9.The Repentance

  1. (Iri ni itangazo risesa amasezerano) riturutse kwa Allah n'Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwa- giranye amasezerano (bakayarengaho)
  2. Ngaho (yemwe babangikanya-mana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri, Allah azasuzuguza abahakanyi
  3. Ni n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija),ko Allah yitandukanyije n’aba- bangikanyamana ndetse n'Intumwa ye (ikaba yitanduka-nyije nabo). Bityo, nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unahe babandi bahakanye inkuru y'ibihano bibabaza
  4. Uretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayagabanyaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Mujye mwubahiriza amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye.Mu by’ukuri, Allah akunda abamutinya
  5. Ariko amezi matagatifu narangira (ukwa mbere, ukwa karindwi, ukwa cumi na kumwe n’ukwa cumi n’abiri y’ikirangaminsi cya kiyisilamu), mujye mwica ababangikanyamana (barenze ku masezerano mwagiranye bakanifatanya n’umwanzi wanyu) aho muzajya mubasanga hose. Muzajye mubacakira, mubagote munabubikire muri buri bwubikiro. Ariko nibicuza (bakareka kubangikanya Imana) bagakora amasengesho bakanatanga amaturo, muzajye mubareka. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  6. No mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu)
  7. Ni gute ababangikanyamana bagirana amasezerano na Allah ndetse n’Intumwa ye, batari babandi mwagiranye amasezerano ku Musigiti Mutagatifu (Ka’aba)? Igihe cyose bazabatunganira (bubahiriza amase- zerano), namwe muzaba-tunganire (muyubahirize). Mu by’ukuri, Allah akunda abamutinya
  8. Ni gute (mwagirana amasezerano nk’ayo nabo) kandi iyo babanesheje batita ku masano cyangwa amasezerano mwagiranye? Babagusha neza mu magambo gusa, nyamara imitima yabo itabyemera, kandi abenshi muri bo ni ibyigomeke
  9. Baguranye amagambo ya Allah igiciro gito, banakumira (abantu kugana) inzira ye. Mu by’ukuri, ibyo bakoraga ni bibi
  10. (Abo babangikanyamana) ntibu- bahiriza isano cyangwa isezerano bafitanye n’umwemera! Kandi abo ni bo barengera (imbago za Allah)
  11. Nibaramuka bicujije bagahozaho amasengesho, ndetse bakanatanga amaturo, ubwo bazaba babaye abavandimwe banyu mu idini. (Uko ni ko) dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi
  12. Ariko nibatatira indahiro zabo nyuma y’amasezerano (mwagiranye) bakanasebya idini ryanyu, mujye murwanya abayobozi b’ubuhakanyi kugira ngo barekeraho (ibikorwa byabo bibi), kuko mu by’ukuri nta sezerano bajya bubahiriza
  13. Kuki mutarwanya abantu batatiye indahiro zabo bakanashaka kumenesha Intumwa (Muhamadi), kandi ari bo babashotoye bwa mbere? murabatinya? Ahubwo Allah ni we Ese mukwiye gutinya niba koko muri abemera
  14. Mubarwanye kugira ngo Allah abahane akoresheje amaboko yanyu, abakoze isoni ndetse namwe abahe intsinzi, kandi imitima y’abemera ayikize (agahinda)
  15. Ndetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashatse. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  16. Ese (mwe abemera) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti magara ibindi bitari Allah n’intumwa ye ndetse n’abemera? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora
  17. Ntibikwiye ko ababangikanyamana bita ku misigiti ya Allah, kandi ubwabo bishinja ubuhakanyi. Abo ibikorwa byabo byabaye impfabusa, kandi bazaba mu muriro ubuziraherezo
  18. Mu by’ukuri, abita ku misigiti ya Allah ni babandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho amasengesho, bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Abo ni bo bayobotse (by’ukuri)
  19. Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora ababangika nyamana
  20. Babandi bemeye, bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze
  21. Nyagasani wabo abaha inkuru nziza yo kuzagirirwa impuhwe no kwishimirwa bimuturutseho, kandi bazagororerwa ijuru ririmo inema zihoraho
