5.The Table

  1. Yemwe abemeye! Mujye mwuzuza amasezerano. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo muza kugaragarizwa ko mwaziririjwe. Muziririjwe kandi guhiga igihe mwinjiye mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu (Hija). Mu by’ukuri, Allah ategeka ibyo ashaka
  2. Yemwe abemeye! Ntimukubahuke ubutagatifu bw’ibimenyetso bya Allah (bijyanye n’umutambagiro mutagatifu), cyangwa ukwezi gutagatifu (mugukoramo urugamba), amatungo yagenewe kuba ibitambo (muyahohotera), n’abantu cyangwa amatungo biriho ibimenyetso (biranga ibigiye mu mutambagiro mutagatifu), cyangwa (guhohotera) abagana Ingoro Ntagatifu bashaka ingabire no kwishimirwa na Nyagasani wabo. Ariko nimusoza (umutambagiro mutagatifu) mwemerewe guhiga. Kandi urwango mufitiye abantu babakumiriye kugera ku Musigiti Mutagatifu ntiruzatume mugira nabi. Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri, Allah ni nyir’ibihano bikaze
  3. Mwaziririjwe (kurya) icyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, icyabagiwe ikitari Allah, ikishwe kinizwe, ikishwe gikubiswe, icyapfuye gihanutse, icyapfuye gitewe ihembe n’ikindi, n’icyariwehon’inyamaswa (kigapfa) uretse icyo mwabashije kubaga kitarapfa), ndetse n’icyabagiwe ibigirwamana. (Mwaziririjwe kandi) kuraguza (mushaka kumenya ibizababaho); ibyo byosekuri mwe ni ukwigomeka ku mategeko ya Allah. Kuri ubu, babandi bahakanye bataye icyizere (cy’uko mutakivuye) mu idini ryanyu, bityo ntimukabatinye, ahubwo abe ari njye mutinya. Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu. Ariko uzasumbirizwa n’inzara atari ukwigomeka (akarya ibyaziririjwe, nta cyaha kuri we), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  4. Barakubaza (yewe Muhamadi)ku byerekeye ibyo baziruriwe (kurya). Vuga uti "Muziruriwe (kurya) ibyiza n’umuhigo mwafatiwe n’ibisiga ndetse n’imbwa mwatoje mukazigisha (guhiga) nk’uko Allah yabibigishije. Bityo, mujye murya ibyo zabafatiye mubivugireho izina rya Allah (igihe ariko muzohereje guhiga), kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura
  5. Ubu muziruriwe (kurya) amafunguro meza. Muziruriwe kandi amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abakirisitu),ndetse nabo baziruriwe amafunguro yanyu. Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemerakazi n’abiyubashye muri babandi bahawe igitabo mbere yanyu, igihe mwabahaye inkwano zabo, kandi namwe mwiyubashye, mutiyandarika cyangwa ngo mugire inshoreke. Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba impfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo
  6. Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore. Nimuba mufite Janaba (mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga) mujye mwisukura (mwiyuhagira umubiri wose). Ariko nimuba murwaye cyangwa muri ku rugendo, cyangwa umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwabonanye n’abagore ntimubone amazi, mujye mukora Tayamamu mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye; mugihanaguze mu buranga bwanyu no ku maboko yanyu. Allah ntashaka kubashyiriraho ibibaremereye, ahubwo arashaka kubeza no kubasenderezaho inema ze kugira ngo mushimire
  7. Munibuke inema za Allah kuri mwe n’isezerano rye rikomeye yabasezeranyije ubwo mwavugaga muti "Twumvise kandi twumviye". Kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibiri mu bituza byanyu
  8. Yemwe abemeye! Mujye muhagarara mwemye (mwuzuza inshingano zanyu) kubera Allah, kandi mujye muba abahamya batabogama, ndetse urwango mufitiye abantu ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye gutinya Allah, kandi mutinye Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora
  9. Allah yasezeranyije babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzabababarira no kuzabagororera ibihembo bihambaye
  10. Naho babandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo ni abantu bo mu muriro
  11. Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimutinye Allah. Kandi abemera bajye biringira Allah
  12. Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndi kumwe na mwe, nimuramuka muhojejeho amasengesho, mugatanga amaturo, mukemera intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse
  13. Bityo kubera kwica isezerano ryabo rikomeye, twarabavumye tunadanangira imitima yabo kuko bahindura amagambo (ya Allah ari muri Tawurati) bakayakura mu myanya yayo, kandi banirengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga. Ndetse ntuzahwema kubabonaho ubuhemu, uretse bake muri bo. Ku bw’ibyo, bababarire unirengagize (ibibi byabo). Mu by’ukuri, Allah akunda abakora ibyiza
