8.The Spoils of War

  1. Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye iminyago. Vuga uti "Ibyerekeye iminyago bigenwa na Allah n’Intumwa ye". Bityo, mutinye Allah munakemure impaka ziri hagati yanyu, kandi mwumvire Allah n’Intumwa ye niba koko muri abemera
  2. Mu by’ukuri, abemera nyabo ni babandi iyo Allah avuzwe, imitima yabo ikangarana banasomerwa amagambo ye akabongerera ukwemera; kandi bakiringira Nyagasani wabo (wenyine)
  3. Babandi bahozaho amasengesho kandi bagatanga mu byo twabahaye
  4. Abo ni bo bemera nyakuri. Bazagororerwa inzego zo hejuru kwa Nyagasani wabo, bababarirwe ibyaha kandi banahabwe amafunguro meza (mu ijuru)
  5. (Uko Nyagasani yagutegetse kugabanya iminyago), ni na ko Nyagasani wawe yagutegetse kuva mu rugo rwawe (kugira ngo ujye gutangira ibicuruzwa by’Abakurayishi) abigu- hishuriye by’ukuri; kandi rwose hari itsinda mu bemera ritabishakaga
  6. Bakugisha impaka ku kuri nyuma y’uko kugaragaye (batishimiye kujya ku rugamba), bameze nk’aho bashyiriwe urupfu kandi barureba
  7. Munibuke ubwo Allah yabasezeranyaga gutsinda rimwe mu matsinda abiri (y’abanzi banyu; iry’ingabo cyangwa iry’abacuruzi), mwe mwifuza ko iridafite intwaro ari ryo ryaba iryanyu. Nyamara Allah yashakaga guhamya ukuri akoresheje amagambo ye no kurimbura abahakanyi burundu
  8. Kugira ngo ahamye ukuri kandi ananyomoze ikinyoma, kabone n’ubwo inkozi z’ibibi zitabyishimira
  9. (Munibuke) ubwo mwitabazaga Nyagasani wanyu, nuko akabasubiza (agira ati) "Mu by’ukuri, ndabatera inkunga y’abamalayika igihumbi (baza) bakurikiranye
  10. (Ibyo) nta kindi Allah yabikoreyeuretse kugira ngo abagezeho inkuru nziza (y’intsinzi), binatume imitima yanyu ituza. Kandi nta handi intsinzi ituruka uretse kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  11. Mwibuke ubwo yabahaga gutora agatotsi kakaba ituze rimuturutseho, akabamanurira amazi aturutse mu kirere kugira ngo ayabasukuze, abakureho ibishuko bya Shitani, ndetse no kugira ngo abakomeze imitima kandi ashikamishe ibirenge byanyu hasi (kugira ngo bireke kunyerera mu mucanga)
  12. Zirikana ubwo Nyagasani wawe yahishuriragaabamalayika (mu rugamba rwa Badri, agira ati) "Mu by’ukuri, ndi kumwe na mwe, bityo mukomeze ba bandi bemeye. Ndaza gushyira ubwoba mu mitima y’abahakanye, ngaho nimukubite (yemwe abemera) ku majosi munabakubiteku mitwe y’intoki zose
  13. Ibyo ni ukubera ko baciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye. Kandi uciye ukubiri na Allah n’Intumwa ye,mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ibihano bikaze
  14. Ibyo (bihano) nimubisogongere; kandi rwose abahakanyi bazahanishwa ibihano by’umuriro
  15. Yemwe abemeye! Nimuhurira ku rugamba na babandi bahakanye, ntimuzabahunge
  16. N’uzaramuka abahunze icyo gihe - uretse ku bw’amayeri y’urugamba cyangwa agiye kwifatanya n’irindi tsinda (ry’abemera)- uwo yahamwe n’uburakari bwa Allah, azaba ndetse n’ubuturobwe ni umuriro wa Jahanama, kandi ni ryo herezo ribi
  17. Nta bwo ari mwe mwabishe, ahubwo bishwe na Allah. Nta n’ubwo ari wowe (Muhamadi) wateye (umucanga watumye ingabo z’abanzi zitokorwa) ubwo wawuteraga, ahubwo Allah ni we wawuteye (awukwiza mu maso yabo); kugira ngo agerageze abemeramana akoresheje ikigeragezo cyiza kimuturutseho. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  18. Uko ni ko Allah acubya imigambi y’abahakanyi
  19. (Yemwe bahakanyi!) Niba musaba ko Allah amanurira ibihano inkozi z’ibibi, rwose byamaze kubageraho! Kandi nimurekeraho (ibikorwa by’ubuhakanyi n’ubushotoranyi), ibyo ni byo byiza kuri mwe. Nimunasubira, tuzongera (tubatsinde). Kandi agatsiko kanyu nta cyo kazabamarira kabone n’ubwo kabakagizwe n’ingabo nyinshi. Kandi mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abemera