  22. Bazabamo ubuziraherezo. Mu by’ukuri, Allah afite ibihembo bihambaye
  23. Yemwe abemeye! Ntimuzagire ababyeyi banyu n’abavandimwe banyu inshuti magara, igihe bahisemo ubuhakanyi baretse ukwemera. Kandi muri mwe uzabagira inshuti magara, azaba abaye umwe mu nkozi z’ibibi
  24. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo mwahashye, ibicuruzwa mutinya ko byahomba ndetse n'amazu mwishimiye ari byo mukunze cyane kurusha Allah n'intumwa ye, ndetse no guharanira inzira ye; ngaho nimutegereze kugeza Allah azanye itegeko rye (ibihano)". Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke
  25. Rwose Allah yabatabaye ahantu henshi, ndetse n’umunsi (w’urugamba) rwa Hunayini, ubwo mwashukwaga n’ubwinshi bwanyu (mwibwira ko muri butsinde), maze ntibwagira icyo bubamarira, nuko (mugotwa n’umwanzi) isi ibabana nto n’ukuntu ari ngari, hanyuma musubira inyuma muhunga
  26. Nuko Allah amanura ituze ku ntumwa ye (Muhamadi) no ku bemera, anamanura ingabo (abamalayika) mutabonaga, nuko ahana babandi bahakanye. Kandi icyo nicyo gihembo cy'abahakanyi
  27. Nyuma y’ibyo, Allah azakira ukwicuza k’uwo ashaka. Allah ni ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  28. Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ababangikanyamana ntibasukuye, bityo ntibazegere Umusigiti Mutagatifu (ubutaka butagatifu bwa Makat) nyuma y’uyu mwaka (wa cyenda kuva intumwa yimutse). Kandi nimuba mutinya ubukene (igihombo mwaterwa no guhagarika ubucuruzi mwakoranaga nabo), Allah azabakungahaza nabishaka. Mu by’ukuri, Allahni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  29. Mujye murwanya babandi batemera Allah n’umunsi w'imperuka, batanaziririza ibyo Allah yaziririje ndetse n’ibyo intumwa ye yaziririje, (munarwanye) bamwemu bahawe igitabo batayobotse idini ry’ukuri (Islamu), kugeza batanze Jiziyat ubwabo (badahagarariwe) kandi baciye bugufi
  30. Abayahudi baravuze bati "Uzayiru (Ezira) ni umwana wa Allah", n’Abakirisitu baravuga bati "Masihi (Mesiya) ni umwana wa Allah". Ibyo ni ibyo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo wa Allah nubabeho! Mbega ukuntu birengagiza ukuri bagakurikira ikinyoma
  31. Bagize ibigirwamana abamenyi babo n'abihayimana muri bo ndetse na Masihi (Mesiya) mwene Mariyamu, babasimbuza Allah, nyamara bari barategetswe kutagira ikindi basenga kitari Imana imwe rukumbi. Nta wundi ukwiye kugaragirwa by’ukuri uretse yo. Ubutagatifu ni ubwayo, kandi ntaho ihuriye n’ibyo bayibangikanya nabyo
  32. (Abahakanyi) bashaka kuzimya urumuri rwa Allah (Isilamu)bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah ntazigera abyemera, ahubwo azakomeza gusakaza urumuri rwe kabone n’ubwo bitashimisha abahakanyi
  33. Ni wewohereje intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n'idini by'ukuri, kugira ngo arirutishe andi madini yose, kabone n’ubwo bitashimisha ababangikanyamana
  34. Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, abenshi mu bamenyi n'abihayimana (mu bahawe igitabo) barya imitungo y'abantu mu mahugu, bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah. Kandi babandi bahunika Zahabu na Feza ntibabitange mu nzira ya Allah, bagezeho inkuru y'ibihano bibabaza (bazahanishwa)
  35. Umunsi (iyo mitungo bahunitse) izacanirwa mu muriro wa Jahanamu, maze igatwikishwa uburanga bwabo, imbavu zabo n'imigongo yabo (babwirwa bati) "Ibi ni ibyo mwihunikiye ubwanyu". Ngaho nimusogongere (ibihano) by’ibyo mwajyaga muhunika
  36. Mu by’ukuri, umubare w’amezi (agize umwaka) yagenwe na Allah ni amezi cumi n'abiri (nk’uko biri) mu gitabo cya Allah57 ubwo yaremaga ibirere n'isi; muri yo harimo ane matagatifu 58. (Kubahiriza ayo mezi) ni ryo dini ritunganye; bityo ntimukayihemu kiremo (mukora ibyaha). Kandi mujye murwanya ababangikanyamana bose nk’uko babarwanya mwese. Munamenye ko Allah ari kumwe n’abamutinya
  37. Mu by’ukuri, guhindagura amezi matagatifu asimbuzwa atari yo59 ni ukongera ubuhakanyi. Ibyo (Shitani) abiyobesha babandi bahakanye, kuko bayazirura mu mwaka umwe mu wundi bakayaziririza kugira ngo bahuze n’umubare w’ayo Allah yaziririje; ubwo bakaba baziruye ibyo Allah yaziririje. Bakundishijwe ibikorwa byabo bibi. Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi
  38. Yemwe abemeye! Ni kuki iyo musabwe guhagurukana ibakwe muharanira inzira ya Allah mugenda biguru ntege? Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka
  39. Nimudahagurukana ibakwe (muharanira inzira ya Allah), azabahanisha ibihano bibabaza anabasimbuze abandi bantu batari mwe; kandi nta cyo mwamutwara. Allah niUshobora byose
  40. Nimutamutabara (Intumwa Muhamadi), rwose (ntacyo bizamutwara) kuko Allah yamaze kumutabara ubwo abahakanye bamumeneshaga ari uwa kabiri muri babiri, igihe bombi (Intumwa Muhamadi na Abubakari) bari mu buvumo, (Intumwa Muhamadi) ikabwira mugenzi wayo (Abubakari) iti "Wibabara kuko mu by’ukuri, Allah ari kumwe na twe". Nuko Allah amanura ituze rimutu- rutseho, (abamalayika) anamushyigikiza mutabonaga, ingabo maze ijambo ry’abahakanye aricisha bugufi, naho ijambo rya Allah rishyirwa hejuru, kandi Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  41. Muhagurukane ibakwe, mwaba mworohewe (mufite ubuzima bwiza, imbaraga, umutungo) cyangwa muremerewe (murwaye, mufite imbaraga nke, ubukene), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi
  42. Iyo biza kuba inyungu za hafi n'urugendo rutagoranye bari kugukurikira, ariko rwababereye rurerure kandi ruvunanye. Bazanarahira ku izina rya Allah bagira bati "Iyo tuza kubishobora rwose twari kujyana namwe". Bariyoreka ubwabo (kubera ibinyoma n’uburyarya byabo), nyamara Allah azi neza ko ari abanyabinyoma
  43. Allah yarakubabariye (yewe Muhamadi). Kuki wabahaye uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) utabanje gusobanukirwa abavuga ukuri, ngo unamenye abanyabinyoma
  44. Babandi bemera Allah n'umunsi w'imperuka, ntibashobora kugusaba uburenganzira bwo kutajya guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo; kandi Allah azi neza abamutinya
  45. Ahubwo abagusaba uburenganzira (bwo kutajya guharanira inzira ya Allah), ni babandi batemera Allah n'umunsi w'imperuka, kandi imitima yabo igahora ishidikanya. Bityo, mu gushidikanya kwabo bahora bahuzagurika
  46. N’iyo baza gushaka ko mujyana (ku rugamba), bari kurutegurira ibyangombwa; ariko Allah ntiyashatse ko mujyana, maze abateza ubunebwe nuko barabwirwa bati "Ngaho nimusigarane n’abasigaye (abagore, abana, abasaza n’abarwayi)
  47. Iyo muza kujyana nta cyo bari kubongerera uretse kubatesha umurongo, baca hirya no hino bashaka ko musubiranamo, kandi muri mwe harimo abari kubatega amatwi. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi
  48. Mu by’ukuri, kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye
  49. No muri bo hari uvuga ati "Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo". Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri, umuriro wa Jahanamu uzagota abahakanyi
  50. Iyo icyiza (intsinzi) kikugezeho (yewe Muhamadi), kirabababaza, naho ikibi (gutsindwa) cyakugeraho, bakavuga bati "Mu by’ukuri, twagize amakenga (ntitwajya ku rugamba)", nuko bakagenda bishimye
  51. Vuga (yewe Muhamadi) uti "Nta gishobora kutubaho kitari icyo Allah yatugeneye. Ni we Murinzi wacu". Kandi abemera bajye biringira Allahwenyine
  52. Vuga uti "Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe
  53. Vuga (ubwira indyarya) uti "Nimutange (imitungo yanyu) mubyishimiye cyangwa mutabyi- shimiye, ariko ntimuzigera mwakirirwa kuko mu by’ukuri muri abantu b’ibyigomeke
  54. Nta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye
  55. Bityo, ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri, Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi
  56. Barahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba
  57. Iyo baza kubona ubuhungiro cyangwa ubuvumo cyangwa ubwihisho bw’ikuzimu, bari kubigana bayabangira ingata
  58. No muri bo hari abagusebya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara
  59. Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah yabahaye ndetse n’ibyo Intumwa ye yabahaye,bakanavuga bati " Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah";(ibyo byari kuba byiza kuri bo)
  60. Mu by’ukuri, amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini ya Isilamu), abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari (ku rugamba) mu nzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe). Iryo ni itegeko riturutse kwa Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  61. No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati "We yumva ibyo abwiwe byose". Vuga uti "Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemera, kandi akaba impuhwe kuri babandi bemeye muri mwe". Ariko babandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza
  62. Babarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemera koko
  63. Ese ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye
  64. Indyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti "(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri, Allah azagaragaza ibyo mutinya
  65. N’iyo ubabajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati "Mu by’ukuri, twatebyaga tunikinira". Vuga uti "Nonese koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye
  66. Ntimugire urwitwazo, rwose mwamaze guhakana nyuma y’uko mwemeye. Nitugira abo tubabarira muri mwe (kubera ko bicujije), tuzahana abandi kubera ko bari inkozi z’ibibi
  67. Indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na we arabibagirwa. Mu by’ukuri, indyarya ni zo byigomeke
  68. Allah yasezeranyije indyarya z’abagabo n’iz’abagore ndetse n'abahakanyi, kuzabahanisha umuriro wa Jahanamu bazabamo ubuziraherezo. Uwo urabahagije. Allah yarabavumye kandi bazahanishwa ibihano bihoraho
  69. Mumeze kimwe nka babandi bababanjirije; babarushaga intege, bakabarusha imitungo n'abana. Bishimishije mu byabo (igihe gito) namwe mwishimishije mu byanyu (igihe gito), nk’uko abababanjirije bishimishije mu byabo. Mwijanditse mu binyoma (mubeshyera Allah n’Intumwa ye) nk’uko na bo babyijanditsemo. Abo ibikorwa byabo byabaye impfabusa ku isi no ku mperuka. Kandi abo ni bo banyagihombo
  70. Ese inkuru ya babandi bababanjirije ntiyabagezeho: abantu ba Nuhu, Adi, Thamudu, abantu ba Aburahamu, aba Madiyani ndetse n'abantu (ba Loti) bubitsweho imidugudu (bari batuyemo)? Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara (barabihinyura, maze Allah arabahana). Allah ntabwo ari we wabahemukiye, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye
  71. Abemera n'abemerakazi ni inshuti magara hagati yabo. Babwiriza (abantu) gukora ibyiza bakanababuza gukora ibibi, bahozaho amasengesho, bagatanga amaturo ndetse bakanumvira Allah n'Intumwa ye; Abo Allah azabagirira impuhwe. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyembaraga zihebuje, Ushishoza
  72. Allah yasezeranyije abemera n'abemerakazi ubusitani butembamo imigezi bazabamo ubuziraherezo, n'amazu meza mu Ijuru rihoraho. Ariko kwishimirwa na Allah ni ko gusumba byose. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye
  73. Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n'indyarya ndetse ntuborohere. Ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo herezo ribi
  74. Barahira ku izina rya Allah ko nta cyo bigeze bavuga (kibi), nyamara baravuze ijambo ry'ubuhakanyi, kandi barahakanyenyuma Abayisilamu! Kandi yo bifuje kuba ibyo batashoboye kugeraho (kugirira nabi Intumwa Muhamadi), ndetse nta kindi bamuhoraga uretse kuba Allah yarabakungahaje mu ngabire ze ndetse n'Intumwa ye ikazibagezaho. Nibicuza bizaba byiza kuri bo, ariko nibatera umugongo, Allah azabahanisha ibihano bibabaza ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandinta murinzi cyangwa umutabazi bazagira ku isi
  75. Muri bo hari abasezeranyije Allah (bagira bati)"Naramuka aduhaye mu ngabire ze, rwose tuzatanga amaturo ndetse tunabe mu bakora ibikorwa byiza
  76. Nuko amaze kubaha mu ngabire ze, bazigirira ubugugu maze batera umugongo (banga gutanga amaturo) baranirengagiza
  77. Nuko (Allah) abahanisha (gushyira) uburyarya mu mitima yabo kugeza umunsi bazahura na we; kubera ko barenze ku byo basezeranyije Allah, no kubera ko barangwaga n’ibinyoma
  78. Ese ntibazi ko Allah azi amabanga yabo n'ibiganiro byabo byo mu ibanga, kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Umumenyi uhebuje w'ibitagaragara
  79. Babandi basebya abemera batanga amaturo ku bushake (bavuga ko ari ukwiyereka abantu), (bakanasebya) abakene (bagaya batanga ubuke uko bw’ibyo bishoboye batanze) babakerensa, Allah azabahanira(uko gukerensa kwabo), kandi bazahanishwa ibihano bibabaza
  80. (Yewe Muhamadi) wabasabira imbabazi, utazibasabira; ndetse n’ubwo wabasabira imbabazi inshuro mirongo irindwi, Allah ntazigera abababarira. Ibyo ni ukubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye. Kandi Allah ntayobora ibyigomeke
  81. Abanze kujya ku rugamba (rwa Tabuki) bashimishijwe no gusigara (i Madina) kwabo baciye ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse banga guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Baranavuze (babwirana) bati "Ntimujye ku rugamba mu gihe cy’ubushyuhe". Vuga uti "Umuriro wa Jahanamu ufite ubushyuhe bukaze kurushaho", iyo baza kuba basobanukiwe
  82. Bityo bareke baseke by’igihe gito, bazarira cyane (mu muriro wa Jahanamu) nk’igihembo cy’ibyo bakoraga
  83. (Yewe Muhamadi) Allahnakugarura (uvuye ku rugamba) ugahura na bamwe muri bo (indyarya), maze bakagusaba uburenganzira bwo kujyana nawe (ku rugamba), uzababwire uti "Ntimushobora kujyana nanjye na rimwe, ndetse nta n’ubwo twafatanya kurwanya umwanzi. Mu by’ukuri, mwe mwishimiye kutajya ku rugamba bwa mbere, ngaho nimusigarane n’abanze (kujya ku rugamba)
  84. Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri,bahakanye Allahn'Intumwa ye,maze bapfa ari ibyigomeke
  85. Ntukanatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri, Allah afite umugambi wo kubibahanisha hano ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi
  86. N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe ibategeka kwemera Allahno gufatanya n'Intumwa ye guharanira inzira ye, abakungu muri bo bagusaba uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba),bavuga bati "Tureke tugumane n’abasigaye
  87. Bishimiye kugumana n’abasigaye (mu ngo). Imitima yabo iradanangiye; ku bw’ibyo ntibumva
  88. Ariko Intumwa (Muhamadi) na babandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza byinshi, kandi abo ni bo bakiranutsi
  89. Allah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye
  90. Nuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe babandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza
  91. Nta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abafite impamvu zumvikana. Kandi Allahni Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi
  92. Nta (n’umugayo) kuri babandi baje bakugana (yewe Muhamadi) ngo ubahe ibyo kugenderaho (bajya ku rugamba), ukavuga uti "Simfite ibyo mwagenderaho", bagahindukira amaso yabo atembamo amarira, kubera agahinda ko kutabona icyo batanga (mu nzira ya Allah)
  93. Mu by’ukuri, umugayo uri kuri babandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allahadanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze)
  94. Nimutabaruka mugahura nabo, bazababwira impamvu (batagiye ku rugamba).Vuga (yewe Muhamadi) uti "Mwigira impamvu mutangakuko tudashobora kwemera ibyo muvuga. Allah yamaze kutumenyesha ibyanyu. Kandi Allah azareba ibikorwa byanyu ndetse n'Intumwa ye izabireba (niba muzicuza cyangwa muzaguma mu buryarya bwanyu). Hanyuma muzasubizwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara, maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora
  95. Nimugaruka mugahura nabo bazabarahirira ku izina rya Allah, kugira ngo mubihorere (ntimugire icyo mubabaza). Ngaho nimubirengagize. Mu by’ukuri, ntibasukuye (kubera ibikorwa byabo bibi) kandi ubuturo bwabo buzaba mu muriro wa Jahanamu, ibyo bikazaba igihembo cy’ibyo bakoraga
  96. Barabarahirira kugira ngo mubishimire, ariko nimuramuka mubishimiye (kuko mutazi ibinyoma byabo), mu by’ukuri, Allah ntiyishimira abantu b’ibyigomeke
  97. Abarabu bo mu cyaro ni bo barusha abandi ubuhakanyi n’uburyarya, nicyo gituma batamenya imbibi z’ibyo Allah yahishuriye Intumwa ye (kuko bataba hafi y’ubumenyi n’abamenyi). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  98. No mu barabu bo mu cyaro harimo ababona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari umutwaro kuri bo, bakanabifuriza (mwe abemeramana) amakuba. Amakuba nabe kuri bo! Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  99. No mu barabu bo mu cyaro harimo abemera Allah n'umunsi w'imperuka, bakanabona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari ibibegereza Allah, bikaba n’impamvu yo gusabirwa n'Intumwa. Mumenye ko mu by’ukuri, ibyo bibegereza (Allah) koko. Allah azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha,Nyirimbabazi
  100. Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na babandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye
  101. No mu Barabu bo mu cyaro babakikije harimo indyarya, ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya. Ntubazi (wowe Muhamadi) ariko twe turabazi. Tuzabahana inshuro ebyiri (ku isi no mu mva) hanyuma bazasubizwe mu bihano bihambaye (ku munsi w’imperuka)
  102. Hari n’abandi bemeye ibyaha byabo, bavanze ibikorwa byiza (kwicuza no gusaba imbabazi) n'ibibi (kutajya ku rugamba). Hari ubwo Allah yazakira ukwicuza kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimbabazi
  103. (Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat)mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije, ndetse unabasabire (kuri Allah). Mu by’ukuri, ubusabe bwawe ni ituze kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje
  104. Ese ntibazi ko Allah ari we wakira ukwicuza kw’abagaragube, ndetse akanakira amaturo (Zakat), kandiko Allah ari we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  105. Unavuge uti "Nimukore; Allah azabona ibikorwa byanyu, Intumwa ye ibibone ndetse n’abemera. Kandi muzagarurwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara (Allah), maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora
  106. Ndetse hari n’abandi barindirijwe bategereje icyo Allah azabategeka; byaba ari ukubahana cyangwa akemera ukwicuza kwabo! Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje,Ushishoza
  107. Na babandi (indyarya) bubatse umusigiti bagamije kugirira nabi (abemera), guhakana (Allah), no gucamo ibice abemera, gutegerereza (bakanawugira)aho uwarwanya Allah n'Intumwa ye mbere (y’uko wubakwa), rwose bazarahira ko nta kindi bari bagambiriye kitari ibyiza. Kandi Allah ahamya ko mu by’ukuri ari abanyabinyoma
  108. Uramenye ntuzawuhagararemo na rimwe (usenga)! Mu by’ukuri, umusigiti (wa Quba) wubatswe kuva ku munsi wa mbere ku mpamvu zo kugandukira Allah, ni wo ukwiye guhagararamo (usenga). Urimo abantu bakunda kwisukura kandi Allah akunda abisukura
  109. Eseuwubakiye inyubako ye ku gutinya Allah no gushaka ishimwe rye,si we mwiza? Cyangwa uwubakiye inyubako ye z’umwoboutenguka ku nkengero ikamuridukana imugusha mu muriro wa Jahanamu (ni we mwiza)? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi
  110. Inyubako yabo bubatse izahora ibatera ugushidikanya mu mitima yabo, keretse imitima yabo icagaguritse (bagapfa). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Ushishoza
