ntumwa n’imwe twohereje kugira ngo yumvirwe bitari ku bushake bwa Allah. Nyamara iyo bamara kwihemukira bakakugana maze bagasaba imbabazi Allah, ndetse n’Intumwa ikabasabira imbabazi; rwose bari gusanga Allah ari Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  65. Oya! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wawe! Ntibazigera bemera by’ukuri, keretse babanje kukugira (yewe Muhamadi) umucamanza mu makimbirane yavuka hagati yabo, hanyuma ntibasigarane ingingimira mu mitima yabo kubera uko wabakiranuye, kandi bakabyakira banyuzwe
  66. N’iyo tuza kubategeka tuti "Mwiyice cyangwa muve mu mazu yanyu (mwimuke burundu)", ntabyo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo basabwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah)
  67. Iyo biza kuba bityo (bakoze ibyo basabwa), rwose twari kubaha ingororano zihambaye ziduturutseho
  68. Kandi twari no kubayobora inzira igororotse
  69. Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza
  70. Izo ni ingabire zituruka kwa Allah, kandi Allah arahagije kuba ari Umumenyi uhebuje
  71. Yemwe abemeye! Mujye mwitonda (mu kwitegura umwanzi); mujye mujya ku rugamba mu matsinda atandukanye cyangwa mugendere hamwe
  72. Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati "Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo
  73. Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi ), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati "Iyo nza kuba hamwe na bo, nari kugira intsinzi ihambaye
  74. Bityo, babandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye
  75. Ni iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati "Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe
  76. Abemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani iroroshye
  77. Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) babandi babwiwe bati "Mureke kurwana ahubwo muhozeho amasengesho, munatange amaturo", ariko ubwo bategekwaga kurwana, ni bwo agatsiko muri bo katinye abantu nk’uko kagatinye Allah cyangwa se birenzeho. Karavuga kati "Nyagasani wacu! Kuki udutegetse kurwana? Iyaba wari uturetseho igihe gito!" Vuga uti "Ibyishimo by’isi ni iby’igihe gito, naho imperuka ni nziza k’utinya (Allah), kandi ntimuzahuguzwa habe n’ikingana n’akadodo ko mu rubuto rw’itende
  78. Aho muzaba muri hose, urupfu ruzahabasanga, kabone n’ubwo mwaba muri mu nyubako z’imitamenwa. Kandi n’iyo bagezweho n’icyiza, baravuga bati "Iki giturutse kwa Allah", naho bagerwaho n’ikibi, bakavuga bati "Iki kiguturutseho (wowe Muhamadi)". Vuga uti "Byose bituruka kwa Allah". Ese kuki aba bantu batabasha gusobanukirwa amagambo
  79. Icyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya
  80. Uwumviye Intumwa (Muhamadi), mu by’ukuri aba yumviye Allah, naho uteye umugongo (aba yihemukiye), kandi ntabwo twakohereje kuba umurinzi wabo
  81. Baranavuga bati "Turumvira", ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi
  82. Ese ntibatekereza kuri Qur’an? Iyo iza kuba yaraturutse ku wundi utari Allah, rwose bari kuyisangamo ukwivuguruza kwinshi
  83. N’iyo bagezweho n’ikintu kijyanye n’umutekano cyangwa giteza ubwoba (muri rubanda) baragisakaza; nyamara iyo baza kukigarura ku ntumwa (Muhamadi) n’abayobozi muri bo, rwose abasesenguzi muri bo bari kugisobanukirwa (bakareba niba ari ngombwa kugisakaza cyangwa niba atari ngombwa). Nyamara iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari gukurikira Shitani, usibye bake muri mwe
  84. Maze ujye urwana mu nzira ya Allah- ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya nawe urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyir’ibihano bikaze
  85. Uzakorera (mugenzi we) ubuvugizi bwiza azabihemberwa (kwa Allah), n’uzagambanira (mugenzi we) azabihanirwa. Kandi Allah ni Umugenzuzi wa buri kintu
  86. N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu
  87. Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse we. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. Nonese ni nde wavuga ukuri kurusha Allah
  88. Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)
  89. Bifuza ko mwahakana nk’uko bahakanye, mukaba kimwe nka bo. Bityo, ntimukagire abo mugira inshuti magara muri bo kugeza bimutse kubera Allah. Ariko nibatera umugongo, muzabafate mubice aho muzabasanga hose, kandi ntimuzagire inshuti magara cyangwa umutabazi muri bo
  90. Uretse babandi bifatanya n’abantu mufitanye amasezerano (y’amahoro), cyangwa ababagana bafite imitima idashaka kubarwanya cyangwa kurwanya bene wabo. Kandi iyo Allah aza kubishaka, yari kubaha ububasha (burenze ubwanyu) maze bakabarwanya. Ariko nibabareka ntibabarwanye, bakishyira mu maboko yanyu, ubwo (mwibuke ko) Allah nta burenganzira yabahaye (bwo kubarwanya)
  91. Muzabona abandi (muri bo bigira abemeramana) bashaka ko mubaha amahoro, ndetse (bakanishushanya) kuri bene wabo (b’abahakanyi) kugirango nabo babahe amahoro. Buri uko (bagenzi babo) babahamagariye gusubira mu buyobe, barushaho kubwishoramo. Bityo, nibatabareka ngo babahe amahoro, ngo banareke kubarwanya, icyo gihe muzabafate mubice aho muzabasanga hose. Abo ni bo twabahereye uburenganzira bugaragara (bwo kubarwanya)
  92. Ntibikwiye ku mwemera kwica umwemera (mugenzi we) keretse bimugwiririye. N’uwishe umwemera bimugwiririye, agomba kubohora umucakara w’umwemera ndetse akanatanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe, keretse bayimurekeye (bakamubabarira). N’iyo uwishwe akomoka mu bantu muhanganye ku rugamba, we akaba yari umwemera, icyo gihe uwishe agomba kubohora umucakara w’umwemera. Naho iyo akomoka mu bantu mufitanye amasezerano y’amahoro, icyo gihe (uwishe) atanga impozamarira ihabwa abo mu muryango w’uwishwe akanabohora umucakara w’umwemera. Ariko utazagira ubushobozi (bwo kubohora umucakara), agomba gusiba amezi abiri akurikirana kugira ngo yicuze kuri Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  93. Naho uwica umwemera abigambiriye, igihano cye ni umuriro wa Jahanamu, azabamo ubuziraherezo; kandi Allah aramurakarira, akamuvuma ndetse yanamuteguriye ibihano bihambaye
  94. Yemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ariwe wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti "Ntabwo uri umwemera"; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
  95. Bamwe mu bemera banze kujya ku rugamba badafite impamvu, ntibahwanye n’abaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Allah yahaye urwego rwisumbuye abaharanira inzira ye bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo, kurenza abanze kujya ku rugamba. Kandi buri wese (abajya ku rugamba n’abatajyayo bafite impamvu) Allah yabasezeranyije ibyiza, ariko abaharanira inzira ya Allah, yabahaye urwego rwisumbuye kurusha abatagiye ku rugamba, maze abahemba ibihembo bihambaye
  96. (Ari byo): inzego (z’ikirenga mu ijuru), imbabazi ndetse n’impuhwe bimuturutseho. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi
  97. Mu by’ukuri, babandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati "Mwari mu biki?" Bakabasubiza bati "Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi". Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati "Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?" Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi
  98. Uretse abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana badashoboye kwirwanaho cyangwa kuyoboka inzira (yo kwimuka)
  99. Abo Allah azabababarira, kandi Allah ni Umunyembabazi, Ubabarira ibyaha
  100. N’uzimuka kubera idini ya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi
  101. Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya isengesho (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara
  102. N’igihe (yewe Muhamadi) uzaba uri kumwe na bo (ku rugamba), ukabayobora mu isengesho, icyo gihe itsinda rimwe muri bo rihagararana nawe mu isengesho rijye rinagumane intwaro zaryo. Nirimara kubama, rijye rijya inyuma yanyu mu birindiro, nuko haze irindi tsinda ritarasenga, naryo risengane na we, kandi ribe menge rinagumane intwaro zaryo 39. Abahakanye bifuza ko mwarangara mukibagirwa intwaro zanyu n’imitwaro yanyu bakabagwa gitumo. Ariko nta kosa kuri mwe gushyira intwaro hasi igihe mufite imbogamizi z’imvura cyangwa murwaye, gusa mukaba menge. Mu by’ukuri, Allah yateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza
  103. Nimurangiza gusenga, mujye musingiza Allah muhagaze, mwicaye, munaryamye. Ariko mu gihe mutekanye, mujye muhozaho amasengesho (mu buryo busanzwe). Mu by’ukuri, amasengesho ku bemera ni itegeko ryashyiriweho igihe kigenwe
  104. Kandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nka mwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  105. Mu by’ukuri, twaguhishuriye igitabo (Qur’an) gikubiyemo ukuri, kugira ngo ukiranure abantu ukoresheje ibyo Allah yakwigishije, kandi ntukavuganire abahemu
  106. Unasabe Allah kukubabarira; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  107. Kandi ntukavuganire babandi bihemukira ubwabo. Mu by’ukuri, Allah ntakunda umuhemu, umunyabyaha
  108. Bihisha abantu (bagakora ibibi) ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora
  109. Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi
  110. N’ukoze ikibi cyangwa akihemukira, hanyuma agasaba imbabazi Allah, azasanga Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  111. N’ukoze icyaha aba akikoreye we ubwe (ingaruka zacyo ziba kuri we), kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  112. N’ukoze igicumuro cyangwa icyaha hanyuma akakigereka ku mwere, rwose aba yikoreye ikinyoma gikomeye n’icyaha kigaragara
  113. Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara nta we bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye
  114. Nta cyiza na kimwe kiba muri byinshi mu biganiro byabo by’ibanga, keretse (ibiganiro) by’ubwiriza gutanga amaturo, gukora ibikorwa byiza cyangwa kunga abantu. N’uzakora ibyo agamije kwishimirwa na Allah, tuzamugororera ibihembo bihambaye
  115. N’uzanyuranya n’Intumwa (Muhamadi) nyuma y’uko umuyoboro w’ukuri umugaragariye, agakurikira inzira itari iy’abemera; tuzamurekera mu byo yahisemo, ndetse tumwinjize mu muriro wa Jahanamu, kandi ni ryo herezo ribi
  116. Mu by’ukuri, Allah ntababarira (icyaha cyo) kumubangikanya, ahubwo ababarira ibitari icyo k’uwo ashaka. Kandi ubangikanya Allah, rwose aba ayobye bikabije
  117. (Abasenga ibitari Allah) nta kindi basenga kitari (ibigirwamana by’) ibigore baretse (Allah), kandi nta n’ikindi basenga kitari Shitani wigometse
  118. Allah akaba yaramuvumye. (Shitani na we) yaravuze ati "Rwose (ndahiye ko) nzagira bamwe mu bagaragu bawe nigarurira
  119. Kandi rwose nzabayobya, nzabizeza ibinyoma, kandi nzabategeka guca amatwi y’amatungo40, nzanabategeka guhindura kamere ndemano yibiremwa bya Allah. Kandi uzagira Shitani inshuti magara aretse Allah, azaba agize igihombo kigaragara
  120. (Shitani) abasezeranya (ibinyoma), akanabizeza (ibyo batazabona). Kandi nta cyo Shitani abizeza kitari ibishuko
  121. Abo ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi ntibazabona aho bawuhungira
  122. Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah
  123. (Kwinjizwa mu ijuru) ntibizaba ku bw’ibyifuzo byanyu cyangwa ku bwibyifuzo by’abahawe igitabo. Uzakora ikibi azagihanirwa kandi ntazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah
  124. N’uzakora ibitunganye, yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore, kandi akaba ari umwemera, abo bazinjira mu Ijuru kandi ntibazigera bahuguzwa habe n’iyo byaba ikingana n’intimatima
  125. Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’umugiraneza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara
  126. Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah; ndetse Allah azi neza buri kintu
  127. Baranagusobanuza ku byerekeye abagore, vuga uti " Allah abasobanurira ibirebana na bo, ndetse n’ibyo musomerwa mu gitabo byerekeye abakobwa b’impfubyi, babandi mudaha ibyo bagenewe (inkwano, umurage...), kandi mugashaka kubarongora. Kandi (akabasobanurira) ibijyanye n’abana b’abanyantege nke no kugirira ubutabera impfubyi. Kandi ibyiza byose mukora Allah ni Umumenyi wabyo uhebuje
  128. Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora
  129. Nta n’ubwo muzigera mushobora kugira uburinganire (mu rukundo) hagati y’abagore kabone n’ubwo mwakwitwararika. Bityo, ntimuzabogamire cyane (kuri umwe muri bo, mumugenera igihe kinini n’amafunguro arenze) mugasiga abandi ari nka banyirantabwa. Kandi nimutunganya ibikorwa byanyu (mubagirira ubutabera) mukanatinya Allah, mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  130. Ariko nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Ushishoza
  131. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twagiriye inama abahawe igitabo mbere yanyu ndetse na mwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Umukungu, Ushimwa bihebuje
  132. Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Ndetse Allah arahagije kuba Umurinzi
  133. Aramutse abishatse yabakuraho, yemwe bantu, maze akazana abandi. Kandi ibyo Allah arabishoboye
  134. Ushaka ibihembo byo ku isi, (azirikane ko) mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo by’isi n’imperuka. Kandi Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje
  135. Yemwe abemeye! Mube abahagararizi b’ubutabera, abatangabuhamya kubera Allah, kabone n’ubwo byaba kuri mwe ubwanyu, ababyeyi cyangwa abo mufitanye isano. N’ubwo (utangwaho ubuhamya) yaba ari umukungu cyangwa umutindi, Allah ni we w’ibanze kuri bo bombi. Bityo ntimuzakurikire irari ngo ribabuze kugira ubutabera; kandi nimutanga ubuhamya bw’ikinyoma cyangwa mukirengagiza (ukuri), mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora
  136. Yemwe abemeye! Nimwemere Allah, Intumwa ye (Muhamadi), Igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa ye ndetse n’ibitabo yahishuye mbere. Kandi uzahakana Allah, abamalayika be, ibitabo bye, intumwa ze ndetse n’umunsi w’imperuka, rwose azaba ayobye bikabije
  137. Mu by’ukuri, babandi bemeye hanyuma bagahakana, maze bakongera bakemera nanone bakongera bagahakana, hanyuma bakarushaho ubuhakanyi, Allah ntabwo azabababarira kandi nta n’ubwo azabayobora inzira (itunganye)
  138. Geza inkuru ku ndyarya y’uko zizahanishwa ibihano bibabaza
  139. Babandi bagira abahakanyi inshuti magara baretse abemera, ese baba babashakaho icyubahiro? Mu by’ukuri, icyubahiro cyose ni icya Allah
  140. Kandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu
  141. Babandi (indyarya) babatega iminsi, maze mwagira intsinzi iturutse kwa Allah, bakavuga bati "Ese ntitwari kumwe namwe?" Nyamara iyo abahakanyi batsinze, barababwira bati "Ese ntitwabateye ingabo mu bitugu tukanabarinda abemera?" Allah azabakiranura ku munsi w’imperuka, kandi Allah ntazigera aha abahakanyi ubushobozi bwo gutsinda abemera
  142. Mu by’ukuri, indyarya zishaka kuryarya Allah, ariko we akaburizamo uburyarya bwazo. N’iyo bahagurutse bagiye gusenga, bahagurukana ubunebwe biyereka abantu, kandi ntibibuka Allah uretse gake
  143. Baba bahuzagurika hagati aho (hagati y’Abayisilamu n’abahakanyi); ntibabe muri aba cyangwa muri bariya. Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora)
  144. Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti magara muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)
  145. Mu by’ukuri, indyarya zizaba ziri mu ndiba y’umuriro, kandi (yewe Muhamadi) ntuzababonera umutabazi
  146. Uretse babandi bicujije bagakora ibikorwa bitunganye, bagafatana urunana ku idini rya Allah, kandi bagatunganya idini ryabo kubera Allah, abo bazaba bari kumwe n’abemera. Rwose Allah azahemba ibihembo bihambaye abemera
  147. Ese Allah byamwungura iki kubahana, igihe mumushimira mukanamwemera? Kandi Allah ni Ushima (abagaragu be), Umumenyi uhebuje
  148. Allah ntakunda (ko umuntu) yakwatura ibibi mu ruhame, uretse uwakorewe amahugu (ushobora kuvuga ibibi by’uwamuhuguje). Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  149. Mwashyira icyiza ahagaragara cyangwa mukagihisha, cyangwa se mukababarira ikibi; mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushobora byose
  150. Mu by’ukuri, babandi bahakana Allah n’intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’intumwa ze, bavuga bati "Twemera zimwe tugahakana izindi", bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)
  151. Abo ni bo bahakanyi nyabo, kandi twateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza
  152. Naho babandi bemeye Allah n’intumwa ze, ntibagire iyo barobanura muri zo, abo (Allah) azabaha ibihembo byabo, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  153. Abahawe igitabo (Abayahudi) bagusaba ko ubamanurira igitabo giturutse mu ijuru. Mu by’ukuri, basabye Musa ibirenze ibyo, ubwo bamubwiraga bati "Twereke Allah imbona nkubone", maze bagahita bakubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba kubera guhakana kwabo. Nuko bigirira akamasa (ikigirwamana) nyuma y’uko ibimenyetso bigaragara bibagezeho. Ariko ibyo twarabibababariye. Twanahaye Musa ibimenyetso bigaragara
  154. Tuzamura umusozi hejuru yabo kubera (kurenga ku) isezerano ryabo rikomeye. Turababwira tuti "Nimwinjire mu marembo (ya Yeruzalemu) mwicishije bugufi, turanababwira tuti "Ntimuzarengere isabato". Kandi twabagizeho isezerano rikomeye (ntibaryubahiriza)
  155. (Ndetse twarabavumye) kubera kwica isezerano kwabo rikomeye, guhakana amagambo ya Allah, kwica abahanuzi babarenganyije ndetse no kuvuga bati "Imitima yacu irapfundikiye (ntiyumva)". Ahubwo Allah yarayidanangiye kubera ubuhakanyi bwabo, bityo ntibemera uretse gake
  156. Kandi (twarabavumye) kubera ubuhakanyi bwabo n’imvugo yabo yuje ikinyoma gihambaye bagiriye Mariyamu (bamushinja ubusambanyi)
  157. No k’ubw’imvugo yabo igira iti "Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah". Nyamara ntibamwishe ntibanamubambye; ahubwo (bishe kandi banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri, babandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidi- kanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa nawe). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe
  158. Ahubwo Allah yamuzamuye iwe. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  159. Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe 41. Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo
  160. Kubera ibikorwa bibi by’Abayahudi no gukumira (abantu) cyane kugana inzira ya Allah, twabaziririje ibyiza (mu biribwa) byari bibaziruriwe
  161. No kwakira Riba42 kwabo kandi barayibujijwe, ndetse no kurya imitungo y’abantu kwabo mu buriganya. Kandi abahakanyi muri bo twabateguriye ibihano bibabaza
  162. Cyakora, abacengeye mu bumenyi muri bo n’abemera; bemera ibyo wahishuriwe ndetse n’ibyahishuwe mbere yawe; (bakemera) abahozaho amasengesho, abatanga amaturo, ndetse n’abemera Allah n’umunsi w’imperuka; abo tuzabahemba ibihembo bihambaye
  163. Mu by’ukuri, twaguhishuriye (ubutumwa) nk’uko twabuhishuriye Nuhu (Nowa) n’abahanuzi baje nyuma ye, twanahishuriye Ibrahim (Aburahamu), Ismail (Isimayili), Is’haq (Isaka), Yaqub (Yakobo) n’urubyaro rwe, Isa (Yesu), Ayub (Yobu), Yunus (Yonasi), Haruna (Aroni) na Sulaiman (Salomoni); naho Dawud (Dawudi) twamuhaye Zaburi
  164. Kandi (twohereje) intumwa twakubwiye ibyazo mbere (y’ihishurwa ry’uyu murongo), hakaba n’intumwa tutakubwiye ibyazo. Kandi Allah yavugishije Musa mu buryo butaziguye
  165. (Izo) ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza intumwa. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  166. Ariko (nibaguhakana yewe Muhamadi), Allah ahamya ibyo yaguhishuriye; yabihishuye (bishingiye) ku bumenyi bwe ndetse n’abamalayika bahamya (ukuri kwabyo). Kandi Allah arahagije kuba Umuhamya
  167. Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakumira (abantu kugana) inzira ya Allah, rwose bayobye bikabije
  168. Mu by’ukuri, babandi bahakanye bakanakora ibidatunganye, Allah ntazabababarira kandi ntazabayobora inzira itunganye
  169. Uretse (kubayobora) inzira yo mu muriro wa Jahanamu, bazabamo ubuziraherezo; kandi ibyo kuri Allah biroroshye
  170. Yemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  171. Yemwe abahawe igitabo (Abakirisitu)! Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge ibitari ukuri kuri Allah. Mu by’ukuri, Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye ("Ba!" abaho) yohereje muri Mariyamu na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’intumwa ze kandi ntimukavuge "Ubutatu!"; musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi
  172. Mesiya n’abamalayika b’ibyegera (bya Allah) ntibaterwa isoni no kuba abagaragu ba Allah. Kandi uzaterwa isoni no kumugaragira akanibona, bose azabakusanyiriza iwe (abacire urubanza)
  173. Naho babandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, azabagororera ingororano zabo zuzuye, anabongerere mu ngabire ze. Ariko babandi banze kumugaragira bakanibona, azabahanisha ibihano bibabaza. Kandi ntibazagira umurinzi cyangwa umutabazi utari Allah
  174. Yemwe bantu! Mu by’ukuri, mwagezweho n’ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur’an)
  175. Bityo, babandi bemeye Allah bagafatana urunana kuri we (bamugandukira), azabinjiza mu mpuhwe n’ingabire bye, kandi abayobore iwe mu nzira igororotse
  176. Baragusobanuza (yewe Muhamadi ku bijyanye n’amategeko y’izungura). Vuga uti " Allah abasobanurira ibyerekeye inshike. Igihe umuntu apfuye adasize umwana (cyangwa se umubyeyi), ariko asize mushiki we, ahabwa kimwe cya kabiri cy’ibyo yasize. Iyo (uwapfuye) yari umugore kandi akaba nta mwana asize, musaza we aramuzungura. Naho iyo (bashiki be) ari babiri (cyangwa barenzeho), bahabwa bibiri bya gatatu by’ibyo yasize. Baba ari abavandimwe b’igitsina gabo na gore; icyo gihe umuhungu ahabwa umugabane ungana n’uw’abakobwa babiri". (Uko ni ko) Allah abasobanurira (amategeko ye) kugira ngo mutayoba. Kandi Allah ni Umumenyi wa buri kintu