  20. Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa ye, ntimuzanamutere umugongo kandi mwumva (ibyo musomerwa)
  21. Kandi ntimukamere nka babandi bavuze bati "Twarumvise", nyamara batarumvise
  22. Mu by’ukuri,ibiremwa bibi imbere ya Allah ni ibipfamatwi (banze kumva ukuri) bakaba n’ibiragi (indimi zabo zanze kwatura ukwemera); babandi badatekereza
  23. N’iyo Allah aza kubabonamo icyiza, yari kubashoboza kumva (ukuri). Kandi n’iyo aza kubashoboza kumva, rwose bari gutera umugongo bakakwirengagiza
  24. Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) igihe babahamagariye ibibaha ubuzima nyabwo (ubuzima bwo mu ijuru). Kandi mumenye ko Allah ajya hagati y’umuntu n’umutima we (agakumira icyo urarikiye), ndetse ko mu by’ukuri,iwe ari ho muzakoranyirizwa
  25. Kandi mujye mutinya ibihano byo ku isi, kuko bitibasira inkozi z’ibibi muri mwe gusa. Munamenye ko Allahari nyir’ibihano bikaze
  26. Munibuke ubwo mwari bake b’abanyantege nke mu gihugu (cya Maka), mutinya ko abantu (b’abahakanyi) babashimuta, maze (Allah) akabaha ubuhungiro (i Madina), akabashyigikiza inkunga ye ndetse akanabaha amafunguro meza kugira ngo mubashe gushimira
  27. Yemwe abemeye! Ntimukigomeke kuri Allah no ku Ntumwa (Muhamadi), ndetse ntimukanahemuke mucunga nabi ibyo mwaragijwe kandi mubizi (ko ari icyaha)
  28. Munamenye ko imitungo yanyu n’urubyaro rwanyu ari ibigeragezo, kandi ko mu by’ukuri kwa Allah hari ibihembo bihambaye
  29. Yemwe abemeye! Nimutinya Allah, azabashoboza gutandukanya ikibi n’icyiza,abahanagureho ibyaha byanyu ndetseanabababarire. Kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye
  30. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo abahakanye bagucuriraga imigambi yo kugira ngo bakugire imbohe, cyangwa ngo bakwice, cyangwa ngo bakumeneshe. Bacuraga imigambi Allah akayiburizamo; kandi Allah ni we Uhebuje mu kuburizamo imigambi mibisha
  31. N’iyo basomewe amagambo yacu (Qur’an) baravuga bati "Erega twarayumvise"; n’iyo dushaka twari kuvuga ameze nka yo. Ibi nta cyo biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere
  32. Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo bavugaga bati "Mana Nyagasani! Niba koko iyi (Qur’an) ari ukuri kuguturutseho, ngaho tugusheho imvura y’amabuye iturutse mu kirere, cyangwa utuzanire ibihano bibabaza
  33. Kandi Allah ntiyari kubahana mu gihe (wowe Muhamadi) ukibarimo, ndetse nta n’ubwo Allah yari kubahana mu gihe basaba imbabazi
  34. None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abatinya Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi
  35. Kandi amasengesho yabo ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) yari ukuvugiriza no gukoma amashyi. Bityo, nimwumve ububabare kubera ibyo mwahakanaga. bw’ibihano
  36. Mu by’ukuri, babandi bahakanye batanga imitungo yabo kugira ngo bakumire (abantu) kugana inzira ya Allah. Bazanakomeza bayitange ariko iherezo bizabatera agahinda, maze batsindwe. Rwose abahakanye bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu
  37. Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo
  38. Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise. Ariko nibasubira (mu buhakanyi) mu by’ukuri (bazahanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije
  39. Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekeraho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora
  40. Nibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari we Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza
  41. Munamenye ko mu by'ukuri, icyo ari cyo cyose mufashe bunyago, kimwe cya gatanu cyacyokiba ari icya Allah, Intumwa, abafitanye isano rya hafi (n' Intumwa), impfubyi, abakene ndetse n'uri ku rugendo (afite ibibazo); niba koko mwaremeye Allah n'ibyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi) ku munsi ukuri kwatandukanye n’ikinyoma, umunsi amatsinda abiri yasakiranaga (ku rugamba rwa Badri). Kandi Allah ni Ushobora byose
  42. Munibuke ubwo mwe (ingabo z’Abayisilamu) mwari ku nkengero zo hakuno y'ikibaya (cya Madina), na bo bari ku nkengero zo hakurya y'ikibaya, ndetse n’itsinda ry’abacuruzi baherekeje ibicuruzwa byabo riri munsi yanyu (ryerekeza ku Nyanja Itukura). N’iyo muza gusezerana (kuhahurira), rwose ntimwari kumvikana ku byo mwasezeranye (kubera ubwinshi bw’ingabo z’umwanzi), ariko (mwahuye mutabisezeranye), kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba, no kugira ngo abagombaga korama borame bamaze gusobanukirwa (ko gutsindwa kwabo byagenwe na Allah), ndetse n'abarokoka barokoke bamaze gusobanukirwa (ko Allah ashoboye byose). Kandi mu by'ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  43. Unibuke ubwo Allah yakwerekaga mu nzozi ko (ingabo z’abahakanyi) ari nke; ariko iyo aza kuzikwereka ari nyinshi, rwose mwari gucika intege kandi mwari no kubijyaho impaka (mwibaza niba byari ngombwa kurwana nazo). Ariko Allah yarabarinze. Mu by'ukuri, ni we Mumenyi uhebuje w'ibiri mu bituza (by’abantu)
  44. Munibuke ubwo mwasakiranaga (n’ingabo z’abahakanyi), (Allah) akazibereka mu maso yanyu ari nke, na mwe akabagira bake mu maso yabo, kugira ngo Allah asohoze ibyagombaga kuba; kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa
  45. Yemwe abemeye! Nimusakirana n'agatsiko (k’umwanzi) mujye mushikama, munasingize Allah kenshi kugira ngo mube mwagera ku ntsinzi
  46. Munumvire Allah n'Intumwa ye, kandi ntimugashyamirane bitazatuma mutsindwa, n'imbaraga zanyu zikayoyoka, ndetse mujye mwihangana. Mu by'ukuri, Allahari kumwe n' abihangana
  47. Kandi ntimukabe nka babandi basohotse mu ngo zabo bafite ubwirasi banagamije kwiyereka abantu, ndetse banakumira (abantu) kugana inzira ya Allah; kandi Allah azi neza ibyo bakora
  48. Munibuke ubwo Shitani yakundishaga (abahakanyi) ibikorwa byabo akababwira ati "Uyu munsi ntawe ubatsinda kandi rwose ndi kumwe namwe". Nuko ubwo amatsinda yombi yasakiranaga, (Shitani) yarahunze aravuga ati "Mu by'ukuri nitandukanyije namwe, njye ndabona ibyo mutabona, rwose ndatinya Allah. Kandi Allah ni nyir’ibihano bikaze
  49. Mwibuke ubwo indyarya na babandi bafite uburwayi mu mitima yabo (Ubuhakanyi, Uburyarya,...) bavugaga bati "Aba (Abayisilamu) bashutswe n'idini ryabo (baza guhangana natwe)". Nyamara uwiringira Allah, mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje,Ushishoza
  50. N’iyo uza kubona (yewe Muhamadi) uko Abamalayika bakuragamo roho za babandi bahakanye; babakubita mu buranga bwabo no mu migongo yabo, (banababwira bati) "Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano by’umuriro
  51. Ibyo (bihano) ni ingaruka z’ibyo mwikoreye ubwanyu. Mu by’ukuri, Allah ntabwo ahuguza abagaragu (be)
  52. Ibyo ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo, bahakanye ibimenyetso bya Allah, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Mu by'ukuri, Allah ni Umunyembaraga, nyir'ibihano bikaze
  53. Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho cyeretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  54. Ibyo (bihano) ni kimwe n’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na babandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari inkozi z’ibibi
  55. Mu by’ukuri ibiremwa bibi imbere ya Allah ni babandi bahakanye, kugeza ubwo badashobora kwemera
  56. Ni babandi (Abayahudi) mwagiranye amasezerano, ariko buri gihe bakayarengaho, kandi ntibatinya (Allah)
  57. Bityo, nubatsindaku rugamba, ujye ubahana wihanukiriye kugira ngo ushwiragize ababari inyuma, kugira ngo bibabere isomo