  111. Mu by’ukuri, Allah yagiranye ubucuruzi n’abemera (bamuha) imitima yabo n’imitungoyabo, (abizeza) ko bazabona Ijuru. Barwana mu nzira ya Allah, bakica bakanicwa. Ni isezerano ry'ukuri yiyemeje muri Tawurati, Ivanjili na Qur’an. Ni nde wakuzuza isezerano rye kurusha Allah? Ngaho nimwishimire ubucuruzi mwagiranye na we. Uko ni ko gutsinda guhambaye
  112. (Abasezeranyijwe ijuru) ni abicuza, abagaragira (Allah), abashimira (Allah), abasiba, abunama (basenga), abubama (basenga), ababwiriza gukora ibyiza, ababuza gukora ibibi n'abarinda imbibi za Allah(bakurikiza amategeko ye). Unahe inkuru nzizaabemera (yo kuzagororerwa ijuru)
  113. Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi)na babandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu60 (kuko bapfuye ari ababangikanyamana)
  114. Nta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri, Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa)
  115. Kandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye,atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri, Allah ni Umumeyi wa byose
  116. Mu by’ukuri, Allah afite ubwami bw'ibirere n'ubw’isi. Ni we utanga ubuzima n'urupfu. Kandi nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mwagira utari Allah
  117. Rwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k'Umuhanuzi (Muhamadi), n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na babandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, we ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo
  118. Kandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa babandi batatu61 barindirijwe (bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri we. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri, Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi
  119. Yemwe abemeye! Mujye mutinya Allah kandi mube hamwe n'abanyakuri
  120. Ntibikwiye ko abatuye i Madina n'Abarabu bo mu cyaro babakikije baca ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse (ntibinakwiye) ko ubuzima bwabo baburutisha ubwayo. Ibyo ni ukubera ko badashobora kugira inyota, umunaniro cyangwa inzara mu nzira ya Allah, cyangwa se ngo bakandagire ahantu harakaza abahakanyi, cyangwa ngo batsinde umwanzi; ngo babure kubyandikirwa nk’ibikorwabyiza. Mu by’ukuri, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza
  121. Ndetse nta n’igito cyangwa ikinini batanga (mu nzira ya Allah), cyangwa ngo bambuke ikibaya maze ngo babure kubyandikirwa, kugira ngo Allah abahembere ibyiza by'ibyo bakoraga
  122. Kandi ntibikwiye ko abemera bagenda bose (ku rugamba basize ingo zabo). Muri buri sibo hajye hagira abagenda hagire n’abasigara bihugura mu idini, kugira ngo bazaburira abantu babo igihe bazaba babagarutsemo, nuko babe bakwirinda (ibihano bya Allah)
  123. Yemwe abemeye! Nimurwanye abahakanyi babegereye ndetse bababonemo ubukana. Kandi mumenye ko Allah ari kumwen'abamutinya
  124. N’iyo hari isura (igice cya Qur`an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati "Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?" Nyamara babandi bemeye ibongerera ukwemerabakanabyishimira
  125. Naho babandi bafite uburwayi (bwo gushidikanya, ubuhakanyi n’uburyarya) mu mitima yabo, ibongerera gushidikanya kwiyongera k’uko bari basanganywe, maze bagapfa ari abahakanyi
  126. Ese ntibabona ko buri mwaka bageragezwa inshuro imwe cyangwa ebyiri (bahura n’amakuba, indwara z’ibyorezo ndetse n’inzara)? Nyamara ntibicuza cyangwa ngo babikuremo isomo
  127. N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bararebana (bakabwirana bati) "Ese hari ubabona?" Hanyuma bakigendera. Allah yahinduye imitima yabo (ayikura ku kwemera) kubera ko ari abantu batumva
  128. Mu by’ukuri, mwagezweho n’Intumwaibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura nazo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera
  129. Ariko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti " Allah arampagije." Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse we. Ni we niringiye, kandi ni we Nyagasani w’intebey’ubwami ihambaye