  14. No muri babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu", twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice kinini (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora
  15. Yemwe abahawe igitabo! Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjiri) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah
  16. (Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro babandi bashaka kwishimirwa nawe, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse
  17. Rwose abavuze ko Imana ari yo Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), barahakanye. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni nde wagira ububasha bwo kugira icyo akora, Allah aramutse ashatse kurimbura Mesiya mwene Mariyamu, nyina, ndetse n’abari ku isi bose?" Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo, ni ibya Allah. Arema icyo ashatse. Kandi Allah ni Ushobora byose
  18. Kandi Abayahudi n’Abakirisitu baravuga bati "Turi abana ba Allah tukaba n’abakunzi be". Vuga uti "Nonese kuki abahanira ibyaha byanyu?" Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira
  19. Yemwe abahawe igitabo! Rwose intumwa yacu (Muhamadi) yabagezeho ibasobanurira (ukuri) nyuma y’igihe kirekire nta ntumwa yoherejwe (hagati ya Issa na Muhamadi), kugira ngo mutazagira urwitwazo muvuga muti "Ntawe utanga inkuru nziza cyangwa umuburizi watugezeho". Ariko ubu noneho utanga inkuru nziza akaba n’umuburizi yabagezeho. Kandi Allah ni Ushobora byose
  20. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati "Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari wewese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu)
  21. Yemwe bantu banjye! Nimwinjire ku butaka butagatifu (Yerusalemu) Allah yabasezeranyije. Kandi ntimuzasubire inyuma (muhunga urugamba) mukaba abanyagihombo
  22. Baravuga bati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, (kuri ubwo butaka) hari abantu b’ibihangange kandi ntabwo tuzahinjira batabanje kuhava; nibahava nibwo tuzahinjira
  23. Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati"Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemera
  24. Baravuga bati "Yewe Musa! Mu by’ukuri, ntiduteze kuhinjira na rimwe igihe cyose bagihari. Bityo, genda wowe na Nyagasani wawe mubarwanye mwembi, rwose twebwetwiyicariye aha
  25. (Musa) aravuga ati "Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, nta we ngenga uretse njye ubwanjye n’umuvandimwe wanjye; bityo, dutandukanye n’abantu b’ibyigomeke
  26. (Allah) aravuga ati "Rwose (ubwo butaka) babuziririjwe imyaka mirongo ine, (bazayimara) barindagira mu isi; bityo b’ibyigomeke". ntuzababazwen’abantu
  27. Kandi (yewe Muhamadi)ubabarire by’ukuri inkuru y’abana babiri ba Adamu (Gahini na Abeli), ubwo bombi batangaga ibitambo; icy’umwe muri bo (Abeli) kikakirwa ariko icy’undi (Gahini) nticyakirwe. (Gahini) aravuga ati "Rwose ndakwica". (Abeli) aravuga ati "Mu by’ukuri, Allah yakira (ibikorwa) by’abamutinya
  28. Nuramuka undambuyeho ukuboko kwawe kugira ngo unyice, njye sinakuramburaho ukwanjye ngo nkwice, kuko mu by’ukuri njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose
  29. Njye ndashaka ko wikorera umutwaro w’ibyaha byanjye n’ibyawe, maze ukaba mu bantu bo mu muriro. Icyo ni cyo gihembo cy’abanyamahugu
  30. Nuko umutima we umwoshya kwica umuvandimwe we, aramwica maze aba abaye mu banyagihombo
  31. Nuko Allah yohereza icyiyoni gicukura mu butaka (gihamba kigenzi cyacyo), kugira ngo kimwereke uko ashyingura umuvandimwe we. (Gahini) aravuga ati "Mbega ibyago! Ubu koko nananiwe kuba nk’iki cyiyoni ngo nshyingure umuvandimwe wanjye?" Ubwo aba abaye mu bicuza (impamvu atabikoze)
  32. Kubera ibyo, twategetse bene Isiraheli ko uzica umuntu atamuhoye ko yishe undi cyangwa ko yakoze ubwononnyi ku isi, azafatwa nk’uwishe ab’isi bose. N’uzarokora ubuzima bw’umuntu, azagororerwa nk’uwarokoye ab’isi bose. Kandi rwose intumwa zacu zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko abenshi muri bo nyuma yabyo bakomeje kuba abangizi ku isi
  33. Mu by’ukuri, igihano cy’abarwanya Allah n’intumwa ye bakanakwiza ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bagacibwa bakabambwa, amaboko cyangwa n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu 43. Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye
  34. Uretse babandi bicujije mbere y’uko mubafata (ngo bahanwe). Bityo mumenye ko Allahari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  35. Yemwe abemeye! Mutinye Allah munakore ibikorwa bituma mumwiyegereza, kandi muharanire inzira ye kugira ngo mukiranuke
  36. Mu by’ukuri babandi bahakanye, n’iyo baba bafite ibiri mu isi byose n’ibindi nkabyo kugira ngo babyicunguze ibihano byo ku munsi w’imperuka, ntabwo bizemerwa kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  37. Bazifuza kuva mu muriro ariko ntibazigera bawuvamo, kandi bazanahanishwa ibihano bihoraho
  38. Umujura w’umugabo n’umujura w’umugore mujye mubaca amaboko bibe igihano cy’ibyo bakoze, igihano ntangarugero giturutse kwa Allah. Kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  39. Ariko uwicuza nyuma yo gukora icyaha ndetse akanakora ibikorwa byiza, rwose Allah aramubabarira. Mu by’ukuri, Allah niUbabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  40. Ese ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Ahana uwo ashaka akanababarira uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose
  41. Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abihutira kujya mu buhakanyi muri babandi bavuze bati "Twaremeye" babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abaza kumviriza ibyo uvuga bagamije kujya ibinyoma, baza kumva ibyo uvuga kuvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe. Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati "Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge". Uwo Allah ashatse kugeragezantacyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni babandi Allah atashatse kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye
  42. (Bakunda) gutega amatwi ibinyoma bakanakunda kurya ibyaziririjwe. Nibakugana (yewe Muhamadi) ujye ubakiranura cyangwa ubirengagize. Nubirengagiza nta cyo bazagutwara kandi nubakiranura, ujye ubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, Allah akunda abakoresha ubutabera
  43. Ese ni gute bagusaba ko ubakiranura kandi bafite Tawurati ikubiyemo amategeko ya Allah? Nyamara nyuma y’ibyo bagatera umugongo. Abo rwose ntabwo ari abemera (nyakuri)
  44. Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi
  45. Kandi twabategetse muri yo (Tawurati) ko uwishe umuntu (abigambiriye) nawe yicwa, ukuyemo ijisho nawe akurwemo ijisho, uciye izuru nawe acibwe izuru, uciye ugutwi nawe acibwe ugutwi, ukuye iryinyo nawe akurwe iryinyo, n’ukomerekeje nawe akomeretswe. Ariko uzababarira (ntiyihorere), ibyo bizatuma ababarirwa ibyaha. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi
  46. Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjiri irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinya Allah
  47. Ngaho abahawe Ivanjilinibategekeshe ibyo Allah yayibahishuriyemo.Kandi abatazakiranura abantu bifashishijeibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi
  48. Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryangoumwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza.Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe
  49. Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke
  50. Nonese barashaka amategeko yo mu bihe by’ubujiji? Ese ni nde wakiranura neza kurusha Allah, ku bantu bizera nyabyo
  51. Yemwe abemeye! Ntimukagire Abayahudi n’Abakirisitu inshuti zanyu magara (mubabitsa amabanga yanyu, kuko) bamwe ari inshuti magara z’abandi. Kandi uzabagira inshuti magara muri mwe, uwo azaba abaye umwe muri bo. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
  52. Nuko ugasanga babandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bihutira kubagana bavuga bati "Turatinya ko twagerwaho n’amakuba". Nyamara Allah yazana intsinzi cyangwa ikindi giturutse iwe, bagatangira kwicuza kubera ibyo bagize ibanga mu mitima yabo
  53. Naho babandi bemeye bazavuga bati "Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemera)?" Ibikorwa byabo byabaye impfabusa (kubera uburyarya bwabo) nukobaba abanyagihombo
  54. Yemwe abemeye!Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi nabo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza kuwo ashaka. Kandi Allah ni uhebuje mu gutanga, Umumenyi uhebuje
  55. Mu by’ukuri, inshuti yanyu magara ni Allah, Intumwa ye n’abemeye; babandi bahozaho amasengesho bakanatanga amaturo bicishije bugufi (kuri Allah)
  56. Kandi uzagira inshuti magara Allah, Intumwa ye, ndetse n’abemera; mu by’ukuri, itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda
  57. Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti magara babandi bagize idini ryanyu urunnyego n’igikinisho muri babandi bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’abahakanyi, kandi mutinye Allah niba koko muri abemera
  58. N’iyo muhamagariye (abantu) kujya gusenga, babigira urunnyego n’igikinisho; ibyo ni ukubera ko ari abantu badatekereza
  59. Vuga uti "Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke
  60. Vuga uti "Ese mbabwire uzahembwa ibihembo bibi kwa Allah kurusha ibyo (by’inkozi z’ibibi)? Ni abavumwe na Allah akabarakarira, akagira bamwe muri bo inkende n’ingurube ndetse n’abagaragira ibigirwamana. Abo (ku munsi w’imperuka) bazaba bari ahantu habi kurusha ahandi (mu muriro), kandi bayobye nyabyo inzira igororotse
  61. N’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti "Twaremeye", nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose
  62. Uzanabona abenshi muri bo (Abayahudi) bihutira kujya mu byaha, mu bugizi bwa nabi no kurya ibyaziririjwe. Rwose ibyo bakoraga ni bibi
  63. Kuki abihayimana n’abamenyi (babo) batababuza imvugo yabo y’icyaha no kurya ruswa? Rwose ibyo bakoraga ni bibi
  64. Kandi Abayahudi baravuze bati "Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira)". Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amabokoye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi
  65. Kandi mu by’ukuri, iyo abahawe igitabo baza kwemera bakanatinya (Allah), rwose twari kubababarira ibyaha byabo, kandi twari kubinjiza mu busitani bwuje inema (Ijuru)
  66. Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, arikoabenshi muri bo bakora ibibi
  67. Yewe Ntumwa (Muhamadi)! Sohoza ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nutabikora, ubwo uzaba udasohoje ubutumwa bwe. Kandi Allah azakurinda abantu. Mu by’ukuri, Allahntayobora abantu b’abahakanyi
  68. Vuga uti "Yemwe abahawe igitabo! Nta cyo muzaba mushingiyeho (mu kwemera kwanyu) kugeza ubwo muzashyira mu bikorwa Tawurati, Ivanjilin’ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu (Qur’an)". Kandi rwose, ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Bityo ntukababazwen’abantu b’abahakanyi
  69. Mu by’ukuri, babandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abakirisitu (abemeye ubutumwa bwa Yesu ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allahby’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, nta bwoba bazagira habe n’agahinda
  70. Rwose twakiriye isezerano rya bene Isiraheli tunaboherereza intumwa. Buri uko intumwa yabazaniraga ibyo imitima yabo itararikiye, zimwe barazihinyuraga izindi bakazica
  71. Bibwiraga ko batazahanwa, nuko barahuma (ntibabona ukuri) banaba ibipfamatwi (ntibumva ukuri); maze (baricuza) Allah arabababarira, nyuma nanone abenshi muri bo barongera barahuma baba n’ibipfamatwi. Kandi Allah abona bihebuje ibyo bakora
  72. Rwose babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Imana ni yo Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)", barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati "Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu". Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara
  73. Rwose babandi bavuze bati "Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)", barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwahon’ibihano bibabaza
  74. Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Uhebuje mu kubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  75. Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari intumwa y’Imana, kandi hari n’izindi ntumwa zahise mbere ye. Ndetse nanyina yari umunyakuri cyane (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri)
  76. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Ni gute musenga (ibigirwamana) mu cyimbo cya Allah, nyamara bidashobora kugira icyo bibatwara cyangwa ngo bigire icyo bibungura? Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  77. Vuga uti "Yemwe abahawe igitabo! Ntimugakabye mu idini ryanyu (murishyiramo) ibitari ukuri, kandi ntimugakurikire amarangamutima y’abantu bayobye mbere, bakanayobya benshi, ndetse bakayoba inzira y’ukuri
  78. Babandi bahakanye bo muri beneIsiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga
  79. Ntabwo babuzanyaga ibibi bakoraga. Rwose ibyo bakoraga ni bibi
  80. Uzasanga abenshi muri bo bagira inshuti magara babandi bahakanye. Rwose ibyo imitima yabo yashyize imbere ni bibi; ibyo byatumye Allah abarakarira, kandi bazaba mu bihano ubuziraherezo
  81. Nyamara iyo baza kuba bemera Allah n’umuhanuzi (Muhamadi) ndetse n’ibyo yahishuriwe, ntibari kubagira inshuti magara; ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke
  82. Rwose uzasanga Abayahudi n’ababangikanyamana ari bo barusha abandi kugirira abemera urwango rukomeye. Uzasanga kandi abiteguye gukunda abemera (Abayisilamu) ari abavuga bati "Mu by’ukuri, twe turi Abakirisitu". Ibyo ni uko muri bo harimo abamenyi n’abihaye Imana, kandi bakaba batagira ubwirasi (mu kwemera ukuri)
  83. Kandi iyo bumvise ibyahishuriwe Intumwa (Muhamadi), ubona amaso yabo azenga amarira kubera ukuri bamenye; bakavuga bati "Nyagasani wacu! Turemeye; bityo dushyire mu bahamya (b’ukuri)
  84. Ese ni iki cyatubuza kwemera Allahn’ukuri kwatugezeho (Qur’an), kandi twifuza ko Nyagasani wacu adushyira hamwe n’abantu b’intungane (mu ijuru)
  85. Bityo, kubera ibyo bavuze, Allah yabagororeye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Kandi iyo ni yo ngororano y’abakora ibyiza
  86. Naho babandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo bazaba abo mu muriro wa Jahanamu
  87. Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera
  88. Kandi mujye murya mu mafunguro aziruwe kandi meza Allah yabahaye, ndetse munatinye Allah, we mwemera
  89. Allah ntabahanira indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahanira indahiro mwagambiriye (ntimuzubahirize). (indahiro Icyiru cyayo yagambiriwe ntiyubahirizwe)ni ukugaburira abakene icumi amafunguro musanzwe mugaburira imiryango yanyu, cyangwa kubambika cyangwa kubohora umucakara; ariko utazabishobora azasibe iminsi itatu. Icyo ni cyo cyiru cy’indahiro zanyu igihe mwarahiye (ntimuzubahirize). Bityo, mujye murinda indahiro zanyu (ntimukarahire cyane, kandi nimuramuka murahiye mujye muzubahiriza). Uko ni ko Allahabasobanurira amategeko ye kugira ngo mushimire
  90. Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, gusenga ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke
  91. Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, kubateshakwibuka Allah ndetse no gusenga. Nonese ubwo ntimukwiye kubireka
  92. Munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi), munirinde (kunyuranya n’amategeko ye). Nimutera umugongo, mumenye ko nta kindi Intumwa yacu ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara
  93. Babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza,nta cyaha kuri bogituruka ku byo bariye (mbere y’uko biziririzwa) igihe cyosebatinya Allah (birinda ibyo yabaziririje bamaze kubimenya), bakemera (ko biziririjwe), bakanakora ibikorwa byiza; hanyuma bakarushaho gutinya Allah ndetse bakanamwemera, nanonebakongera gutinya Allah kurushaho bakanakora ibikorwa byiza. Kandi Allah akunda abakora ibikorwa byiza
  94. Yemwe abemeye! Mu by’ukuri,(igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwaibihanobibabaza
  95. Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe,byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo niukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Islamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah niUmunyembaraga zihebuje, Nyiruguhana bikaze
  96. Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfishije biyibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mutinye Allah we muzakoranyirizwa iwe
  97. Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi)amezi (ane) matagatifu, amatungo yagenewe kuba ibitambo, ndetse n’amatungo afite ibimenyetso (biranga ikijyanwe mu mutambagiro mutagatifu; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose
  98. Mumenye ko Allah ari nyir’ibihano bikaze, kandi ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  99. Nta kindi Intumwa (Muhamadi) ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa. Kandi Allahazi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha
  100. Vuga (yewe Muhamadi)uti "Ikibi ntigihwanye n’icyiza kabone n’ubwo watangazwa n’ubwinshi bw’ibibi". Bityoyemwe banyabwenge, nimutinye Allah kugira ngo mukiranuke
  101. Yemwe abemeye! Ntimukabazeibintu mushobora kugaragarizwa bikabagiraho ingaruka! Kuko nimubibaza mu gihe Qur’an igihishurwa, muzabigaragarizwa (bibe amategeko kuri mwe)nyamara Allah yari yarabyihoreye. Allah ni Ubabarira ibyaha, Uworohera (abagaragu be)
  102. Mu by’ukuri,hariabantu babajije ibibazo nk’ibyo mbere yanyu, hanyuma (babisubijwe) biba impamvu yo kubihakana
  103. Allah ntabwo ari we wagennye (imihango ababangikanyamana bakoreraga amatungo bayaziririza), yaba Bahira44, Sa’ibat45, Waswilat46, cyangwa Hami 47. Ahubwo babandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza
  104. Kandi n’iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi)". Baravuga abakurambere bati "Ibyo bacu twasanze bakurikira biraduhagije". Ese n’ubwo abakurambere babo ntacyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)
  105. Yemwe abemeye! Nimwimenye (mutinye Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye ntacyo bazabatwara. Igarukiro ryanyu mwese ni kwa Allah, maze azabamenyeshe ibyo mwakoraga
  106. Yemwe abemeye! Igihe umwe muri mwe azaba yegereje urupfu, mu gihe cyo kuraga ajye ashaka abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe (Abayisilamu). Cyangwa igihe muri mu rugendo mukabona mwegereje urupfu, mujye mushaka (abatangabuhamya b’inyangamugayo) babiri batari muri mwe. (Abo mu muryango w’uwapfuye) nibaramuka bashidikanyije ku bunyangamugayo bwabo, mujye mubahagarika nyuma y’isengesho barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) "Nta bwo twabeshya ngo tugurane (iyi ndahiro) indonke z’isi kabone n’iyo (uwo bifitiye akamaro) yaba ari uwo dufitanye isano, kandi ntituzahisha ubuhamya bwa Allah, kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze) twaba tubaye mu banyabyaha
  107. Nibiramuka bigaragaye ko (abo bombi) bakoze icyaha (cyo kurahira mu binyoma), mujye mushaka abandi babiri (mu bafitanye isano n’uwapfuye) bajye mu cyimbo cyabo, hanyuma barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) "Rwose turemeza ko ubuhamya bwacu ari ukuri kurusha ubuhamya bwabo bombi, kandi ntitwarengereye (ukuri); kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze), twaba tubaye mu nkozi z’ibibi
  108. Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamwumvire. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke
  109. (Mwibuke) umunsi Allah azakoranya intumwa zose akazibaza ati "Mwasubijwe iki (ubwo mwahamagariraga abantu kwemera Imana)?" Zizasubiza ziti "Nta bumenyi tubifiteho, mu by’ukuri ni wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe
  110. Wibuke igihe Allah azavuga ati "Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ibuka ingabire zanjye naguhundagajeho n’izo nahundagaje ku mubyeyi wawe; ubwo nagushyigikizaga Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)], ukavugisha abantu ukivuka no mu gihe wari umaze kuba mukuru. (Unibuke) igihe nakwigishaga kwandika, ubuhanga, Tawurati n’Ivanjili ndetse n’igihe ukagikoramo wabumbaga igisa icyondo nk’inyoni ku bushobozi bwanjye, nuko ugahuhamo maze kikaba inyoni ku bushobozi bwanjye, ugakiza impumyi n’ababembe ku bushobozi bwanjye.(Unibuke) ubwo wazuraga abapfuye ku bushobozi bwanjye n’igihe nagukizaga bene Isiraheli (ubwo bashakaga kukwica), ndetse n’igihe wabazaniraga ibitangaza bigaragara nuko abahakanye muri bo bakavuga bati "Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara
  111. Unibuke ubwo nahishuriraga abigishwa (ba Yesu) nti "Nimunyemere munemere intumwa yanjye (Yesu)". Bakavuga bati "Turemeye, bityo tubere umuhamya ko turi abicisha bugufi ku mategeko y’Imana (Abayislamu)
  112. Wibuke ubwo abigishwa (ba Yesu) bavugaga bati "Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ese Nyagasani wawe ashobora kutumanurira ameza ateguyeho amafunguro avuye mu ijuru? (Yesu) aravuga ati "Mutinye Allah niba koko muri abemera
  113. (Abigishwa be) baravuga bati "Turashaka kuyaryaho kugira ngo imitima yacu ituze, ndetse tunamenye ko ibyo watubwiye (ko uri intumwa y’Imana) ari ukuri koko, kandi tube n’abahamya b’icyo gitangaza
  114. Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati "Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuruateguyeho amafunguro, munsi) utubere umunsi mukuru kuri (uwo twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho (gishimangira ubutumwa bwanjye), unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro
  115. Allah aravuga ati "Mu by’ukuri, njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa
  116. Unibuke ubwo Allah azavuga ati "Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti Njye na mama nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?" (Yesu) azavuga ati "Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri, ni wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe
  117. Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu
  118. Nuramuka ubahannye, rwose ni abagaragu bawe. Kandi nubababarira, mu by’ukuri, ni wowe Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  119. Allah azavuga ati "Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo". Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye
  120. Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibibirimo byose ni ibya Allah, kandi ni we Ushobora byose