  58. Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu kuri (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abahemu
  59. Kandi rwose babandi bahakanye ntibibwire ko bacitse (ibihano). Mu by'ukuri, ntibazananira (Allah)
  60. Kandi mubitegure n’imbaraga zanyu zose n’amafarasi y’intambara, kugira ngo bitere ubwoba abanzi ba Allah ndetse n’abanzi banyu n'abandi mutazi ariko bazwi na Allah. Kandi icyo mutanze cyose mu nzira ya Allah, mukigororerwa cyuzuye ndetse ntimuzahuguzwa
  61. Ariko nibahitamo inzira y’amahoro, nawe uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri, ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  62. Kandi nibashaka kukuryarya, mu by'ukuri, Allah araguhagije. Ni we waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n'iy’abemera
  63. (Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo. Ariko Allah yarayihuje. Mu by'ukuri, we ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  64. Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Allah araguhagije, wowe n’abemera bagukurikiye
  65. Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Shishikariza abemera kwitabira urugamba. Muri mwe, nihabamo makumyabiri bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo ijana, bazatsinda igihumbi muri babandi bahakanye, kubera ko ari abantu badasobanukiwe
  66. Ubu noneho Allah araborohereje, kandi azi ko mufite intege nke. Bityo muri mwe nihabamo ijana bihangana, bazatsinda nihabamo magana igihumbi abiri. Kandi bazatsinda ibihumbi bibiri ku bushake bwa Allah. Rwose Allah ari kumwe n'abihangana
  67. Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z'intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z'isi (muhabwa inshungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  68. Iyo bitaza kuba itegeko rya Allah ryabanje (ribemerera iminyago no kugira imfungwa z’intambara), mwari kugerwaho n'ibihano bihambaye kubera ibyo mwakiriye (inshungu)
  69. Ngaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  70. Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Bwira imfungwa z’intambara ziri mu maboko yanyu uti "Niba Allah azi ko hari icyiza kiri mu mitima yanyu, azabaha ibyiza biruta ibyo mwanyazwe, anabababarire ibyaha byanyu. Rwose, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  71. Ariko nibashaka kuguhemukira (nyuma yo kubarekura), rwose (ntuzacike intege) kuko na mbere bahemukiye Allah (bakurwanya) maze aguha imbaraga zo kubatsinda. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  72. Mu by'ukuri, babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’imbaraga zabo, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo (abimukira n’ababakiriye) ni inshuti magara hagati yabo. Naho babandi bemeye ariko ntibimuke, si ngombwa kubagira inshuti magara kugeza bimutse. Ariko kandi nibabitabaza ku mpamvu z’idini, mujye mubatabara, keretse (mu gihe abo barwana nabo) ari abantu mufitanye amasezerano (yo kudaterana). Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora
  73. Na babandi bahakanye ni nshuti magara hagati yabo. Nimutabigenza mutyo (ngo namwe mukundane), hazaba ingorane n'ubwangizi bukomeye ku isi
  74. Naho babandi bemeye bakanimukira (i Madina), bagaharanira inzira ya Allah, ndetse na babandi babakiriye bakanabarwanaho; abo ni bo bemera by’ukuri. Bazababarirwa ibyaha banahabwe amafunguro meza
  75. Ariko babandi baje kwemera nyuma, nuko bakimukira (i Madina), bakanifatanya namwe mu guharanira inzira ya Allah, abo bari muri mwe. Ariko abafitanye amasano, bamwe bafite uburenganzira busumba ubw’abandi (mu izungura) rishingiye ku mategeko ya Allah. Mu by'ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose